Digiqole ad

ATOME yagarutse!!! Avuye muri Colombia na Japan

 ATOME yagarutse!!! Avuye muri Colombia na Japan

Ntarindwa Diogene uzwi kw’izina rya Atome yateguye ijoro ry’urwenya yise KWIREKURA 20 ngo yongere gusetsa abanyarwanda i Kigali, ni nyuma y’umwaka w’ingendo avuga ko amazemo iminsi mu bihugu bya Colombia, Canada, Japan, Mozambique, South Africa  aho yakoze ibitaramo nk’ibi. 

Atome, Gasumuni...agarutse gusetsa abanyarwanda
Atome, Gasumuni…agarutse gusetsa abanyarwanda

Ntarindwa avuga ko nyuma y’izi ngendo agarutse mu Rwanda aho yifuza kongera gususurutsa abanyarwanda mu ijoro ry’urwenya n’imbyino gakondo rizaba kuwa 23 Mutarama 2015.

Ntarindwa w’imyaka 37, ni umunyarwenya wize ibijyanye na ‘Art dramatique’ i Liege mu Bubiligi, yamenyakanye cyane mu Rwanda ahagana mu 2009 mu bitaramo byabaga byateguwe agasetsa abantu kandi agendeye ku bisanzwe biba bivugwa mu gihugu.

Muri iki gitaramo KWIREKURA 20 yateguye kuwa gatanu tariki 23 Mutarama, uyu mugabo wigeze kandi kuba mu itorero ry’umuco akiga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, yateguye kuzifatanya n’ababyina imbyino za Kinyarwanda mu gususurutsa abaza bitabiriye uyu mugoroba wo ‘kwirekura’.

Uyu mugoroba ukazabera mu cyumba k’ibitaramo cya Rwanda Revenue Authority(RRA) ku Kimihurura, guhera 18:00 z’umugoroba kwinjira ni amafaranga 10 000Rwf.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Kwinjira ni angahe ?

  • arabishya pe!!ahreeeee

  • Ayo mafaanga ni menshi rwose agerageze azategure ikindi gitaramo kidahenze.

  • agahiye n’ikiryo bizaba bihari ?
    kuko ni menshi kumagambo gusa

  • Ariiiiiiiiko! Amagambo=10mille!!!! Commerce sector, keep it up!

  • Uyu musore numvise azi gutebya icyakora icyo giciro ndumva ari uguheza abadakora RRA. Muzatugezeho amakuru y’ubwitabirwe bw’icyo gitaramo.

Comments are closed.

en_USEnglish