Digiqole ad

Rwamagana: Abadepite batumije abayobozi bababaza ku bibazo babwiwe na rubanda

 Rwamagana: Abadepite batumije abayobozi bababaza ku bibazo babwiwe na rubanda

Abadepite imbere baganira na bamwe mu bayobozi b’imirenge n’Akarere ka Rwamagana

Rwamagana – Nyuma yo gusura utugari twose turi mu karere ka Rwamagana bumva ibibazo binyuranye by’abaturage kuri uyu wa kabiri itsinda ry’Abadepite ryicaranye n’abayobozi ku nzego zinyuranye z’aka karere bababaza ku bibazo bagejejweho n’aba baturage n’ibyo nabo biboneye ubwabo.

Abadepite imbere baganira na bamwe mu bayobozi b'imirenge n'Akarere ka Rwamagana
Abadepite imbere baganira na bamwe mu bayobozi b’imirenge n’Akarere ka Rwamagana

Mu bibazo bagaragarijwe harimo isuku nke cyane cyane mu bana, abana bataye amashuri, abana b’abakobwa babyara bakiri bato, imisarani idakwiriye, abambuwe amasambu, abimuwe ntibabone ingurane, amashuri ya 9YBE afite ikibazo cy’ubucucike,  abaturage boneshereza abandi, kutaringaniza imbyaro n’ibindi…

Hon. Mukayuhi Rwaka Constance wari uyoboye itsinda ry’abadepite yavuze ko ingendo bakoze  zari zigamije kugenzura n’ubundi bimwe muri ibi bibazo kandi bari babanje kubiganiraho n’izo nzego zibishinzwe hamwe n’abaturage, ngo basanze hari ibyakosowe n’ibindi bigikenewe gukosorwa cyane cyane isuku nke n’abana bata ishuri.

Hon Rwaka ati “Turifuza ko ikibazo cy’isuku, imirire mibi n’abana bata ishuri byafatirwa ingamba zihoraho kandi niba ikibazo cyagaragaye kigomba kubonerwa umuti.  

Twahaye urubuga abaturage kugira ngo batubwire uburyo inzego za Leta zibagezaho serivisi,  niba zibageraho,  twasanze hari n’ibindi bibazo biri rusange nk’ibikorwa remezo nk’amavomero yari yarafunzwe, imihanda abaturage bakeneye mu rwego rwo guhahanirana, ikibazo cy’amashanyarazi gusa ibi ni gahunda ya Leta igisigaye ni ugukorwa vuba .”

Hon. Mukayuhi Rwaka yavuze ko mu bindi bibazo basanze harimo ibishingiye ku butaka, amakimbirane mu ngo hamwe   n’abana b’abakobwa batwara inda zitateganyijwe.

Ubuyobozi busa n’ubusubiza ibi bibazo bwagiye bugaragaza ko ngo abana bari barataye amashuri abenshi bayasubiyeho kandi ngo bamaze igihe mu bukangurambaga ngo bwakozwe inzu ku yindi bushishikariza ababyeyi kwita ku burezi bw’abana.

Rajabu Mbonyumuvunyi uyobora Akarere ka Rwamagana yavuze ko abadepite bagiye babagira inama ndetse n’ibitaragenze neza bagiye kubinoza.

Mbonyumuvunyi ati “ tugiye gushyiramo imbaraga ibyari bitaranoga binoge, abaturage tubahe serivisi nziza kuko kubakemurira ibibazo biri munshinga zacu no kumenya imibereho.”

We yemeza ko ubu abana bose bari barataye ishuri barisubiyeho ndetse ko ikibazo cy’isuku nke mu baturage mu karere ka Rwamagana kigenda kigabanuka uko bagenda babikangurirwa.

Bimwe muri ibi bibazo byahagurukije Abadepite biri mubyo uturere duhigira guhigura mu mihigo ya buri mwaka. Mu mihigo y’uyu mwaka (2015/16) Akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa 17.

Abadepite bo mu Nteko, hamwe na Mayor wa Rwamagana(wa kane uvuye ibumoso) baganira n'abayobozi b'inzego z'ibanze
Abadepite bo mu Nteko, hamwe na Mayor wa Rwamagana(wa kane uvuye ibumoso) baganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze
Hari abayobozi banyuranye kuva ku rwego rw'Umurenge
Hari abayobozi banyuranye kuva ku rwego rw’Umurenge
Barandika bimwe mu byo babwirwa n'Abadepite bamaze iminsi basura aho aba bayobora
Barandika bimwe mu byo babwirwa n’Abadepite bamaze iminsi basura aho aba bayobora
Hon Rwaka Constance avuga ko bari bagamije kureba niba ibibazo bimwe na bimwe byagiye bivugwa byarakemutse
Hon Rwaka Constance avuga ko bari bagamije kureba niba ibibazo bimwe na bimwe byagiye bivugwa byarakemutse
Rajabu Mbonyumuvunyi avuga ko bagiye kongeera imbaraga mu gukemura ibitarakemuka
Rajabu Mbonyumuvunyi avuga ko bagiye kongeera imbaraga mu gukemura ibitarakemuka

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • …bishimiye ko abana bari barataye amashuri bayasubiyemo!

    Ariko ikibazo cy’ubucucike mw’ishuri cyaburiwe igisubizo! Iki kibazo kandi ni rusange mu Rwanda hose. Nyamara abadepite ntacyo babaza ministeri ibishinzwe?!

  • Ahaaaaa. Rwamagana niyo wakora iki. Ahubwo sinzi impamvu itaza ku mwanya wa 30. Ruswa yahoc ko yo itavuzwe la? Ngo wahakora ikizami cy’akazi ukazamenya uwakabonye igihe yakagereyemo? Naho imitangirwe y’amasoko? Naho Uwo mu Maire utamanuka ngo asure abaturage? Yewe ntuye I rwamagana ariko ibyayo byaranyobeye. Abayobozi birirwa bicaye mu biro ntabwo bagikenewe rwose mu manuke mwegere abaturage.

  • Kubera iki ibibazo biri mu mirenge n’utugari abayoboye akarere babimenya babibwiwe n’abantu baturutse i Kigali?!! None se birirwa bakora iki?

Comments are closed.

en_USEnglish