Digiqole ad

‘Impuguke’ za UN muri raporo yazo zitandukanya FDLR na RNC zikayihuza na Tanzania

 ‘Impuguke’ za UN muri raporo yazo zitandukanya FDLR na RNC zikayihuza na Tanzania

Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI ivuga ko ifite kopi ya raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo Kinshasa izasohoka mu minsi iza. Iyi raporo ngo ivuga ko FDLR nta bushake bwo gushyira intwaro hasi ifite, ko idakorana n’umutwe wa RNC gusa ko ifite ubufasha muri Tanzania.

Abarwanyi ba FDLR barimo abakuru baregwa Jenoside n'ingengabitekerezo yayo n'abato bayicengezwamo
Abarwanyi ba FDLR barimo abakuru baregwa Jenoside n’ingengabitekerezo yayo n’abato bayicengezwamo.

Izo ‘mpuguke’ zivuga ko umutwe wa FDLR nta bushake bwo gushyira intwaro hasi ufite, zikavuga ko ibyo kuzambura intwaro ku ngufu nabyo bigoye kubera impamvu ebyiri; ubufatanye bwa hato na hato abo muri uyu mutwe bafitanye n’ingabo za Congo, ndetse no kuba abarwanyi b’uyu mutwe babana n’abaturage izi ‘mpuguke’ zita impunzi z’abanyarwanda.

Abayobozi b’umutwe wa FDLR ngo bohereje mu nkambi, zagenewe kwakira abashyize intwaro hasi, abarwanyi batagifite ubushobozi.

Abo bayobozi ba FDLR bitaye cyane ku kugumana abarwanyi bakiri bato, muri abo bayobozi hakaba harimo abashinjwa gukora Jenoside mu Rwanda.

Raporo y’izo mpuguke ivuga ko abarwanyi ba FDLR bafite ‘des connexions politiques’ ariko ngo ntabwo bakorana n’ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa nk’uko bivugwa n’uruhande rw’u Rwanda.

Izo mpuguke zikavuga ko zasanze bamwe mu bagize FDLR barakoze ingendo n’ihererekanya ry’amafaranga kuva cyangwa kujya muri Tanzania. Tanzania ikaba yaratanze ingabo ziri mu mutwe wa ‘Brigade d’Intervention’ ari nayo ishinzwe kurwanya uyu mutwe n’indi ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo.

Aba barwanyi ba FDLR kandi ngo bafatanya na bamwe mu ngabo n’abayobozi ku nzego z’ibanze ba Congo mu gutwara amakara, imbaho, zahabu n’andi mabuye y’agaciro yinjiriza uyu mutwe amafaranga baguramo n’ingabo za FARDC.

UM– USEKE.RW

19 Comments

  • fdlr irabananiye kabisa

  • Un na CONGO baba bakina ikinamico ntibateze kuzarandura FDLR

  • The world is mandated to fight hate ideology,kandi FDLR imaze imyaka aribyo ikwIrakwiza mu karere.Dukeneye kubaka isi izira ingenga bitekerezo y’urwango kuberako urwango rwakuze ruganisha kuri jenoside.

    Turifuza isi izira jenoside turandura burundi FDLR.

  • Rwara Rw’Umugara rubundikiye Mu mashyamba ya Congo rurabananiye dutegereze ONU ya 3

  • fdlr irakomeye ntabwo ingabo za congo zayishobora buriya ibyo uriya mukuru wa monesco yavuze ntabwo yabeshe ngo hagomba abakomando nabakomando ahubwo ni ubwoba yagize muibuka ko fdlr ariyo yanesheje m23 monesco na fardc yabananiye

    • Nagirango twibukiranye amateka.Jyewe mba kuri Goma,ibyahabereye mu ntambara iiherutse ya M23 twarabibonye.Umuvandimwe witwa Rugwiza avuga ko M23 yatsinzwe na FDRL.Siko byagenze.
      Cyereka niba avuga ko Abasilikare ba Tanzania na Afurika y’Epfo bari bibumbiye muri Brigade D’intervention ya ONU,bari bagizwe na FDRL,ibyo kandi birashoboka.Kandi twibuke ko M23,yanze kurwana na ONU.ihitamo kurekura ibiribdiro byabo,ko ntiyigeze irwana.Simbonamo ko har’intsinzi.Ese baretse RDF,ikabereka ubudasa?

  • twabonye ubeshya nutabeshya ,Minister yari yarabibonye kera!

  • Njye ndasaba Afande ku duha uburenganzira tukarebana na FDLR, RDF ntabwo ikina, na duhe uburenganzira twikemurire ikibazo, FARDC na bandi bose ntabwo bazi icyo FDLR yasize ikoze twe tukizi bareke dukemure ikibazo.
    Afande ahora atubwira kwishakamo ibisubizo ntitwananirwa no kubona icya FDLR.

  • Nyina wundi nawe abyara umuhungu.

  • Ubwo izo nkoramaraso zivanga n’abaturage ba Congo ubwo abo baturage nabo bizabagiraho ingaruka nka babandi bagerageje gucumbikira abacengezi.

  • Ndagirango mbwire Leta y’u Rwanda kwirinda kwinjira muri Congo kuko kugeza ubu hari FDLR yindi iryamiye amanjaja kandi ifite imbunda nyinshi kuburyo u Rwanda rwakwibura
    Haro n’abandi rero bari mu mahanga bategereje ko rwambikana bagahita binjira

  • Buretse rero uzunve babaswa baba congoman urwanda nirugya kwikemurirakabazo Ngo baraterisesemi ngobaratakamba abanyarwanda nubundi twihagarikiye Genocide bakongeje bazanibyinkayarembye nubundi rero nimuve kubaswa ba loni nizongirwabaturanyi zitigirakumateka mucyenyere turwirwanire ibindi tuzabiganire nyumayintsinzi ya2 nubundi kubananimbwa biraturambiye.

  • Uyu w’agahoro se nawe iyi ntwaro yafata igihugu cyangwa gukeba abantu nibyo asyira imbere gusa?barashuka aba bana gusa batigeze bamenya Igihugu cyabo gusa!jye nk’aba iyo duhuye mbagendera kure n’ubu aguciye urwaho ijosi yarikuraho da!

  • Fdrl,ntabwo yananiranye ahubwo Un na leta ya congo na tanzaniya nibo tugiye kureba imitwe ba himba.

  • ngira ngo izi raporo z’impuguke za UN zirerekana ko akazi ka MOnusco kayinaniye, harakurikiraho iki? ntabwo fdlr ifite imbaraga zo kunanirana ahubwo abayirwanya babishyizemo ubushake buke, natwe abanyarwanda uwaduha uruhushya abasirikare bacu bayirandura, reka gusa turebe igikurikiraho muri iyi minsi ndabona hari icyo UN ishobora gukora

  • Mwumve nkome. Babarasa babareka buri gihe ni mwene kanyarwanda uhagwa. Rwanda weee!!!!. Mana tabara u Rwanda n’inzirakarengane zarwo. Ariko SADC ntizapfa kubyemera kuko niyo yonyine isigaranye umuti w’inzirakarengane z’abanyarwanda zibuyera mu mashyamba ya RDC. Mbega u Rwanda mbega abanyarwanda!!!!!!????

  • Mundebere koko ngo abantu bashaka gushyikirana na leta y’ u Rwanda ????? leta yacu rwose turayizeye ntabwo yagirana imishyikirano nizi ngegera ubwo muzi icyo umuhoro uvuga ?? nanubu imihoro baracyayitwaza nk’ intwaro koko ??? sha murabeshyera ubusa tu ?? mwadutemye cyagihe ubu ntibishoboka peee ntibizongera rwose. utazashaka gutaha neza ntabwo azaza yitwaje umuhoro ngo bishoboke !!!! cg ngo tujye mu mishyikirano na abantu bafite imihoro ni intoki zijejeta amaraso .

  • @ KALA wowe witwa cg wiyise KALA ;

    Uri Kala koko iba ukuze uzi ibyabaye muri 1990 -1994 waba ukuriye ubusa kuko ntiwaba witegereza ibiguca mu jijisho.

    Iba icyo gihe wari ukiri muto…, ndakugaye kuko nti wiga amateka ntunaganira se nibuze ibyahise ngo bigufashe gushishoza mu bizaza !!!!

    Reka nkwibutse kimwe.

    Izari FAR nizo ngabo zo kungoma ya Habyara zari zikungahaye ku bitwaro bikaze ari nyinshi zifite abacancuro kuva burayi ukojyera ho africa ndetse na Asie…, bakubiswe incuro n’imfura nke zakoreshaga intwaro zambuye iyo FAR nkubwiye FAR iriruka intatane ngizo TZ, afrique de l’ouest baruzuye yo Dendermonde( Belgique) Rotterdam(hollande) hose baruzuye, banyagupfa batagira ubushobozi nibo basigaye aho mu mashyamba ya Congo aho wise ko batunze ibitwaro ari nacyo nkugayiye kuko ntacyo bivuze, gusa iba ubizi neza ko babifite biraryoshye kubyumva turabibakubitana tubizane muri AMURA y’igihugu cy’imfura zizira umunabi zizira inzigo zgakama ayera ubuki bugahora ku ruhimbi izo ntwaro tuzazitabarisha abari hirya no hino kw’isi bakeneye umutekano kuko niyo Vision yurwa Gasabo.

    • warababaye ndumiwe

Comments are closed.

en_USEnglish