Muhanga: Abacuruzi babangamiwe n’amasaha isoko rifungiraho
Abacuruzi bo mu isoko rya Muhanga, mu murenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga baratangaza ko babangamiwe n’amasaha isoko rifungiraho, bakifuza ko ubuyobozi bwabemera bagakora kugeza byibura saa tatu n’igice z’ijoro.
Bamwe muri aba bacuruzi bakorera mu isoko rikuru rya Muhanga babwiye UM– USEKE ko mu nama zitandukanye bagirana n’ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere zibasaba gukora amasaha 24/24 kubera ko umutekano mu Rwanda no mu karere uhari muri rusange none ngo batunguwe no guhabwa amabwiriza n’ubuyobozi bw’isoko ko bagomba kujya bafunga saa moya n’igice z’ijoro.
Aba bacuruzi bavuga ko hari amafaranga batanga buri kwezi y’umutekano hanyuma bakibaza icyo akora niba ubuyobozi bw’isoko butabasha gushaka Kampani zishinzwe kubungabunga umutekano bityo amasaha y’akazi akarushaho kwiyongera.
Bavuga ko bababazwa no gucwibwa amande y’uko batinze kubika ibicuruzwa byabo.
Bamwe muri bo bagize bati: “Nibadufashe batwongerere amasaha yo gukora, kuko imisoro dusabwa ari myinshi cyane.”
Rukazabyuma Emile, ukuriye iri soko rya Muhanga avuga ko ibyo aba bacuruzi bavuga ko bifite ishingiro ariko ko kubongerera amasaha bitashoboka bitewe n’imyubakire y’isoko ndetse n’ubujura bw’abana bo mu mihanda (Mayibobo) bumaze kwiyongera muri uyu mujyi.
Yongeyeho ubu bujura bubera hafi y’aho abagenzi bategera imodoka hegeranye n’isoko ku buryo kurinda umutekano wabo bitoroshye!
Yijeje ko ubu ubuyobozi bw’isoko bugiye kurebera hamwe n’izindi nzego zishinzwe umutekano bakerebera hamwe ingamba zafatwa ngo bakore ibyo aba bacuruzi bifuza.
Yagize ati: “Urebye uko isoko ryubatse, biragoye kugira ngo tubone abantu bazaririnda, gusa twumvaga ko gufunga saa moya n’igice z’ijoro ari bwo buryo bwiza bwo kuririndira aba bacuruzi umutekano”
Ndejeje Francois Xavier, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, yavuze ko ari bwo bwa mbere yumvise iki kibazo, ariko ko agiye guhamagaza inama yihutirwa, kugirango barebere hamwe n’Ubuyobozi bw’isoko ibifitiye aba bacuruzi inyungu, ariko bidahungabanyije umutekano wabo.
Abacuruzi 700 barenga nibo bacururiza mu isoko rya Muhanga, muri aba abasabye ko amasaha yo gukora bayongera biganjemo abacuruza imyenda, inkweto, imyaka, ndetse n’abacuruza inyama.
Buri mucuruzi ucururiza muri iri soko asora amafaranga igihumbi magana atanu ku kwezi.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.
1 Comment
Mwabanyamakyru mwe mbisabire,mwagiye mureka amafoto arimo inyana!!!
wabuze kunya mumboga ujya munyama koko?
ndabyumva ariko muzatuma tuzireka!!
Comments are closed.