Digiqole ad

Miss Rwanda 2015: Abakobwa 123 bamaze kwiyandikisha mu irushanwa

 Miss Rwanda 2015: Abakobwa 123 bamaze kwiyandikisha mu irushanwa

Ku nshuro ya kane mu Rwanda hagiye gutoranywa Nyampinga (Miss) w’u Rwanda 2015. Abakobwa basaga 123 bo mu Ntara zose ndetse n’Umujyi wa Kigali nibo bamaze kwiyandikisha kuzahatanira uwo mwanya wa Nyampinga mu bakobwa beza mu Rwanda.

Abahatanaga mu kiciro cya nyuma kuba Miss Rwanda 2014, umwanya wegukanywe n'uwa karindwi uvuye iburyo
Abahatanaga mu kiciro cya nyuma kuba Miss Rwanda 2014, umwanya wegukanywe n’uwa karindwi uvuye iburyo

Ku wa 10 Mutarama 2015 nibwo hateganyijwe igikorwa cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Bizabera mu Mujyi wa Musanze muri Virunga Hotel aho abakobwa bazaba baturutse mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru bazahurira hagatoranywamo 5 bazahagararira Intara y’Amajyaruguru.

Uko Intara zizakurikirana mu gikorwa cyo gushakisha umukobwa uzahiga abandi akegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Intara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze ni tariki ya 10 Mutarama 2015 muri Virunga Hotel.

Intara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu ni tariki ya 11 Mutarama 2015 muri Gorilla Hotel.

Intara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye ni ku itariki ya 17 Mutarama 2015 muri Credo Hotel.

Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana ni tariki ya 18 Mutarama 2015 muri East Land Hotel.

Mu Mujyi wa Kigali biteganyijwe ko icyo gikorwa kizaba ku itariki ya 24 Mutarama 2015 muri Sports View i Remera.

Biteganyijwe ko amajonjora yo gutoranya abakobwa 15 bazajya mu kiciro cy’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 azaba tariki ya 7 Gashyantare 2015 kuri Petit Stade i Remera.

Ku wa 09 Gashyantare 2015 nibwo abakobwa 15 bazajyanwa mu mwiherero (Boot Camp) muri Kivu Serena Hotel.

Ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori byakataraboneka bizabera kuri Serena Hotel i Kigali.

Ibyo umukobwa uziyamamariza umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda 2015 asabwa kuba yujuje.

. Kuba ari umunyarwandakazi
. Afite imyaka hagati ya 18 na 24
. Kuba yararangije amashuri yisumbuye
. Kuba avuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi rumwe mpuzamahanga (Icyongereza cyangwa igifaransa).
. Kuba afite uburebure guhera kuri 1.70 M
. Kuba afite ibiro hagati ya 45 na 65 Kg
. Kuba atarigeze abyara

Kwiyandikisha ni ukujya ku rubuga rwa www.missrwanda.rw bityo ugahabwa amahirwe yo kwinjira mu irushanwa ryo hatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.


Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Hanyuma se abo bakuyemo ama da nabo bemerewe kubyitabira?

    • turabashimira pe ariko ko harimo aba barakuyemo amada ntakuntu mwazatanga amhirwe kubabyaye ark nibura bifashe guhera 5ans kuzamura

  • Harya abo bo binjiza ayahe madevise? Mwakoze byibuze summary yuko bagiye binjiriza igihugu ngo tumenye akamaro kabo ugereranije namafranga abagendaho. Ese mwabashyize muri RDB niba mutarababyaza ama devise tukareba ko babyazwa nkayingagi?
    Otherwise ntacyo bamaze it is time and money consumming

  • Iyaba hose ibisabwa ku ndimi byajya biba gutya byakuraho urujijo kuri bamwe kdi uwize ururimi runaka akumva ko atabangamiwe. uwateguye iy critere ni umuhanga areba kure pe!

Comments are closed.

en_USEnglish