Digiqole ad

Van Vicker icyamamare muri filme ny’Afurika agiye kuza mu Rwanda

 Van Vicker icyamamare muri filme ny’Afurika agiye kuza mu Rwanda

Van Vicker icyamamare muri filme ny’Afurika agiye kuza mu Rwanda

Umukinnyi wa filme, umwanditsi akaba n’Umunyamakuru, Joseph Van Vicker ukomoka muri Ghana, agiye kuza mu Rwanda mu itangwa ry’ibihembo bya Rwanda Movie Awards bizaba ku itariki ya 25 Kamena 2017.

Van Vicker icyamamare muri filme ny’Afurika agiye kuza mu Rwanda

Iki n’igihembo ngarukamwaka gihabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi {Best Actor/Actress}, umuyobozi wa filme {Director}, ufata amashusho {Cameraman} n’abandi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Van Vicker yatangaje ko yishimiye kuba agiye kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.

Avuga ko urugendo rwe rwo kuza mu Rwanda ruri mu ngendo ze yiteguye kuzishimira bitewe n’ibyo ahumva n’ibyo abwirwa n’inshuti ze.

Aje mu Rwanda nyuma y’ibindi byamamare byo muri Nigeria birimo Ramsey Nouah na Jackie Aygemang wo muri Ghana nabo baje muri Rwanda Movie Awards.

Van Vicker yamenyekanye cyane muri filme zacaga ku matelevision yo muri Nigeria zirimo {Divine Love, Friday Night na Harvest of Love }.

Yavutse ku itariki ya 01 Kanama 1977, avukira muri Ghana. Akomoka kuri Nyina ufite inkomoko muri Ghana na Liberia. Naho Se akomoka mu Buholandi.

https://www.youtube.com/watch?v=uqLWM3BUwBU

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • woww Van Vicker ndamukunda cyanee! welcome!

Comments are closed.

en_USEnglish