Nyuma y’ imyaka 35 akorera Leta Bwana François UKUYEMUYE yashimiwe n’akarere ka Nyarugenge nyuma y’imyaka 35 akorera leta, maze yerekeza mu za bukuru. Uwari Inspecteur w’ umurimo mu Karere ka Nyarugenge Bwana UKUYEMUYE François kuri uyu wa gatanu nibwo yasezeweho n’ Abayobozi n’ Abakozi b’ Akarere ka Nyarugenge. Bwana UKUYEMUYE akaba ubu afite imyaka 65 […]Irambuye
Taliki ya 01 Nyakanga 1962 ni umunsi u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge. Nyuma y’uko ibihugu byinshi bya Afrika na Asia byigobotereye ubukoloni, hagiye hakomeza kugaragara ibisigisigi bya politiki mbi yagiye ishyirwaho mu rwego rwo kugirango abo bakoloni babone uko bayobora. Ahenshi bagiye bakoresha uburyo bwo kubiba amacakubiri mu bo bakolonizaga, kugirango babone uko babayobora. Mu Rwanda […]Irambuye
Nyuma yimyaka 12 muri repubulika iharanira demokarasi ya congo MUNISCO ingabo za loni zihamaze byari bitegenijwe ko iyi misiyo irangira muri uku kwezi none loni yayongereyoho undi mwaka . Muri gahunda ya loni harimo ko FARDC ingabo za congo zaterimbere mugucunga umutekano wigihugu nabagituye. Kuberako loni idahari abaturage ntamutekano baba bafite kubera inyeshyamba nyinshi usanga […]Irambuye
Ku wambere tariki ya 27 Kamena 2011, ni bwo Perezida w’Uburusiya Dimitri Medvedev yari ategerejwe i Kazan, ho mu Burusiya, aho yari mu ruzinduko rw’akazi. Yahageze atwaye imodoka yo mu bwoko bwa 4X4 Mercedes, iyi Modoka ikaba yari imugushije nabi mu gihe yashakaga kuyivamo itarahagarara neza. Nk’uko tubibona ku ba Perezida benshi, Perezida w’Uburusiya yaje […]Irambuye
Muri kimwe mu biganiro bisanzwe binyura kuri France 2, cyitwa La Grande Traque, berekanamo uburyo abantu bashinjwa ibyaha bikomeye byibasiye inyoko muntu baba bashakishwa ku isi hose, byagaragaye ko hari bamwe mu banyarwanda bashinjwa kuba baragize uruhare muri jenoside bakidegembya hirya no hino, cyane cyane mu gihugu cy’ubufaransa. Muri iki kiganiro hari hatumiwemo Alain Gauthier […]Irambuye
Kuri uyu wa 26 Kamena 2011, nibwo mu karere ka Karongi mu ntara y’iburengerazuba hunamiwe abazize jenoside yakorewe abatutsi muwa 1994, hashyirwa indabo ahashyinguwe imibiri ari nako havugirwa amasengesho yo gusabira abatabarutse. Ku isaha ya saa tatu za mu gitondo kuwa 26 Kamena 2011, nibwo abantu bagera ku ijana na mirongo ine (140) bahagurutse […]Irambuye
Abanyarwanda bakomeje gukataza muri muzika mu ruhando rw’amahanga, aho bakomeje kwigaragaza cyane mu bihangano byabo bitandukanye byampuka imipaka y’u Rwanda. Bamwe muri bo baba i mahanga ariko impano y’ubuhanzi ntiyazimye dore ko bakunzwe. Uyu munsi turabagezaho ikiganiro twagiranye na MUSONERA EMMANUEL GENTIL uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya EMSOGENTLO LOSAI ubarizwa mu gihugu cy’Ubutaliyani mu mujyi […]Irambuye
Nyuma y’uko biraye mu mihanda bamagana perezida Abdoulaye Wade akisubiraho ku cyemezo yari yafashe cyo guhindura itegeko nshinga kugira ngo agume ku ntebe y’icyubahiro muri Senegal, kuri uyu wa kabiri abaturage bongeye kwigaragambya bamagana candidature ya perezida Abdoulaye Wade mu matora ateganijwe kuba mu mwaka utaha w’2012. Abigaragambya biganjemo urubyiruko rugizwe n’abakozi baturutse imihanda yose […]Irambuye
Ikibazo cy’abakozi bo mu ngo ni ikibazo cyagarutsweho kenshi mu nama ku rwego rw’igihugu y’abafatanyabikorwa mu kazi n’imirimo ikoreshwa abana (National Employment Stakeholders Forum and Child Labour Workshop), y’iminsi ibiri, muri Serena Hotels. Atangiza iyo nama, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Bwana Anastase MUREKEZI yatangaje ko imwe mu mirimo ikoreshwa abana kandi ibangamira uburenganzira bwabo […]Irambuye
Nkuko tubikesha itangazamakuru rya BBC, perezida wa Zambia Rupiah Banda yemereye abanyarwanda bahungiye muri Zambia mu 1994 ubwenegihugu igihe bazaba babishaka. Nk’uko Albert Sinayovye uri i Lusaka mu murwa mukuru wa Zambia yabitangarije BBC, ubwo perezida Rupiah Banda yajyaga mu misa muri Paruwasi ya Kanyama iri mu mujyi wa Lusaka ahakunda guhurira Abanyarwanda n’Abarundi benshi, […]Irambuye