Ubu ushobora kwishyura 500Frw ku munsi ukigurira Laptop!

Kuri uyu wa kabiri Africa Smart Investment- Distribution (ASI-D) yahaye mudasobwa 650 abana b’abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye riri mu murenge wa Nyarugunga ryitwa King David Academy, buri mwana yasabwaga kwishyura amafaranga 15 000Frw agahabwa Laptop igendanwa yo mu bwoko bwa Positivo ubundi umubyeyi we akajya yishyura amafaranga 500 ku munsi akoresheje uburyo bwa Mobile Money […]Irambuye

George H.W.Bush ngo yaba azitorera H.Clinton

Umukambwe George H.W. Bush kugeza ubu afatwa nk’udaha agaciro Donald Trump umukandida w’ishyaka rye ry’abaRepublican ku mwanya wa Perezida wa USA, umwe mu bo mu muryango w’abanyapolitiki bazwi muri USA (Kennedys) yatangaje ko yamubwiye ko azitorera Hillary Clinton. H.W Bush yakomeje kwicecekera mu ipiganwa rya Mme Clinton na Donald Trump ku mwanya wa Perezida. Guceceka […]Irambuye

Abantu 50 ngo nibo bapfiriye mu myigaragambyo y’ejo i Kinshasa

Abo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta muri Congo Kinshasa baravuga ko abaguye mu myigaragambyo yo kuri uyu wa mbere bagera kuri 50, amakuru Leta yo ivuga ko atari yo iyo mibare iri hejuru cyane. Ihuriro ry’abatavugarumwe na Leta ryahamagariye abaturage ba Congo bose kwigaragambya, ariko riranemeza ko abantu 50 ngo bishwe barashwe n’amasasu nyayo […]Irambuye

Muhanga: Batashye ikiraro gihuza imisozi ya Kanyarira na Kizabonwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatashye Ikiraro gihuza umusozi wa Kanyarira na Kizabonwa, mu rwego  rwo kunoza imihahirane y’Abaturage bo mu Karere ka Muhanga na Ruhango. Iyi misozi ikunze kandi kugendwa cyane n’abaza kuhasengera ngo bahahurira n’Imana. Iki kiraro  gihuza imisozi ya Kanyarira na Kizabonwa cyatashywe kuri uyu wa mbere gifite uburebure bwa 48m, gishobora kujyaho […]Irambuye

AS Kigali: bamaze amezi 2 badahembwa, bagiye guhagarika imyitozo

Nyuma yo kuviramo mu matsinda muri ‘AS Kigali Preseason Tournament’ yateguwe n’ikipe yabo, abakinnyi ba AS Kigali bamaze amezi abiri badahembwa ngo bagiye guhagarika imyitozo. AS Kigali yarangirije ku mwanya wa kane muri shampiyona ishize, ntibyashimishije abayobozi bayo n’ab’umujyi wa Kigali uyitera inkunga, byatumye igura abakinnyi benshi bamenyereye shampiyona banatangira imyitozo mbere y’andi makipe yose. […]Irambuye

Imbogamizi ku mahoro: 27,9% by’Abanyarwanda baracyibona mu ndorerwamo y’amoko

Mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga w’amahoro uzizihizwa kuri uyu wa 21 Nzeri 2016 hamwe n’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yagaragaje ko hakiri imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge z’ikibazo cy’abanyarwanda bagera kuri 27,9% bakibona mu ndorerwamo y’amoko na 25,8% bakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside hamwe n’abagifite ibikomere by’amateka mabi igihugu cyanyuzemo bagera kuri 4%. […]Irambuye

Police yerekanye abanya-Kigali 28 bari bagiye gurucuzwa ‘batabizi’

*Aba barimo umugabo n’umugore n’abana batatu *Harimo umugore n’abana be batanu *Bamaze amezi abiri baba i Burundi bategereje Visa ijya Australia *Bararambiwe batangira gutaha, bose ni abanyaKigali Aba ni abanyarwanda bagiye bagaruka bava i Burundi aho ngo bari bagiye kubonerwa Visa ibajyana muri Australia, bamwe muri aba ngo bari barahuriye mu masengesho kuri Restauration Church  […]Irambuye

Rubavu: Urubura rwangije imirima muri week-end, abangirijwe bizejwe ubufasha

Imvura yiganjemo urubura yaguye mu ijoro ryishyira ku cyumweru tariki 18 Nzeri 2016 yangije cyane cyane imyaka y’abaturage ihinze mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana cyane cyane mu kagari ka Rusura, ubuyobozi bwabasuye kuri uyu wa mbere bubizeza ubuvugizi kugira ngo bafashwe. Iyi mvura yarimo urubura rwinshi yangije imirima y’ibigori, ibishyimbo n’ibirayi iri […]Irambuye

Hadi Janvier wari Kapiteni w’u Rwanda yasezeye ku mukino w’amagare

Uwari kapiteni  w’ikipe y’u Rwanda muri Tour du Rwanda za 2014 na 2015 u Rwanda rwegukanye, yatangaje ko asezeye umukino w’amagare, ubu afite imyaka 26 gusa, avuga ko ahagaritse kubera gukandamizwa n’abayobora ikipe y’igihugu. Hadi Janvier  yabwiye Umuseke ko gusezera kwe yamaze kubitangariza umuyobozi wa Benediction Club yamuzamuye Felix Sempoma, n’abayobora ikipe yakinagamo, Équipe cycliste Stradalli-Bike […]Irambuye

Byifashe nabi muri DRCongo: Imyigaragambyo, 17 bapfuye….

Kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Kinshasa n’uwa Goma haramukiye imyigaragambyo y’abasaba Perezida Kabila kuva ku butegetsi, abigaragambya muri Quartier yitwa Limete muri Kinshasa batwitse umupolisi ahasiga ubuzima, aha i Kinshasa ngo hapfuye undi mupolisi wari mu kazi ko guhosha imyigaragambyo. Abamaze gupfa bose hamwe ni 17. Leta yataye muri yombi bamwe mu banyamakuru bashinjwa […]Irambuye

en_USEnglish