Digiqole ad

Rayon izanye undi mukinnyi wazamukiye muri Academy ya APR FC

 Rayon izanye undi mukinnyi wazamukiye muri Academy ya APR FC

Yves Rwigema yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu mugoroba Rayo Sports yagaragaje ko yazanye umusore Yves Rwigema, myugariro ukiri muto wazamukiye muri Academy y’ikipe ya APR FC. 

Yves Rwigema yakiniye ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 ya Richard Tardy ndetse n'iy'abatarengeje imyaka 20 muri 2014/15
Yves Rwigema yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ya Richard Tardy ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20 muri 2014/15

Yves Rwigema w’imyaka 21 yari muri APR FC kuva mu 2009 mu ishuri ryabo ry’umupira.

Uyu musore ukina inyuma iburyo nta mahirwe yabonye muri APR FC nkuru kubera Michel Rusheshangoga na Albert Ngabo basimburana ku mwanya.

Bivugwa ko Rwigema uyu nta masezerano yari afite muri APR FC.

Abdoul Rwatubyaye niwe uheruka gusinyira Rayon Sports nawe yarazamukiye muri Academy ya APR FC, nubwo uyu atarayikinira na rimwe.

Nyuma ya Yves Rwigema hari amakuru avuga ko Rayon sports ishobora gusinyisha na Eric Rutanga wa APR F ukina inyuma ibumoso kuko Emmanuel Imanishimwe yavuye muri Rayon ajya gufata umwanya we muri APR.

Yves Rwigema yazamukiye muri Academy ya APR FC ubu yari umukinnyi wayo mu ikipe nkuru
Yves Rwigema yazamukiye muri Academy ya APR FC ubu yari umukinnyi wayo mu ikipe nkuru
Rwigema na Emery Bayisenge bakinanaga muri APR
Rwigema (iburyo) na Emery Bayisenge bakinanaga muri APR
Yves Rwigema n'umutoza wa Rayon Masudi Djuma nyuma yo gusinya
Yves Rwigema n’umutoza wa Rayon Masudi Djuma nyuma yo gusinya

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Reka natwe aba Rayon tubanze dusahure igikona

  • IBYO MURI RUHAGO NYARWANDA NO HATARI NONEHO, KUKO UREBYE NEZA MURWANDA HABA AMAKIPE 2 GUSA PANTHÈRE NOIRE IGIKONA NA GASENYI GACANGA KUKO IMWE NIYINGABO NAHO INDI NIYABATURAGE NIYO MPAMVU ZIHORA ZISHYAMIRANYE GUSA FERWAFA IJYE IBAKIRANURA NEZA BITAZATWANDURIZA NIZO NGWIZAMUBARE ZISIGAYE, GUSA UBWO BATANGIYE KUJYA BZYIKURAMO ABAKINNYI UMENYA IMAZE KUMENYA WHAT’S FOOTBALL AHUMUKINNYI AKINA AHO YISHIMIYE NAHO NIBATARIBYO ICYO CYABA ARI IGITUGU KANDI MU RWA GASABO NYAKUBAHWA HE YARAGICIYE.

  • Ariko rero namwe niba mutijijishije murabizi ko APR ari Academy ka RAyonsport nonese kuba rayon yarebye muri Academy kayo igakuramo umukinnyi ni igitangaza twabaguzemo Rwatubyaye tubatwaye Yves ni ukuvunga ngo Academy yacu irahari tugomba kuyikoramo igihe tubishakiye.

  • Ariko rero namwe niba mutijijishije murabizi ko APR ari Academy ka RAyonsport nonese kuba rayon yarebye muri Academy kayo igakuramo umukinnyi ni igitangaza twabaguzemo Rwatubyaye tubatwaye Yves ni ukuvunga ngo Academy yacu irahari tugomba kuyikoramo igihe tubishakiye.

Comments are closed.

en_USEnglish