Digiqole ad

01 Nyakanga mu mateka y’u Rwanda

Taliki ya 01 Nyakanga 1962 ni umunsi  u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge.  Nyuma y’uko ibihugu byinshi bya Afrika na Asia byigobotereye ubukoloni, hagiye hakomeza kugaragara ibisigisigi bya politiki mbi  yagiye ishyirwaho mu rwego rwo kugirango abo bakoloni babone uko bayobora.  Ahenshi bagiye bakoresha  uburyo bwo kubiba amacakubiri mu bo bakolonizaga, kugirango babone uko babayobora.

Dore ni uko abanyafurika bafatwaga mu myaka y' 1950 gusubiza hejuru
Dore ni uko abanyafurika bafatwaga mu myaka y' 1950 gusubiza hejuru

Mu Rwanda naho ni hamwe mu hakoreshejwe ubwo buryo bwo gukoresha amacakubiri, ndetse ni muri icyo gihe cy’abakoloni abanyarwanda batangiye kwigishwa k’uburyo budasanzwe amoko yabo, ubusanzwe yari asanzwe azwi nk’inzego z’imitungire cyangwa inzego z’ubuzima(classe social cyangwa social classes).

Kuva igihe u Rwanda rwaboneye ubwigenge kugeza mu mwaka w’1994, abanyarwanda ntibabanye neza, iturufu y’ ubwoko yagiye ikomeza gukoreshwa n’ubutegetsi bwagiye busimburana, kugeza n’aho bamwe mu banyarwanda biyumvagamo ubunyarwanda kurusha abandi. Ni muri iyo myaka u Rwanda rwagize umubare munini w’abana barwo mu mahanga, abandi baricwa, abandi bakabuzwa amahirwe mu bintu bitandukanye, haba mu kwiga, cyangwa se mu mirimo.

Iyo politiki mbi yaje gukomeza, ibyara genocide y’abatutsi mu 1994, aho uwo mugambi wari waragiwe ucengezwa gahoro gahoro mu banyarwanda, kugeza aho bumvaga ko kwica umunyarwanda w’umututsi nta cyaha kirimo. Ku mpamvu z’iyo genocide, abanyarwanda basaga 1.000.000 bahasize ubuzima, abandi nabo benshi bahunga igihugu.

Nyuma y’uko u Rwanda rutabariwe n’abanyarwanda, rwatangiye kwiyubaka gahoro gahoro, hagamijwe ko rwaba igihugu buri munyarwanda ndetse n’umunyamahanga yakwiyumvamo, akisanzura. Ni muri urwo rwego, hatangiye gahunda zo gucyura impunzi no kuzisubiza mu buzima busanzwe, kongera kubaka inzego z’igihugu no gusana ibyari byarangiritse no gukora akazi katoroshye ko kubanisha abanyarwanda.

Kuri uyu munsi u Rwanda rurizihiza inshuro ya 49 rubonye ubwigenge, ariko kandi umuntu yakwibaza neza niba koko rwarabonye ubwo bwigenge. Impamvu ni uko kuva mu 1962 kugeza mu 1994, hari abanyarwanda bari bakiboshye, badahabwa agaciro kabo, badahabwa uburenganzira bungana n’ubwa bagenzi babo, hakagerekwaho kumeneshwa mu gihugu cyabo ndetse no kwicwa.

Umunsi nk’uyu ni umunsi abanyarwanda bagomba gusubiza amaso inyuma buri wese agatekereza icyahesha mugenzi we amahoro, kandi ibyo byose bigakorwa mu nyungu zo guteza imbere igihugu, no gutegura ejo hazaza heza ku bazadukomokaho. Ibi  nibyo byatuma abazadukomokaho babona icyerekezo cyiza, bagendeye  k’urugero rwiza bakomora ku buyobozi buriho.

Umuseke.com

 

 

 

5 Comments

  • rwanda tera imbere mubyo ukora byose

  • rwanda tera imbere mubyo ukora byose kuko waturutse kure

  • kwigenga ku urwanda kuva muri 62 rwabona ubwigenge kugeza muri 94 ubwo hakorwaga genocide y’abatutsi,ubwigenge bw’urwanda bwari igice,kubera ko hari abanyarwanda benshi batari bafite uburenganzira bw’ibanze umuturage agomba kugira mu gihugu kigenga,kuva muri 94 kugeza uy’umwaka nibwo usanga abanyarwanda bose bafite agaciro k’umunyagihugu utuye mu gihugu kigenga.ibyo byagezweho kuko byaharaniwe kandi bikagerwaho.

  • Sasa mbona unasahau kutuambia kama tangu 1994 mpaka leo, wanyarwanda wengine wananyanganywa haki zao.
    Ingalikua mzuri mungesema kama tangu 1962 mpaka 1994,serikali zilikua zinabagua watusi, sasa tangu 1994 mpaka hivi serikali ya kisasa nayo inabagua wahutu,
    Mimi jirani wenu Zaïrois.

  • Sasa wewe simuhutu wewe ni congorese unajuwaje kama wana baguwa wa hutu na simuhutu wewe? juwa ya congo kwanza mutatuwe yakwenu sivyo mama ansate

Comments are closed.

en_USEnglish