Ntarindwa Diogene uzwi kw’izina rya Atome yateguye ijoro ry’urwenya yise KWIREKURA 20 ngo yongere gusetsa abanyarwanda i Kigali, ni nyuma y’umwaka w’ingendo avuga ko amazemo iminsi mu bihugu bya Colombia, Canada, Japan, Mozambique, South Africa aho yakoze ibitaramo nk’ibi. Ntarindwa avuga ko nyuma y’izi ngendo agarutse mu Rwanda aho yifuza kongera gususurutsa abanyarwanda mu ijoro […]Irambuye
Ku nshuro ya kane mu Rwanda hagiye gutoranywa Nyampinga (Miss) w’u Rwanda 2015. Abakobwa basaga 123 bo mu Ntara zose ndetse n’Umujyi wa Kigali nibo bamaze kwiyandikisha kuzahatanira uwo mwanya wa Nyampinga mu bakobwa beza mu Rwanda. Ku wa 10 Mutarama 2015 nibwo hateganyijwe igikorwa cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu guhatanira […]Irambuye
Abaturage batuye mu gasantire (Centre) ka Mimuli umurenge wa Mimuli akarere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko babangamiwe n’ubujura bwo kumena amazu bukorwa n’insoresore z’inzererezi ziba zanyweye ibiyobyabwenge. Aba baturage kandi baratunga agatoki Polisi y’Igihugu kuba yarakuye ibiro byayo muri kariya gace bikaba byarabaye intandaro y’umutekano muke, bagasaba ko hagarurwa Post ya Polisi. Ubuyobozi […]Irambuye
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Hope Tumukunde avuga mu mwaka umwe ushize Gahunda ya Girubucuruzi itangijwe muri Kigali imaze gufasha abantu bagera kuri 2300 barimo n’abafite ubumuga gutangira imirimo y’ubucuruzi buciriritse bwabafashije kwizamura mu mibereho. Iyi gahunda yagenewe ingengo y’imari ingana na miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda, bitaganyijwe ko muri uyu […]Irambuye
Intego y’ingenzi y’iri somo muri izi nyigisho ni uguha Abakristo amahame-fatizo yo muri Bibiliya ku byerekeye kuyoborwa n’Imana. Ntabwo rigenewe kuba ibisobanuro byuzuye cyangwa urutonde rwuzuye rwo ku bushake bw’Imana. Ingorane abantu bahura nazo Imigani 14:12 hatubwira ko hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira y’urupfu. Yeremiya na we avuga yeruye ingorane z’umuntu […]Irambuye
Stephen Constantine umwongereza utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bimaze iminsi bivugwa ko Ubuhinde bwamutwaye, ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko akiri umutoza w’Amavubi ndetse azatoza umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Tanzaniya tariki ya 22 Mutarama 2015. Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent De gaule aganira n’itangazamakuru yatangaje ko Constantine akiri umutoza w’ikipe y’igihugu y’u […]Irambuye
Abacuruzi bo mu isoko rya Muhanga, mu murenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga baratangaza ko babangamiwe n’amasaha isoko rifungiraho, bakifuza ko ubuyobozi bwabemera bagakora kugeza byibura saa tatu n’igice z’ijoro. Bamwe muri aba bacuruzi bakorera mu isoko rikuru rya Muhanga babwiye UM– USEKE ko mu nama zitandukanye bagirana n’ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere zibasaba gukora amasaha […]Irambuye
Tuyishime Joshua umuraperi uzwi muri muzika nyarwanda ku izina rya Jay Polly, biravugwa ko nyuma yo kubura abantu ku wa 12 Ugushyingo 2014 ubwo yamurikaga album yise ‘Ikosora’ kuri Petit Stade i Remera, igitaramo cya kabiri cyo kumurika iyo album yakoreye i Rubavu yabuze abantu asubiza amafaranga abari bagerageje kwinjira mbere, ariko we yahakanye ibivugwa […]Irambuye
Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI ivuga ko ifite kopi ya raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo Kinshasa izasohoka mu minsi iza. Iyi raporo ngo ivuga ko FDLR nta bushake bwo gushyira intwaro hasi ifite, ko idakorana n’umutwe wa RNC gusa ko ifite ubufasha muri Tanzania. Izo ‘mpuguke’ zivuga ko umutwe wa FDLR nta bushake bwo gushyira […]Irambuye