Digiqole ad

Ikiganiro n’umuhanzi Soul Bang’s watsinze The Ben muri Prix Découvertes

 Ikiganiro n’umuhanzi Soul Bang’s watsinze The Ben muri Prix Découvertes

Ibyo utari uzi kuri Soul Bang’s watsinze The Ben muri Prix Découvertes

Umuhanzi Soul Bang’s uherutse guhigika The Ben, Angel Mutoni n’ibindi byamamare mu irushanwa rya Prix Découvertes ritegurwa na RFI, nyuma y’igitaramo aherutse gukorera i Kigali yagiranye ikiganiro kihariye na Umuseke asobanura byinshi ku buhanzi bwe, n’ubuzima bwe muri rusange.

Ibyo utari uzi kuri Soul Bang’s watsinze The Ben muri Prix Découvertes

Bang’s iwabo ni muri  Guinée Conakry. Ni umuhanzi ukorana n’inzu ya Sony Music Entertainment Africa.

Ikiganiro kirambuye twagiranye

Umuseke: Izina ryawe risobanuye iki?

Soul: Izina Soul Bang’s nta gisobanuro kihariye rifite, gusa ni impine y’amazina yanjye Souleymane Bangoura.

Umuseke: Watwibwira birambuye?

Soul: Ni njye wegukanye igihembo cya Prix Découvertes RFI 2016, ubu rero ndi mu bitaramo nzenguruka imijyi inyuranye ya Afurika. Mfite imyaka 24 mu gihe gito nzaba nujuje 25.

Narashatse, ubu mfite umwana umwe. Ndi umuhanzi waje mu by’umuziki guhera mu myaka ya 2000, na 2001, 2002 gutyo nibwo natangiye gusohora ibihangano byanjye.

Ntangira natangiranye n’itsinda ry’abantu bane {4} ryitwaga Mico-Mega. Nshaka gusobanura ko abato bazavamo abakuru, ariko ku bw’amahirwe make iryo tsinda ntiryakomera ariko njye ndakomeza.

Ubu maze gusohora Album eshatu. Iya mbere yasohotse mu 2011 yitwa ‘Dimedi’, iya kabiri yitwa ‘Evolution, Vol.1’. Iya kabiri yasohotse mu 2012. Iya gatatu mperutse kuyisohora mu 2017 yitwa Cosmopolite.

Umuseke: Ukorera hehe umuziki wawe?

Ubu mperutse gusinyana amasezerano n’inzu ya Sony Music Entertainment Africa, niyo inaheruka kumfasha gushyira hanze Album yanjye ya Cosmopolite, nayisohoye tariki 12 Gashyantare mu 2017. Dusohora iyo Album haje abantu bagera ku 80,000 urumva ko byari byiza cyane.

Umuseke: Ni ayahe marushanwa yandi watwaye uretse irya RFI?

Soul: Mu gihugu cyanjye nzwi nk’umuhanzi ukomeye cyane, kuko muri 2015 ninjye watwaye umwanya wa mbere mu marushanwa yitwa Impulse Hit yahuje abahanzi barenga 71 barushanwa bava muri Afurika na Carraibe.

Uretse n’ibyo na mbere yaho nari mfite Album ebyiri zahawe ibihembo, Album yanjye muri Guinea Music Awards yatwaye igihembo. Mu 2016 nabwo hari n’andi marushanwa ya African Entertainment Awards yo muri Amerika nabaye umuhanzi mwiza w’umunyafurika ‘Meilleur Artiste Africaine’.

Umuseke: Abanyarwanda wababonye gute mu gitaramo cyawe?

Soul: Nishimiye cyane ko banyakiriye, bagataramana nanjye tukaririmbana igihe kirekire bangaragariza ko bishimiye ibyo nkora.

Umuseke: Ni iyihe mijyi yindi waririmbyemo n’iyo uzaririmbamo?

Naririmbye Cotonou (muri Benin), njya Malabo (muri Guinée Equatoriale) na Ndjamena (muri Tchad). Nzakomereza ibitaramo muri Libreville (muri Gabon), Sao Tomé (muri Sao Tomé), Accra na Kumasi (muri Ghana), Abidjan (muri Côte d’Ivoire), i Bamako (muri Mali) n’i Dakar muri Sénégal nyuma yaho tuzasubire muri Guinea.

Umuseke: Ni iki wakunze ku Rwanda?

Ni igihugu cyiza, gifite isuku, gituje. Kandi ni igihugu gifite abagore beza nk’iwacu muri Guinea. Twebwe ijambo Guinea ubundi bisobanuye umugore, rero natwe haba abagore beza cyane, nka hano mu Rwanda. Abagore ni ishingiro rya byose, ni ishingiro ry’umuryango n’ishingiro ry’iterambere.

Umuseke: Urateganya gukorana n’abahanzi ba hano?

Mani Martin twaravuganye,  ntabwo nari nzi abahanzi benshi ba hano ariko nasanze bacuranga imiziki myiza, hari abahanzi bafite impano n’ubwo ntari mbazi.

Hari na The Ben nabonye akunzwe cyane, kandi abantu bambwiye ko ari umuhanzi byoroshye kuganira, rero nawe numva bishobotse twakorana. Niyo byazasaba kuzagaruka ikindi gihe ari byo byonyine byazakorwa.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish