Constantine aracyari umutoza w’u Rwanda – De gaule
Stephen Constantine umwongereza utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bimaze iminsi bivugwa ko Ubuhinde bwamutwaye, ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko akiri umutoza w’Amavubi ndetse azatoza umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Tanzaniya tariki ya 22 Mutarama 2015.
Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent De gaule aganira n’itangazamakuru yatangaje ko Constantine akiri umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Yagize ati « Constantine ubu ari mu biruhuko kandi uko muzi mu gihe tumaranye dukorana ntabwo ari wa muntu wagenda atavuze kuko n’ikimenyimenyi n’ubu ntamunsi wira tutavuganye. »
Nzamwita akomeza avuga ko Constantine yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi azifashisha ku mukino wa gicuti na Tanzaniya.
‘Team Manager’ w’ikipe y’igihugu Bonnie Mugabe yemera ko ikipe Constantine yamaze guhamagarwa ariko ngo bategereje ko babanza kubona ibyangombwa (Logistics) maze ikipe igatangazwa igahita itangira n’imyitozo.
Biteganijwe ko Constantine azagera mu Rwanda tariki ya 17 Mutarama 2015 avuye mu biruhuko iwabo mu Bwongereza akazasanga Vincent Mashami umwungirije ariho ategura ikipe bagakomezanya bategura umukino na Tanzania.
Photos/JP Nkurunziza/UM– USEKE
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ariko uyu mukino wa De Gaulle na Constantine wo bite? Nzaba ndeba aho uzarangirira mba ndoga Musinga!
Comments are closed.