Raporo ya Banki y’isi ku hantu horohereza ubucuruzi ishyira u Rwanda ku mwanya wa 56 n’uwa kabiri muri Africa (Doing Business 2017). Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB yatangaje uyu munsi ko hashize igihe u Rwanda rukora amavugurura kubyo basabwe na Banki y’isi, intego ngo ni uko u Rwanda ruba mu bihugu 30 bya mbere […]Irambuye
Updated 3.50PM: Ahagana saa cyenda n’iminota 40 urwego rw’igihugu rw’indege za gisiviri rwatangaje kuri Twitter ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali gikoresha gusa amafaranga y’abagikoresha kandi cyazamuye urwego rwa serivisi gitanga. Bityo ko ariyo mpamvu igiciro cyo kuhaparika imodoka cyazamuwe. Ubu guhera tariki ya mbere z’ukwezi gutaha (07) guparika imodoka ku kibuga cy’indege bizaba ari amafaranga ibihumbi […]Irambuye
Umuyobozi w’intara y’u Burasirazuba Mme Judith Kazaire arasaba abayobozi muri iyi Ntara korohereza abaza gusinyisha mu baturage bifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora azaba mukwezi kwa munani uyu mwaka. Yibutsaga abayobozi mu turere tugize iyi Ntara ko mugihe uje abagana afite ibyangombwa byuzuye atagomba guhutazwa ngo abuzwe uburenganzira bwe. Abakandida bigenga nibo basabwa imikono […]Irambuye
Caporal Faustin Murenzi wahoze mu ngabo zatsinzwe akaninjizwa mu ngabo zabohoye igihugu,RDF, nyuma agasezererwa mu ngabo, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ikibazo cy’amafaranga y’ubwiteganyirize atahawe kuko hari imishahara ye Minisiteri y’ingabo itamenyekanishije mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize. Kuri uyu wa mbere, Abadepite banenze MINADEF kudasubiza inzego zayandikiye kuri iki kibazo banayitegeka kugikemura bitarenze ukwa karindwi, bakabamenyesha. […]Irambuye
Inama yaguye y’inzego zitandukanye z’abagore mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere yateraniye i Kigali iganira ku iterambere ry’umugore ndetse no ku matora ari imbere aha. Nyirasafari Esperance Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango asaba abagore kugira uruhare mu kugenda neza kw’amatora nk’uko barugira no mu bindi biteza igihugu imbere. Iyi nama yarimo abagore bagera ku […]Irambuye
Faustin Bizimungu wabyaranye akanabana nk’umugabo n’umugore (nubwo batashyingiranywe) na Nadine Kayirangwa niwe Ubushinjacyaha burega urupfu rw’uyu Nadine wishwe atwitswe umubiri we ugatorwa mu ishyamba rya Gishwati. Bizimungu we yabwiye Urukiko ko nta ruhare yabigizemo ndetse ko ahubwo nawe yabuze umuntu w’ingenzi. Nadine Kayirangwa wahoze akora mu bitaro by’Umwami Faisal i Kigali, yishwe mu ntangiro z’ukwezi […]Irambuye
Nyuma yo kweguza uwari umuyobozi w’ihuriro ry’Amakoperative y’abatwara moto mu karere ka Rubavu kubera imicungire mibi no kunyereza umutungo, Abamotari muri aka karere barasaba ko n’umutungo wabo wanyerejwe wagaruzwa. Igenzura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative (Rwanda Coperatives Agency,RCA) ryagaragaje imicungire mibi n’inyerezwa ry’amafaranga abarirwa muri miliyoni 12 mu ihuriro ry’amakoperative y’abamotari ba Rubavu ryitwa UCOTAMRU, byatumye […]Irambuye
Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite uyu munsi yabajije uhagarariye Minisiteri y’ubuzima ku kibazo cy’ibizamini ngo bikomeye n’imitangirwe yabyo gihora kigarukwaho ku bashaka kwinjira mu rugaga rw’Abaforomo mu Rwanda. MINISANTE ivuga ko ibizami bitangwa bigomba kuba bikomeye mu rwego kugira abanyamwuga koko. Kandi ngo kuko ari uko bimeze kizahora kigarukwaho. […]Irambuye
*Umwe mu bareganwa nawe wari wamushinje mu ibazwa uyu munsi yabihakanye Rusororo – Kimenyi Vedaste uyobora umuryango wa Rayon Sports akaba n’umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi (REG) akurikiranyweho icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo w’iki kigo, kuri uyu wa 19 Kamena yagejejwe imbere y’urukiko, umwe mu bo baregwa hamwe avuga ko ibikoresho byanyerejwe kubera amabwiriza […]Irambuye
Muri iki gitondo Perezida Kagame yageze muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, ku kibuga cy’indege cya Lusaka yakiriwe na mugenzi we Edgar Lungu nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Perezida wa Republika y’u Rwanda. Perezida Paul Kagame yagiye muri Zambia ku butumire bwa Perezida Lungu. Aba bayobozi bombi baraganira ku buryo bwo kwagura umubano hagati y’u […]Irambuye