Mu ijoro ryakeye abagizi ba nabi batemye bikomeye inka y’uwitwa Ferdinand Mukurira warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kagali ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro. Uzamukunda Anathalie Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Kigarama yabwiye Umuseke ko gutema iyi nka byabayeho koko ubu bakaba bari gukurikirana. Abatemye iyi nka bayisanze mu kiraro, bayitemye ijosi inshuro […]Irambuye
Abahinzi bo mumurenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza barasaba Leta kubafasha ikabaha umuti wica nkongwa idasanzwe irimo kwibasira imyaka mu mirima, bitabaye ibyo ngo bafite ubwoba ko bagira ikibazo cy’inzara nk’ubushize kubera kubura umusaruro. Imyaka imerewe nabi ni ibigori n’amasaka, ibigori by’umwihariko nicyo gihingwa cyatoranyijwe muri aka gace. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) […]Irambuye
Urugendo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali rwo kuzenguruka u Rwanda Patrick Gashayija bita Ziiro The Hero nyuma yakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba ubu yamaze kugera mu turere twayo twose. Uyu munsi yahagurutse Nyagatare akomeza yerekeza Gicumbi. Uru rugendo yise Peace Trip ruzazenguruka u Rwanda mu gihe cy’amezi arindwi cyangwa se make kuriyo. Mu rugendo rwe akoresha igare […]Irambuye
Charlotte Rulinda ariwe Charly na mugenzi we Fatuma Muhoza ariwe Nina ni abakobwa babiri bihurije hamwe bashinga itsinda ryo kuririmba rizwi nka ‘Charly na Nina’ rikunzwe cyane muri iyi minsi. Uretse kuba ari abahanga mu kuririmba, bakunda no kugaragara bambaye neza barimbye, ndetse bakunda ibijyanye n’imideli (fashion). Ubwo basuraga Umuseke, bagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wacu ukora […]Irambuye
Buzindu Celestin wo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yaraye aridukiwe n’ubutaka bw’umusarani yari ariho acukura ahita yitaba Imana. Abaturiye hafi y’aho uyu mugabo yacukuraga umusarani babwiye Umuseke ko bumvise ikintu kiriduka, bakumva n’ijwi ry’umuntu utaka rimwe bakihutira kureba ibibaye bagasanga yagwiriwe n’uyu musarani. Uyu mugabo […]Irambuye
Jojo-“Sinababwiye! Dore bansanze n’aho nibereye, ese ubwo murajyahe?” Jojo akivuga gutyo Mama Kenny yahise ahagarara maze arahindukira areba inyuma aho twari turi ahita avuga, Mama Kenny-“Nonese uriya ni wa Jojo mwavugaga?” Gasongo-“Yego niwe Mama Kenny!” Njyewe-“Ahubwo se uriya musore bari kumwe niwe uje gukodesha mu rugo iwawe?” Mama Kenny-“Yego da! Niwe rwose” Gasongo-“Mama Kenny uzi […]Irambuye
Akarere ka Rubavu gafite amakipe abiri azamura impano nyinshi z’umupira w’amaguru; Etincelles FC na Marines FC. Aya makipe yombi ahangayikishijwe no kubura ikibuga akoreraho imyitozo kuko bimwe uburenganzira ku bibuga bibiri bya stade Umuganda. Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bita akarere ka Rubavu ‘Brazil’ bashaka kugaragaza ko ari igicumbi cya ruhago kubera kuzamura […]Irambuye
Uwateje imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda agafasha abanyarwanda kuwugira umwuga, Jonathan ‘Jock’ Boyer yari amaze imyaka 10 aba mu Rwanda none yasubiye iwabo muri USA. Ngo ntabwo azibagirwa umwaka wa 2014 kuko nibwo yageze kuri zimwe mu nzozi ze. Kuri uyu wa mbere tariki 3 Mata 2017 nibwo umunya-Amerika Jonathan Jock Boyer […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu hateganyijwe umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe. Isaha uzabera ntiyumvikanwaho n’amakipe azakina. Rayon sports yasabye ko umukino uva ku isaha isanzwe (saa 15:30) ukimurirwa saa 18h FERWAFA irabyemera ariko uwo mwanzuro Amagaju FC ntabwo awemera. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hakinwe imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona […]Irambuye
*Umwe mu badepite ngo RAB yikorejwe umutwaro idashoboye, *Barasaba Minisitiri ko ava muri ‘theory’ akajya mu bifatika, *Minisitiri azakomeza gutanga ibisobanuro ejo. Mu gikorwa cyo kugeza ku Badepite ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe na Komisiyo y’Ubuhinzi biri muri gahunda nyinshi za Leta haba mu buhinzi n’ubworozi by’umwihariko muri Girinka, imishinga itaratanze umusaruro ungana n’amafaranga yatanzweho, ikigo […]Irambuye