Digiqole ad

Gahunda ya Girubucuruzi yafashije abantu 2300 harimo n’ abafite ubumuga

 Gahunda ya Girubucuruzi yafashije abantu 2300 harimo n’ abafite ubumuga

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Hope Tumukunde avuga mu mwaka umwe ushize Gahunda ya Girubucuruzi itangijwe muri Kigali imaze gufasha abantu bagera kuri 2300 barimo n’abafite ubumuga gutangira imirimo y’ubucuruzi buciriritse bwabafashije kwizamura mu mibereho.

Tumukunde Hope
Tumukunde Hope

Iyi gahunda yagenewe ingengo y’imari ingana na miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda, bitaganyijwe ko muri uyu mwaka mushya izafasha abagore bacurururiza mu mihanda kwishyira hamwe bakibumbira mu Makoperative bityo bagakora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bakiteza imbere byisumbuyeho.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko gahunda ya Girubucuruzi yatangijwe mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kubona ko gahunda ya Girinka isa n’igoranye muri Kigali.

Imibare kandi itangwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali yerekana ko imirimo myinshi ikorerwa mu Mujyi wa Kigali yiganjemo ubucuruzi kandi ko 50 ku ijana by’abatuye Kigali bakodesha.

Nk’uko Murekatete Chantal  ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali yabibwiye UM– USEKE, gahunda ya Girubucuruzi ikazafasha bamwe muri aba bacuruzi biganjemo abacururiza mu mihanda(bazwi ku izina ry’abanyagataro) kongera igishoro cyabo bityo bakivana mu bukene buhoro buhoro.

Yongeyeho ko mu mwaka umwe iyi gahunda imaze itangijwe yafashije abantu bagera kuri 2300.

Asobanura uko iyi ngengo y’imari izakoreshwa: “Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, umujyi wa Kigali wateganyije amafaranga miliyoni 35 zo gufasha abafite ubumuga gukora ubucuruzi. Abacururiza mu muhanda nabo duteganya kubafasha tubaha igishoro tukanabubakira inzu nini bacururizamo hafi yaho basanzwe bacururiza, gusa icyo gishoro bakazacyishyura buhoro buhoro.” 

Nubwo abenshi mu batuye Kigali batunzwe n’ubucuruzi, ngo hari ababona amafaranga y’intica ntikize atatuma biteza imbere.

Bamwe muri abo ngo ni abacuruzi bato, barimo abacuruza utudobo tw’amakara cyangwa inyanya ku mabaraza, n’ibindi bicuruzwa.

Abo ngo bahabwa amafaranga atangana bitewe n’urugero rw’ ubucuruzi umuntu afite, ndetse nuko agaragaza ko yateza imbere umushinga we, bigatuma hari abazahabwa ibihumbi 100, abandi  ibihumbi 200 cyangwa ibihumbi 300, gutyo gutyo…

Abashyize hamwe mu Makoperative cyangwa mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, bo ngo bashobora guhabwa amafaranga ageze kuri miliyoni.

Mu rwego rwo gufasha bamwe mu batuye Kigali bifuza gucuruza ariko batazi uko bakora imishinga, ngo Umujyi wa Kigali witegiye kuzashyiraho abantu bazabahugura mu mikorere y’imishinga ibyara inyungu kandi ukurikije amategeko. Nubwo iyi gahunda ya Girubucuruzi imaze igihe kigera ku mwaka, ntabwo iragera mu mirenge yose y’Umujyi wa Kigali.

Ibi ngo byatewe nuko ku ikubitiro amafaranga yari make, bigatuma itagera ku bantu benshi. Biteganyijwe ko uyu mwaka  wa 2015 iyi gahunda izafasha abantu 2200 kwiteza imbere.

Nk’uko amabwiriza y’iyi gahunda abiteganya, umuntu ufashijwe muri gahunda ya Girubucuruzi, asabwa kwishyurwa amafaranga yahawe, akongeraho n’inyungu ya 5 ku ijana.

Alain Joseph MBARUSHIMANA

UM– USEKE.RW   

en_USEnglish