Telescope nini kw’isi ije gutanga amakuru nyayo ku buzima bw’aba

Abahanga muri science ku isi ubu biteguye cyane kumva iby’akazi kazakorwa na Telescope y’Abashinwa nini cyane ku isi itangira imirimo muri iki cyumweru. Iyi ifite umurambararo wa 500m, izatanga amakuru ki kintu cyose gicaracara mu kirere no kure cyane mu isanzure. Iyi telescope ifite ishusho y’igisate cy’igi (Dish) ifite ubushobozi butangaje bwo gukurura ‘radio signals’ […]Irambuye

Kuki ubuki buhenda? Umusaruro ni muto kubera imizinga gakondo myinshi

Umusaruro w’umuzinga wa kijyambere ukubye inshuro 10 utangwa n’uwa gakondo Umuzinga wa kijyambere gura 60.000rwf mu gihe uwa gakondo umuvumvu awibohera Mu Rwanda hari imizinga ya kijyambere hagati ya 15 000 na 20 000 mu gihe iya gakondo ari 150 000 Mu gutangiza imurikagurisha ry’ibikomoka k’ubworozi bw’inzuki kuri uyu wa gatatu i Kigali, abavumvu bo […]Irambuye

WhatsApp iratwungura ikanaduhombya, wowe byifashe bite?

Nta gushidikanya, imbuga nkoranyambaga ni ingirakamaro, Application ya WhatsApp yo ikaba akarusho mu kwihutisha amakuru n’ubumenyi, ariko nta no gushidikanya ko hari abayikoresha nabi ikababera igihombo kurusha inyungu. Wowe byifashe bite? Africa irihuta cyane mu kwakira ikoranabuhanga no kurikoresha kurusha indi migabane, uzasanga imbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane n’Abanyafrica. Abatunze za telephone zigezweho biragoye cyane ko […]Irambuye

97% by’abanyarwanda ngo bizeye umutekano w’igihugu cyabo

Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yagaragajeko umubare munini w’abanyarwanda 97% ubu bizeye umutekano w’u Rwanda byavuzwe n’Umunyamabanga w’iyi Komisiyo kuri uyu wa 21 Nzeri ubwo u Rwanda narwo rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’amahoro. Ashimangira ko umutekano uganisha ku mahoro arambye kandi urubyiruko arirwo rwa mbere rugomba kubigiramo uruhare. Muri uyu munsi wizihirijwe mu Nteko […]Irambuye

Nyagasambu: ‘yasinziriye’ yinjiza imodoka mu mugezi!

Niba unaniwe, ufite ibitotsi cyangwa utamerewe neza mu mubiri wakwirinda gutwara ikinyabiziga kuko ni ubuzima uba ushyize mu kaga. Ni ibyo bamwe mu babonye impanuka nk’iyi ibaye kuri iki gicamunsi mu karere ka  Rwamagana hafi y’i Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe ku muhanda wa Kigali – Rwamagana aho imodoka irenze umuhanda nta kiyikomye mu muhanda, nta cyo […]Irambuye

YAVUGURUWE: Inkongi y’umuriro yibasiye Bambino Super City i Kabuga

Gasabo, Kabuga – Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye Bambino Super City mu masaha ya saa yine z’igitondo kuri uyu wa gatatu.  Umunyamakuru w’Umuseke uriyo aravuga ko ubu hari gukorwa ibikorwa byo kuzimya uyu muriro. Uyu muriro ngo watangiye ahagana saa tanu uza ari mwinshi cyane, bitacyekwa ko ngo waba wavuye mu bikoni. Abakozi kuri iki cyanya […]Irambuye

Rukumberi: Ingona ngo ntizizongera kubarya kuko ubu begerejwe amazi meza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi mu Rwanda ishami rya Ngoma kuri uyu wa kabiri cyashyikirije akarere ka Ngoma umuyoboro w’amazi ureshya na 6km cyari kimaze iminsi cyubaka mu murenge wa Rukumberi, abahatuye bavuga ko bishimira cyane iki gikorwa kuko batazongera kuribwa n’ingona aho bajyaga kuvoma mu biyaga. Uyu muyoboro umaze igihe kigera ku mwaka wubakwa […]Irambuye

Rayon izanye undi mukinnyi wazamukiye muri Academy ya APR FC

Kuri uyu mugoroba Rayo Sports yagaragaje ko yazanye umusore Yves Rwigema, myugariro ukiri muto wazamukiye muri Academy y’ikipe ya APR FC.  Yves Rwigema w’imyaka 21 yari muri APR FC kuva mu 2009 mu ishuri ryabo ry’umupira. Uyu musore ukina inyuma iburyo nta mahirwe yabonye muri APR FC nkuru kubera Michel Rusheshangoga na Albert Ngabo basimburana […]Irambuye

Rwamagana: Abadepite batumije abayobozi bababaza ku bibazo babwiwe na rubanda

Rwamagana – Nyuma yo gusura utugari twose turi mu karere ka Rwamagana bumva ibibazo binyuranye by’abaturage kuri uyu wa kabiri itsinda ry’Abadepite ryicaranye n’abayobozi ku nzego zinyuranye z’aka karere bababaza ku bibazo bagejejweho n’aba baturage n’ibyo nabo biboneye ubwabo. Mu bibazo bagaragarijwe harimo isuku nke cyane cyane mu bana, abana bataye amashuri, abana b’abakobwa babyara […]Irambuye

en_USEnglish