Digiqole ad

Umuhanzi w’umunyarwanda EMSOGENTLO LOSAI araca ibintu i Milan (Italy)

Abanyarwanda bakomeje gukataza muri muzika mu ruhando rw’amahanga, aho bakomeje kwigaragaza cyane mu bihangano byabo bitandukanye byampuka imipaka y’u Rwanda. Bamwe muri bo baba i mahanga ariko impano y’ubuhanzi ntiyazimye dore ko bakunzwe.

Uyu munsi turabagezaho ikiganiro twagiranye na MUSONERA EMMANUEL GENTIL uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya EMSOGENTLO LOSAI ubarizwa mu gihugu cy’Ubutaliyani mu mujyi wa Milano. Soma ikiganiro twagiranye nawe:

MUSONERA EMMANUEL GENTIL  (EMSOGENTLO LOSAI )
MUSONERA EMMANUEL GENTIL (EMSOGENTLO LOSAI )

Mwatangira mwibwira abakunzi b’urubuga Umuseke.com?

EMSOGENTLO LOSAI: Nitwa Emmanuel Gentil MUSONERA, amazina y’ ubuhanzi nkitwa EMSOGENTLO LOSAI, ndi umuhanzi w’ umunyarwanda nkaba mbarizwa mu mujyi wa Milano.

Ese ko muba mu butariyani ni kuki mutaba mu Rwanda?

EMSOGENTLO LOSAI: Naje hano mu gihugu cy’Ubutaliyani gukomeza amasomo muri University ari nako nkomeza ubuhanzi bwanjye bw’ umuziki mu njyana ya Hip Hop uretse ko njya ngaragara no  mu zindi nka Afro Beat na Dancehall.

Umuziki wa wutangiye ryari?

EMSOGENTLO LOSAI : Umuziki narawukuranye gusa natangiye kuwushyira mu bikorwa ngeze mu cyiciro cy’ amashuri yisumbuye, aha ndavuga mu mwaka wa 2005 aho nigaga mu Rwunge rw’ amshuli rwa mutagatifu Yosefu rizwi ku izina rya St Joseph y’ i Kabgayi.

Mu mpera y’ umwaka wa 2005 nibwo natangiye gushaka uburyo bwo kubona studio nza kubasha gukora indirimbo ya mbere ndi muri Group ya Eastluckystars nashinze ndi kumwe n’ undi musore Nizethy, ubwo dukora indirimbo yitwa HEAR MY VOICE aribwo twayiririmbye harimo featuring ya Miss Chanel, ubwo tuyisohora mo hagati muri 2006.  Mu gukora iyo ndirimbo ya mbere twashatse guhita dushaka gukora n’ izindi kuko twari twabonye n’umuterankunga w’umudage wakoraga kuri radio y’ abadage DW, ariko tubasha gukora izindi ndirimbo ebyiri arizo MFASHA HASI inafite video na NTAWUNDI, izo ndirimbo zose tukaba twarazikoreye muri ONE WAY PRODUCTION.

Gusa mu gihe gitoya za gahunda zacu ziza gukomwa mu nkora n’uko mu mwaka wakurikiyeho nahise nza gukomereza amasomo muri kaminuza mu Butaliani.

Ubuhanzi bwawe hakurya y’amazi buhagaze gute?

EMSOGENTLO LOSAI: Guhanga uri ino i Burayi biba bigoye cyane ariko kuko nkunda umuziki, nakoze ibishoboka byose ngo nkomeze. Nubwo nkigera aha nabanjye guhagarika gatoya kugirango ndebe neza umuco w’aha, n’amasomo nayo mbanze nyitondere ariko ntibyatinze kuko mu mwaka 2008 nahise mpaguruka nshakisha aho nakorera umuziki wanjye.

Mu mwaka wakurikiyeho muri 2009, nahise ngaruka mu Rwanda mu biruhuko mpita mboneraho gukora izindi ndirimbo dore yuko umuziki w’iwacu nasanze warateye imbere cyane kandi mu gihe gito umuntu atakumva. Mu ndirimbo nahise nkora ni NGWINO nakoreye muri Bridge Records nyikorana na featuring ya KIZITO, indi iza yitwa LA MUSICA, ariko nyikorera muri TFP ari BZB.

Iyi LA MUSICA LA VITA nayikoze harimo featuring ya DMS na Kizito. Mu kugaruka aha i Milano nahise mbona umurego ndakomeza mpita mbona studio nahise nkoreramo izindi ndirimbo nka VIVI LA VITA, BABYGIRL NA NAKUPENDA nakoranye n’umuhanzikazi w’umutaliani BABI.

Nkikora izi ndirimbo zampaye umurongo kuko mu minsi ya mbere amaradio 2 yaha i Milano yatangiye kujya acishaho zimwe muri izi ndirimbo, uko ni nako nahisa mbona imishyikirano n’association (GENTE DI PACE) iharanira uburinganire hagati y’ abataliani n’abanyamahanga ikorera hano i Milano, insaba yuko ari njyewe twajya dukorana mu bitaramo bagira impande zose, ubwo umuziki wanjye niwo bakoresha dore yuko nabakoreye indirimbo ijyanye n’insanganyamatsiko ijyanye y’imibanire myiza hagati y’abenegihugu n’abimukira.

Mu minsi ishize twamenye ko watumiwe n’ umujyi wa Milano ukaririmba na Mayer ahibereye, wabyakiriye ute?

EMSOGENTLO LOSAI: Koko ni uko byagenze, nakiriye ubu butumwa ko ari njyewe watoranyijwe mu banyamahanga mu kuririmba mu gitaramo kiswe LIVING TOGETHER cyari kigamije kubanisha abataliani n’abanyamahanga baba muri uyu mujyi.

Mayer yari mu bashyitsi bibanze aherekejwe n’ itangazamakuru ryose, mbere yuko avuga ijambo ninjye wabanje gushyushya igitaramo ndetse no ngera kugarukamo arangije ijambo. Kubona abantu b’ingeri zose bari aho bakurikiye umuziki bawishimiye, numvishishe ibineza neza cyane cyane ku mpamvu ebyiri. Iyambere kuba nari hariya nk’umunyarwanda nigaragaza nk’umunyarwanda, icyo ni ikintu cyiza, icyakabiri, kuba barahaye icyizere umuziki wanjye icyo ni ikindi cyampaye umunezero.

Ni izihe hagunda ufite imbere?

EMSOGENTLO LOSAI : Gahunda zo ni nyinshi ariko ubu icyo ndimo gukora n’ ukuzuza album yanjye ngomba kumurika bitarenze uyu mwaka. Ubu muri iyo gahunda nkaba ndimo gukorana n’ abahanzi batandukanye barimo umuririmbyikazi w’umutaliani IZZIE tumaze gukorana indirimbo nshya twise TELL ME WHY, nkakorana n’undi nawe w’umutaliani BABI, n’abandi barimo GRAMMO, CKRASH, n’abanyarwanda nka PARF-K na Dada Cross.

 

EMSOGENTLO (ibumoso) n'umutaliyanikazi w'icyamamare muri muzika IZZIE  (iburyo) bakoranye indirimo bise TELL MEWHY
EMSOGENTLO (ibumoso) n'umutaliyanikazi w'icyamamare muri muzika IZZIE (iburyo) bakoranye indirimo bise TELL MEWHY

Uririmba mu ruhe rurimi?

EMSOGENTLO LOSAI :  (Asubiza aseka cyane) Kabisa ndirimba mu ndimi nyinshi ariko nkunze kuvaganga kugiranga bose bisange mu muziki wanjye, ariko kuba ndi aha usanga igitaliani aricyo kiba kiganjemo bityo ugasanga hafi mu ndirimbo zanjye kitaburamo, gusa ubu indirimbo ndimo gukora zizasohoka mu Kinyarwanda no mu Cyongereza.

Hari imbogamizi waba uhura nazo mu buhanzi bwawe?

EMSOGENTLO LOSAI : Imbogamizi zo zihari ari nyinshi kuko hano uba ugomba kurushanwa n’abenegihugu kuko bo baba bafite amahirwe nka 60% yo kuzamuka, kugirango ugire aho ugera bisaba ingufu nyinshi cyane. Indi nakwita nk’imbogamizi ni ukubura uburyo ibihangano byacu byajyezwa ku maradios ngo abanyarwanda bose bazumve bazimenye, iyo turi aha rero i mahanga biragora cyane ngo ubamurikire ibihangano byawe.

Nkawe uri iyo i mahanga ubona ute umuziki nyarwanda?

EMSOGENTLO LOSAI: Umuziki nyarwanda rwose uraryoshye kandi ufite imbaraga, ugenda utera intamwe zikomeye kurusha uko umuntu yabitekereza, ibi bishoboka kubera yuko itangazamakuru ryagiye ryiyongera rikizera iby’ imuhira nkuko baca umugani mu kinyarwanda ngo Ijya kurisha ihera ku rugo, aha rero mass media zakoze akazi gakomeye, ikindi iyo ufite umutekano uba ufite byose, buri kimwe kirazamuka ni muri urwo rwego umuzi wacu uzamuka kuko ufite umutekano

Emso, urakoze cyane kuri iki kiganiro uduhaye, tukwifurije amahirwe masa muri byose.

EMSOGENTLO LOSAI : Murakoze namwe kuri iki kiganiro. Ibihe byiza kandi ibyiza biri imbere!!

Umuseke.com

7 Comments

  • uwo mwana ara rasa byahatari

  • yehhhhhh uyu Emsogentlo afite gahunda ya high, ariko uriya mwana usibye ijwi rye ni namwiza kabisa!! keep it up emsogentlo!

  • show show emsogentlo!! big up!!

  • this song is nice one my brother! from USA WE FOLLOW YOU!! CONGS CONGSSSSSSSSSS

  • congratulations!!

  • bravissimo Emsogentlo!! appena ci vediamo mi devi dare la traduzione!aahh sei forte!!

  • komera muhungu wanjye komerezaho kdi uheshe ishema igihugu cyacu gusa nkeneye cd zawe cyane

Comments are closed.

en_USEnglish