Digiqole ad

Nyagatare: Abatuye Mimuli bahangayikishijwe n’abajura bamena amazu

 Nyagatare: Abatuye Mimuli bahangayikishijwe n’abajura bamena amazu

Abaturage batuye mu gasantire (Centre) ka Mimuli umurenge wa Mimuli akarere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko babangamiwe n’ubujura bwo kumena amazu bukorwa n’insoresore z’inzererezi ziba zanyweye ibiyobyabwenge. Aba baturage kandi baratunga agatoki Polisi y’Igihugu kuba yarakuye ibiro byayo muri kariya gace bikaba byarabaye intandaro y’umutekano muke, bagasaba ko hagarurwa Post ya Polisi. Ubuyobozi bw’umurenge ariko buratangaza ko mu gihe Polisi itaraboneka nabwo bugiye gushyiramo ingufu bukazana umutekano.

Ikarita y'Akarere ka Nyagatare, i Mimuli ni aho hari agakiramende kirabura
Ikarita y’Akarere ka Nyagatare, i Mimuli ni aho hari agakiramende kirabura

Iyo ugeze mu gasantire ka Mimuli ubona kagizwe n’ubucuruzi buciriritse, hagaragaramo urujya n’uruza rw’abantu batandukanye, abajya cyangwa bava mu gasantire, abandi bicaye imbere y’amaduka n’utubari tw’inzagwa, ibigage, ndetse n’inzoga za kizungu. Gusa muri aka gasantire ka Mimuli hacuruzwa n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka kanyanga nk’uko abo twahasanze babidutangarije.

Umusore bigaragara ko akiri muto, twahuriye mu gasantire mu masaha ya saa tatu za mugitondo yasinze afite agasashe k’inzoga yitwa ‘Chief waragi’ mu ntoki.

Mu magambo yavugaga yagize ati “Tureza cyane nta kibazo cy’inzara dufite, ubuse wowe amaso ntaguha? Ntubona ko mba nifashe neza muri iki gitondo? Hahaha! Hano twaranezerewe pe!”

Uyu musore yongeraho ko izi nzoga bazikura mu gihugu cya Uganda anatwemerera ko aho mu gasantire bacuruza na za kanyanga. Abaturage batuye Mimuli baravuga ko ubu businzi butera umutekano muke ndetse n’ubujura bwo kumena amazu.

Mupagasi, akaba umwe mu bahatuye agira ati “Hano haba ubusinzi cyane ku buryo iyo bamaze gusinda barwana, n’ubujura burahari. Dore nk’ubu ejo bundi hari amaduka abiri aherutse kumenwa.”

Undi witwa Dusabe  yemeza ko ubusinzi bwo muri ako gace atuyemo aribwo buteza umutekano muke, ndetse ngo aho hantu iwabo nta mugore nta n’umugabo, bose iyo banyweye ngo bararwana.

Gusa aba baturage barifuza ko hagarurwa ibiro bya Ploisi y’Igihugu (Post ya Polisi) ngo dore ko yahigeze nyuma bakaza kuyihakura, bakavuga ko hakiri iyo Post ya Polisi nta bibazo byinshi byakundaga kuhagaragara.

Umuyobozi w’umurenge wa Mimuli Hakubwa Silver Boneka atangaza ko aba bakekwaho ubujura ari abaturuka mu bindi bice by’igihugu baje gushaka imibereho muri Mimuli.

Aragira ati “Hano haza abantu benshi baturutse impande n’impande baje gushaka imibereho, iyo bahageze ntibibahire ntibasubirayo ahubwo nibo usanga bakomeje guteza umutekano muke biba.”

Hakubwa Silver kandi akomeza avuga ko Polisi ikenewe muri ako gace,  gusa agatanga icyizere ko bazazana Post ya Polisi vuba ngo bategereje ko ishuri rya Polisi ry’i Gishari risohora abapolisi ngo kuko ariko babyijejwe.

Aka gasantire ka Mimuli gaherutse guterwa n’abajura baturutse mu karere ka Bugesera baje kwiba Banki gusa baje gufatwa batarabigeraho nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’umurenge. Akarere ka Nyagatare ni akarere gakunze kugaragaramo ibiyobyabwenge byambuka biva mu gihugu cya Uganda bikaba ari na byo bivugwa ko biteza umutekano muke muri kano karere.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ubujura bwo burakabije pe,naho kanyanga yo niyo mazi y’iNyagatare.

Comments are closed.

en_USEnglish