Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2016, Ibitaro bya Ruhango n’ikigo Nderabuzima cya Kinazi byibutse abari abakozi n’abarwayi b’Ikigo nderabuzima cya Kinazi bazize Jenoside yakorewe abatutsi, abafashe ijambo bose bagaye bamwe mu baganga bakoze Jenoside. Ubwo abakozi, abayobozi n’abaganga b’Ibigo byombi batangiraga iki gikorwa cyo gusubiza agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 […]Irambuye
Kubura urubyaro ku bashakanye hari abemeza ko bimaze kwiyongera kandi bitera ikibazo mu bashakanye no mu miryango cyane cyane mu bice by’icyaro mu Rwanda. Bamwe mu baturage mu miryango yo mu Bugesera baganiriye n’Umuseke bo bavuga ko Abadepite bakwiye kuvugurura Itegeko rikemerera (ku bushake) gatanya ababuze urubyaro. Abashinzwe ibyo kurwanya ihohoterwa ariko ibi babyamaganira kure. […]Irambuye
Amavubi yahamagawe kuri uyu wa 19 Gicurasi ngo yitegure imikino yo gushaka ticket y’igikombe cya Africa cya 2017 hajemo ikintu kidasanzwe muri ba rutahizamu. Guhamagara rutahizamu ukina mu kiciro cya gatanu (muri rusange) mu Bufaransa bagasiga rutahizamu ubu ikipe ye yazamutse mu kiciro cya mbere mu babigize umwuga!!! Abo ni abakinnyi Uzamukunda Elias uzwi cyane […]Irambuye
FERWAFA yemeje ko Marines FC itewe mpaga kuko iyi kipe itateguye imbangukiragutabara ku mukino wo ku munsi wa 25 wa shampiyona, bagombaga kwakiramo AS Kigali kuwa gatatu tariki 18 Gicurasi 2019 i Rubavu. Amakipe yombi yageze ku kibuga, ariko AS Kigali yanga gukina kuko nta modoka y’imbangukiragutabara yari ihari. AS Kigali ivuga ko idashobora gukina […]Irambuye
Myugariro wa Rayon Sports Manzi Thierry, bwa mbere, yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ya Senegal na Mozambique. Ngo inzozi yarose azigezeho. Manzi Thierry yakinnye imikino yose ya shampiyona uyu mwaka. Manzi na bagenzi be nibo bamaze gutsindwa ibitego bicye muri uyu mwaka w’imikino, umunani (8) mu mikino 24). Uku kwitwara neza kwa Manzi, […]Irambuye
Igipimo cy’uko abaturage babona Imiyoborere na serivise bahabwa cyazamutseho hejuru gato ya 10% nk’uko bikubiye mu bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB). Inzego zirimo urw’ubutabera n’urw’ubuzima ziri mu zagaragaje kuzamuka cyane, aho buri rumwe muri izi rwazamutse ku ijanisha ryo hejuru ya 12%. Nshutiraguma Esperance, umushakashatsi muri RGB, avuga ko iri zamuka ryagaragajwe […]Irambuye
Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyabonye undi mukobwa wa kabiri muri 219 bigaga ku ishuri rya Chibok bashimuswe mu myaka ibiri ishize. Ni nyuma y’iminsi micye Amina Ali wari mu bashimuswe nawo abonetse ari muzima mu ishyamba rya Sambisa hafi y’umupaka wa Cameroun. Colonel Sani Usman umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria avuga ko umukobwa wa kabiri […]Irambuye
Hashize imyaka ine hubakwa Hotel yitwa DOVE y’itorero ADEPR mu Rwanda iherereye ku Gisozi, nyuma y’uko bisa n’ibinaniranye kuyubaka byabaye ngombwa ko hitabazwa amafaranga y’Abakristo kuko ngo niyuzura izajya yinjiriza amafaranga menshi iri torero. Gusa bamwe mu bakristo bavuga ko ayo mafaranga bayakwa ku ngufu kandi nyamara hari urusengero ruherereye i Gihundwe rumaze imyaka 16 […]Irambuye
Amakuru agera k’Umuseke avuye i Huye aremeza ko Jean Paul Murekezi wahoze ari umukozi wa Kaminuza ushinzwe ibyuma by’inzu mberebyombi (audorium) ya Kaminuza yatawe muri yombi kuri uyu wa 19 Gicurasi akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Kaminuza n’uw’ishyirahamwe Imanzi Investment Group ryo mu mujyi wa Butare. Jean Paul yamenyekanye cyane nk’umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda ( […]Irambuye
* Hon Rose Mukantabana wahawe n’igihembo nk’umunyeshuri witwaye neza kurusha abandi, *Barishimira ko ‘system’ bizemo izabagurira imipaka bagakorera mu karere n’ahandi ku isi, *Edda Mukabagwiza yavuze ko ubumenyi bakuye muri ILPD buzabafasha kunoza ubutabera, *Min Busingye ati “ubutabera bukocamye bwatanga inyungu z’akanya gato ariko bugatesha igihugu ikizere” Nyanza – Mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyamategeko […]Irambuye