Digiqole ad

“Perezida Wade niyivugire ko arekuye”, Cheikh Barro.

Nyuma y’uko biraye mu mihanda bamagana perezida Abdoulaye Wade akisubiraho ku cyemezo yari yafashe cyo guhindura itegeko nshinga kugira ngo agume ku ntebe y’icyubahiro muri Senegal, kuri uyu wa kabiri abaturage bongeye kwigaragambya bamagana candidature ya perezida Abdoulaye Wade mu matora ateganijwe kuba mu  mwaka utaha w’2012.

Wade i buryo ararimbisha umuhungu we Karim
Wade i buryo ararimbisha umuhungu we Karim

Abigaragambya biganjemo urubyiruko rugizwe n’abakozi baturutse imihanda yose bakoraniye i Dakar ku murwa mukuru wa Senegal basaba ko candidature ya perezida Wade mu matora ataha yateshwa agaciro, nk’uko BBC yabitangaje kuri uyu wa kane.

Iyi myigaragambyo iyobowe n’insoresore zigize agatsiko Y’en a Marre, ibaye nyuma gato y’uko  ku wa mbere ushize aho mu myigaragambyo bagize, Abanyasenegal basabye President Wade kudakomeza gushakisha inyoroshyo zatuma aguma ku butegetsi, ko ahubwo yari akwiye kutongera kugaragara mu matora ataha.

Umuyobozi w’agatsiko Y’en a Marre, Cheikh Fadel Barro ati, “nta hantu na hamwe itegeko rya Senegal ryemerera perezida Wade kwiyamamariza mandat ya gatatu.”

Cheikh Fadel Barro yanavuze ko icyo bashaka ari uko Abdoulaye Wade we ubwe atangaza ku mugaragaro ko atazongera kwiyamamaza ukundi.

 

J. Noel Mugabo

Umuseke.com

3 Comments

  • uyu musaza yaragiye ajya bengazi avugako kadafi akwiye kwegura, none nawe yanze kureka ubutegetsi? au moins kadafi yakoze ibikorwa ahantu hose muri africa en plus yateje igihugu cye imbere usibye ko barugigana bahereye kera bashaka kumukuraho none bageze aho bahimba impapuro zo kumufata? ese kuki bo ntawe ubafata? bush yishe abantu benshi, otan yirirwa yica abantu muri libiya, afaganista, pakistani kuko bo badashyikirizwa ubutabera? nuko aribo babushyiraho? birababaje kubona umuperiza wa africa yemerako otan itera kadafi ashingiye kumugati bamuha, igihe kirageze ngo abanyafrica bahagarare ntibakomezwe gukangwa na barugigana, maze ziriya mpapuro bashyiraho abanyafurica bazihindure ubusa nkukuntu ubushinwa bwabigize bwakira beshire

  • dore buriya abanyesenegali nabo bagiye kwisenyera igihugu!!mu myigaragambyo iheruka biraye ku mamangazini baratwika basenya ibikorwa bya companyi ishinzwe iby’umuriro yewe ntacyo basize,ukibaza niba wade ni avaho bazamusimbura bose bikakuyobera,ngo ntawe usaza atisenyeye buriya bazisama basandaye

  • NAWE NIYUMVE IBYO YAKOREYE MZEE KHADAFI KANDI WE YARAMUBANIYE NEZA!! NAVEHO NIMBWA PUUU!!!.

Comments are closed.

en_USEnglish