UKUYEMUYE Francois abaye urugero mu bakozi ba leta
Nyuma y’ imyaka 35 akorera Leta Bwana François UKUYEMUYE yashimiwe n’akarere ka Nyarugenge nyuma y’imyaka 35 akorera leta, maze yerekeza mu za bukuru.
Uwari Inspecteur w’ umurimo mu Karere ka Nyarugenge Bwana UKUYEMUYE François kuri uyu wa gatanu nibwo yasezeweho n’ Abayobozi n’ Abakozi b’ Akarere ka Nyarugenge.
Bwana UKUYEMUYE akaba ubu afite imyaka 65 y’ amavuko muri yo 35 akaba ayimaze akorera Leta , yakoze imirimo itandukanye muri Leta mugihe cy’ imyaka mirongo itatu n’ itanu aho yakoze cyane muri Minisiteri y’ Umurimo mu mashami atandukanye akaba yarashinzwe Diviziyo y’ igenzura ry’ Umurimo, Divisiziyo ya progaramu, Diviziyo y’ ubushakashatsi n’ ubutegetsi, Diviziyo y’ umurimo n’ ibarurishamibare ry’ umurimo , Umuyobozi w’ umurimo by’ agateganyo, ubu akaba yari inspecteur w’ Umurimo mu Karere ka Nyarugenge.
Madamu MUKASONGA Solange Umuyobozi w’ Akarere wari muri uwo muhango akaba yagaragaje ko Bwana UKUYEMUYE François yabaye umukozi w’ intangarugero kandi ko ikivi yateruye abakozi b’ Akarere bagomba guharanira kucyusa. yashimiye Bwana UKUYEMUYE kuko yabaye nk’ umubyeyi kubo bakoranye ndetse anamusaba kuzajya agaruka akabahugura kugirango bakomeze kugera Ikirenge mucye.
Abandi bakozi b’ Akarere bafashe ijambo muri uwo muhango bakaba bagaragaje uko UKUYEMUYE yabaye umukozi ukunda umurimo yakoraga akanawitabira n’ uburyo yafashije cyane abaje bamugana.
Bwana UKUYEMUYE akaba yashimiye abantu bose yakoranye nabo mugihe amaze mu Karere ka Nyarugenge yagaragaje ko kazi ari nk’ umuryango wundi wiyongera k’ uwo umuntu aba yaravuyemo kandi ko akwiye kugakora akishimiye kandi akakubaha.
Umuseke.com
3 Comments
uyu musaza rwose ambereye ikitegererezo!kubona aseyeweho gutya bigaragaza uburyo yakoranye neza n’abantu,ndetse akanakora akazi ke uko bigomba,azagire izabukuru nziza
umusaza yitwaye neza yagakwiye kubera intangarugero abandi bose uko bakagombye gukunda umurimo
Ndi Suisse, ariko uriyamusaza ndamuzi, Namumenye bwambere mukwezi kwa munani 2010. Nari umukozi mushya muri Ministere y’abakozi ba reta. Namumenye twateguye amahugurwa ya ba Inspecteurs bose b’uturere. Nawe yaje ahagarariye Akarere ka Nyarugenge. Bambwiye amateka ye, imirimo yakoze Yose Muri MIFOTRA. Ariko ikimbabaje ni kimwe, ntabwo yarakwiriye gushimirwa n’akarere, ahubwo yarakwiriye gushimirwa na MINISTERE y’abakozi ba reta. Byakagombye gukorwa mu Rwego rw’igihugu apana murwego rw’akarere, ariko sinshidikanya ko Ministere izagira icyo ikora.
Comments are closed.