Digiqole ad

France- Abakekwaho genocide bashyizwe ku karubanda.

Muri kimwe mu biganiro bisanzwe binyura kuri France 2, cyitwa La Grande Traque, berekanamo uburyo abantu bashinjwa ibyaha bikomeye byibasiye inyoko muntu baba bashakishwa ku isi hose, byagaragaye ko hari bamwe mu banyarwanda bashinjwa kuba baragize uruhare muri jenoside bakidegembya hirya no hino, cyane cyane mu gihugu cy’ubufaransa.

Alain Gauthier i bumoso, amabasaderi Kabare hejuru i buryo, Agatha hasi i bumoso n'umunyamakuru Maria
Alain Gauthier i bumoso, amabasaderi Kabare hejuru i buryo, Agatha hasi i bumoso n'umunyamakuru Maria

Muri iki kiganiro hari hatumiwemo Alain Gauthier uyobora umuryango CPCR w’abaregera indishyi ku barokotse Jenoside, umunyamategeko Filip Reyntjents wigisha muri Kaminuza ya Anvers mu Bubiligi akaba yaranditse ibitabo byinshi k’u Rwanda, Maria Malagardis, umunyamakuru akaba n’umwanditsi, ndetse na Jacques Kabale, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa.

Ikiganiro cyabimburiwe na Filime yerekana bamwe mu bagize uruhare muri jonoside yakorewe abatutsi muri 1994, uko babayeho mu gihugu cy’ubufaransa, bakaba bakomeje kwidegembya badashyikirizwa inkiko.

Muri iyi filime yiswe “Génocide Rwandais: Des tueurs parmi nous?” ikaba yarakozwe n’umunyamakuru Manolo d’Arthuys. Yagaragaye mo uwahoze ari umufasha wa Habyarimana Agathe Kanziga n’umuhungu we Jean Luc, uwahoze ari umusirikare mu gihe cya Jenoside Lt Col Marcel Bivugabagabo na Dr Charles Twagira, wari umuganga ku bitaro bya Kibuye bose bakaba bibera mu Bufaransa, aba bose bakaba bagaragaye muri iyi filime  basubiza  ibibazo babazwaga k’uruhare umuryango wabo waba waragize muri jenoside.

Nkuko byagiye bitangazwa n’abatanga buhamya benshi, bashinja Agathe Kanziga kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, cyane cyane ko yari umugore w’umukuru w’igihugu, akaba n’inshuti y’interahamwe ruharwa Kabuga Felicien , tukaba twabibutsa ko uyu Kabuga ashakishwa bukware na Leta z’unze ubumwe z’Amerika kubwo icyaha cya Jenoside aho yatanzweho miliyoni 5 z’amanyamerika  kuzatanga amakuru yaho aherereye. Agatha akaba yagaragaye ahakana yivuye inyuma ibyo yashinjwaga byose, n’ubwo abaturanyi be barokotse jenoside, bamushinja kuba yaragize uruhare runini mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu Rwanda.

uhereye i bumoso Aghata Kanziga umufasha wa Juvenal Habyarimana Lt. Col wo mu Nzirabwoba Bivubagabo Marcel na Dr.Charles Twagira yahoze ari muganga mukuru w'ibitaro bya Kibuye
uhereye i bumoso Aghata Kanziga umufasha wa Juvenal Habyarimana Lt. Col wo mu Nzirabwoba Bivubagabo Marcel na Dr.Charles Twagira yahoze ari muganga mukuru w'ibitaro bya Kibuye

Dr Charles Twagira ushinjwa cyane n’abanyururu bafungiye muri gereza ya Kibuye bose baregwa ibyaha bya jenoside, harimo ndetse n’uwahoze ari burugumesitiri murizimwe mumakomini ya Kibuye, nawe yashinje Twagira, kuba yaratanze itegeko ryo kwica abantu bari bari mu bitaro yari abereye umuyobozi. Dr Blam wakoranaga na Twagira, nawe yavuze ko yamwiboneye atanga itegeko ryo kwica umuryango wa Camille nawe bari bafatanyije umwuga, nyuma yo kuba baramusabye imbabazi bikanga bikaba ibyubusa. Nyamara Twagira we ibyo byose bamushinjaga yabigaramye, avuga ko yiteguye kuzisobanura imbere y’amategeko.

Lt. Col. Marcel Bivugabagabo nawe ushinjwa n’abantu batari bake, cyane cyane abafungiwe muri gereza ya Ruhengeli kuba yaragize uruhare rukomeye mu gushishikariza no gutanga imyitozo ya gisirikare k’urubyiruko, arutegura kuzakora jenoside, ntiyigeze yemera ibyaha byose bamushinjaga.  Asabwe gutanga akanya nibura gato ngo bamubaze ibijyanye na jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, nk’ umunyarwanda wabagayo icyo gihe, yabasubije ko ntamwanya yabona wo kuvugana nabo. Bigaragare ko yashatse kubihisha, n’ubwo uwububa abonwa n’uhagaze.

Mu kiganiro cyabaye nyuma gato ya filime, cyari kigizwe na Alain Gauthier, Filip Reyntjents, Maria Malagardis, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu bufaransa Jacques Kabale, buri wese yagiye avuga uko atekereza kuri bamwe bakidegembya k’ubutaka bw’ubufaransa kandi baragize uruhare muri jenoside. Nkuko Alain Gauthier yatangiye avuga, yasabye ko leta y’ubufaransa yari ikwiye gushyikiriza u Rwanda abantu bose baregwa kugira uruhare muri jenoside bakaburanishwa, cyangwa se bakaba banashyikirizwa urukiko mpanabyaha rwashyiriwe ho u Rwanda rukorera Arusha.

Ambasaderi w’u Rwanda mu bufaransa Jacques Kabale nawe yunze murye, ati birakwiye kohereza abantu bose bakekwaho ibyaha bya jenoside mu Rwanda, bakaburanishwa n’inkiko kubyaha bashinjwa. Abajijwe kuko abona umubano w’u Rwanda n’ubufaransa wifashe, yasubije ko abona umeze neza, cyane cyane ko mu bimenyetso byerekana imibanire myiza ari imigenderanire y’ibihugu byombi, ko kandi kuba ariyo nabyo byerekana umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’ubufaransa.

Yasoje asaba leta y’ubufaransa kuba yafasha u Rwanda gufata no gucira imanza abaregwa ibyaha bya jenoside bakidegembya k’ubutaka bw’ubufaransa, cyangwa bakaba bakoherezwa mu Rwanda bagacibwa imanza. Dore uko abyivugira:

Kanda hano wumve uko ambasaderi w’u Rwanda mu bufaransa asobanura ibyo umubano w”u Rwanda n’ u bufaransa

umuseke.com

11 Comments

  • Mwaramutseho !
    Nk’uko mwadushyiriyeho audio ya Kabale, mudushyirereho audio ya Philippe Reytenjs kuko yavuze ko uko barega ubucamanza bw’avafaransa gukorera mu kwaha k’ubutegetsi bisobanura ko n’ubucamanza bwo mu Rda bwaba bukoreshwa n’ubutegetsi ! Muzaba muli abagabo rwose
    Mukomrer !

  • aba barimburambaga uretse kuba bakwigira nyoni nyinshi bahakana ko nta ruhare bagize muri genocide yakorewe abatutsi,nta kindi bafite kuvuga!kuki se ubundi babanje kwanga ko kiriya kiganiro gihitishwa kuri fr2?si uko bikeka amabinga,kandi barayafite n’uko baba bigiza nkana.

  • iki kiganiro cyeretse abafaransa ko baumbikiye impyisi,kandi ko umunsi umwe zizabarira abana,aho bukera kanziga we baramwohereza i karago maze asobanure aho yashyize abatutsi yo kamungwa.

  • niba se batarabikoze bahunze iki?

  • muli genocide kanziga yarashinzwiki murileta yaririho?

  • N’ibitari ibi erega tuzabimenya !! kuko uyu mugore mbona n’iyo Isi itamuhinduka na Rurema Itazamubabarira nubwo ngo igira imbabazi z’igisagirane, gusa ibyo byose nibyanga azitahire kwa shitani yiangire umufasha we dore ko ariwe biyemeje gukorera kuva bakiyemeza kurushinga!!
    Yari impanuro!!

  • Uzi ukuntu Kanziga yagendaga yihishe mumihisha mumuhanda, ajijisha igipangu atahamo?? Burya rero uwububa abonwa nuhagaze, baje kumutungaho camera baramuzana neza, yinjira bamubona! Ariko shahu aba bafite ubwoba koko!! niba ari amaraso bamennye aba ababuyeramo? sinamenya!! nibabazane batahe bacibwe imanza se nyine.

  • Ariko se koko abafaransa abararyama bagasinzira bacumbikiye za Ruharwa? sha nibareba nabi nabo bazabagera aho babatemagure! ni akazi kabo, nibashaka bazabamare ntako tutababwiye, ngo bareke kuvanga impyisi n’intama.

  • YEMWE NI RYARI UMWIRABURA AZAGIRA UBURENGANZIRA BWE BUMUGOMBA ATABESHEJWEHO CYANGWA NGO AKORESHWE N’ABAFITE URUHU RWERA,MBERE BAHEREYE BACUMBIKIYE BACUMBIKIYE ABASIZE BAHEKUYE U RWANDA UBU NI BWO BIBUTSE GUKORA AYO MAKURU AHUBWO SE BIRATANGA IKI?NIBA HARI ICYO BITANGA BIHWANYE N’IBYO BAKOZE NI BYO.MBIBARIZE IMYAKA BAMAZE BABACUMBIKIYE NTIHAGIJE BABOHEREJE NA TWE ABANYARWANDA TUKABIBONERA IMBONA NKUBONE BABAZWA IBYO BAKOZE.

  • Dore umugore ngo aratitira nakwambiya!!! umuntu w’umukecuru koko aratitira, akajya akanurira umuhungu we kandi nawe wasogobwe? sha burya koko icyaha ni kibi! nashaka azaze erega asabe imababazi agabanyirizwe igihano, ubundi bamuhe TIG yo gutera intabire kuko niyo yashobora.

  • Super Power France, like the Catholic Church, never admits to any wrongdoing. She never apologizes, ever. They believe in covert operations, disinformation and subversion. France is a genocidal country in general. Has been for ages. Listen to the Marseillese.

Comments are closed.

en_USEnglish