Kuki ubuki buhenda? Umusaruro ni muto kubera imizinga gakondo myinshi
- Umusaruro w’umuzinga wa kijyambere ukubye inshuro 10 utangwa n’uwa gakondo
- Umuzinga wa kijyambere gura 60.000rwf mu gihe uwa gakondo umuvumvu awibohera
- Mu Rwanda hari imizinga ya kijyambere hagati ya 15 000 na 20 000 mu gihe iya gakondo ari 150 000
Mu gutangiza imurikagurisha ry’ibikomoka k’ubworozi bw’inzuki kuri uyu wa gatatu i Kigali, abavumvu bo mu Rwanda bavuze ko bakizitiwe n’ikibazo cy’amikoro kugirango babashe gukoresha imizinga ya kijyambere itanga umusaruro. Umusaruro wabo ngo ni mucye kuko bagikoresha imizinga ya gakondo bityo ubuki mu Rwanda bugahenda. Ikilo kimwe cy’ubuki kigura hagati ya 4 500 na 5 500Frw i Kigali.
Mu Rwanda umusaruro w’ubuki ni toni 4 500 gusa ku mwaka, intego ariko ngo ni uko waba wikubya kabiri mu 2020, ni mu myaka itatu iri imbere. Ngo bizagerwaho uko abavumvu babona imizinga ya kijyambere.
Umusaruro w’umuzinga wa kijyambere ngo mu guhakura rimwe (mu mwaka) ushobora kugera kuri 40 cyangwa 60Kg z’ubuki, mu gihe uwa gakondo umuvumvu ahakura hagati ya 6 na 8Kg.
Anselme Nzabonimpa umuyobozi w’ihururo ry’aborozi b’inzuki mu Rwanda avuga ko abavumvu usanga ari abantu kenshi bashaje bafite izindi nshingano zibareba kandi bafite amikoro macye, bigatuma batabasha kwigondera umuzinga wa kijyambere ugura 60 000Frw.
Ubu mu Rwanda hari imizinga ya Gakondo isaga 150.000 mu gihe iya kijyambere iri hagati ya 15 000 na 20 000 gusa.
Dr Gerardine Mukeshimana Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko hari gahunda yo gufasha abavumvu kugirango babashe kongera umusaruro w’ubuki u Rwanda rukabasha kongera ubuki rugurisha ku isoko mpuzamahanga kuko bukiri buke kandi bukundwa.
Ati “Ntiturabasha kujya ku masoko menshi yo hanze. Hari gahunda nyinshi zo gufasha abavumvu kubona imizinga ya kijyambere, icyo dukora nka leta ni ukubakangurira ko izo tekinologi ziriho ndetse n’ibishoboka tukabibagezaho.”
Abavumvu bavuga ko indi mbogamizi bafite harimo gutama no gutwika amashyamba bituma babura aho begeka imizinga cyangwa se imizinga yabo igashya mu gihe abantu batwitse imisozi.
Abavumvu bavuga kandi ko babona nta mategeko abarengera ahari nko gushyiraho ibyapa ahororerwa inzuki kuko usanga iyo babareze ngo inzuki zabo zariye abantu baharenganira kandi abantu ari bo bahijyanye.
Nzabonimpa Anselme avuga ko ibyo byapa byemejwe byajya bibafasha kuko uwajya ajya aho ziri zikamurya atajya arega kandi yabonye icyapa kibimubwira.
Imurika mpuzamahanga ku bworozi bw’inzuki riri kubera i Kigali ririmo ibihugu bitandukanye bya Africa, abavumvu bo mu Rwanda ngo bazarikuramo ubumenyi abandi bafite ku bworozi bugezweho bw’inzuki.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW