Digiqole ad

J.Munyeshuri afite imigambi ikomeye yo kugeza kure ‘Kigali fashion week’

 J.Munyeshuri afite imigambi ikomeye yo kugeza kure ‘Kigali fashion week’

John Munyeshuli ngo ahangayikishijwe no guteza imbere umushinga yatangije

John Munyeshuri uyobora ‘Kigali fashion week’ yabwiye Umuseke ko mu Rwanda abantu benshi bavuga ko bakunda fashion ariko bakanga kuyishoramo amafaranga ngo bayishyigikire.

John Munyeshuli ngo ahangayikishijwe no guteza imbere umushinga yatangije

Mu kiganiro kirambuye John Munyeshuri yagiranye n’Umuseke yavuze ko yishimira aho iki gitaramo kigeze, akavuga ko imyaka ndwi ishize iki gitaramo kiba ivuze byinshi ku ruganda rw’imideli mu Rwanda.

Ati “Kuva mu 2011 nibwo twatangije ku mugaragaro igitaramo cya Kigali fashion week, kuva ubwo buri mwaka kiraba.”

Uyu muyobozi avuga ko barenze gukorera mu Rwanda ubu bakaba bageze ku rwego mpuzamahanga. Mu myaka ndwi ishize igitaramo kivutse, hatangijwe ‘Kampala fashion week’ na ‘Bujumbura fashion week’.

Ati “Twatangiye umushinga mushya wo gukorera ‘Kigali fashion week’ mu mijyi nka London na Manchester.”

Munyeshuri avuga ko atangiza iki gitaramo yari afite intego yo kumenyekanisha abamurika imideli bo  mu Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Njya gutangiza Kigali fashion week nari mfite igitekerezo cyo gufasha abamurikamideli kugera ku rwego mpuzamahanga, icyo gihe nabonye amahirwe nyabyaza umusaruro, hari ikintu gikomeye tumaze kubaka mu ruganda rw’imideli mu Rwanda.”

Avuga ko mu bamuritse imideli muri iki gitaramo hari abamaze kugera ku rwego mpuzamahanga. Munyeshuri avuga ko bakorana n’abahanga imideli batandukanye, haba abo mu Rwanda n’abaturutse hanze.

Ngo bagowe cyane no gutangiza uyu muco w’ibitaramo mu bantu batari bawumenyereye. Ati “Mu myaka ndwi ntabwo ibintu byari byoroshye, urabona hano ibintu byose birahenze cyane, uyu munsi abantu batangiye kumva icyo fashion ari cyo ariko mu myaka ya mbere nta n’umwe wabyumvaga, abaterankunga na bo kubabona byari bigoranye, ubu hari abatangiye kudushyigikira.”

Abantu bari muri ‘fashion industry’ wabonaga ngo batazi fashion icyo ari cyo ariko ubu bigenda bihinduka umunsi ku munsi. Avuga ko mu myaka itanu iri imbere bazaba bageze kure cyane.

Ati “Dutekereza ko tuzaba tugeze kure cyane, igitaramo cyacu  ntikizongera kumera nk’uko cyari kimeze. Ibi bizatangirana n’umwaka utaha. Turacyategura neza umushinga w’uko twahindura aho twari dusanzwe dukorera n’uburyo twifuza gukoramo buzaba butandukanye n’ibyari bisanzwe biriho.”

Icyo ashyize imbere ngo si amafaranga, icyo yifuza ni ugushimisha abantu.

Ati “Njya gutangiza ‘Kigali fashion week’  nari niteze ibintu biri ‘positive’ kandi n’ubu ndacyafite ibyo byiyumviro, icyo ndeba si amafaranga menshi nshyira muri Kigali fashion week, icyo nitaho cyane  ni umunezero nshyira mu maso  no mu mitima y’abitabira iki gitaramo.”

Munyeshuri anenga abantu bakunda fashion ariko batayitera inkunga. Ati “Abantu mu Rwanda  bakunda fashion ariko ntibashaka kuyitangamo amafaranga ngo na yo itere imbere.”

Kigali Fashion week 2016
Kigali Fashion week 2017

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish