Digiqole ad

Ketumile Masire wayoboye Botswana yitabye Imana

 Ketumile Masire wayoboye Botswana yitabye Imana

Sir Masire yari umusaza wubashywe cyane muri Africa

Umukambwe Ketumile Masire wabaye Perezida wa kabiri wa Botswana yitabye Imana ku myaka 91 azize uburwayi n’izabukuru.

Sir Masire yari umusaza wubashywe cyane muri Africa
Sir Masire yari umusaza wubashywe cyane muri Africa

Masire yari mu bitaro kuva tariki 18 z’uku kwezi, yitabye Imana mu ijoro ryakeye.

Kuri Facebook, Leta ya Botswana yatangaje ati “Turemeza ko inshuti yacu dukunda yahoze ari Perezida Sir Ketumile Quett Joni Masire yitabye Imana. Naruhukire mu mahoro kandi umuryango we n’igihugu cyose bakomere.”

Masire yayoboye Botswana kuva mu 1980 kugeza mu 1998.

Yari inshuti y’u Rwanda, ndetse yaje kwifatanya narwo mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yayoboye imirimo inyuranye muri Africa harimo n’inama yakoraga iperereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yanayoboyeho ibiganiro byo gushakira amahoro Congo Kinshasa bitageze ku musaruro ukomeye.

Masire ari Perezida wa Botswana
Masire ari Perezida wa Botswana
Afatwa nk'umwe mu bagiriye igihugu akamaro cyane ndetse yashyizwe ku noti yabo y'ipula rimwe
Afatwa nk’umwe mu bagiriye igihugu akamaro cyane ndetse yashyizwe ku noti yabo y’ipula rimwe

UM– USEKE.RW  

en_USEnglish