Digiqole ad

Imyambarire ya Charly na Nina, uko bahitamo imyenda, imibavu bisiga…..

 Imyambarire ya Charly na Nina, uko bahitamo imyenda, imibavu bisiga…..

Kuzamuka kwabo byarihuse mu myaka itatu ishize, babifashijwemo cyane na Manager wabo Alex Muyoboke

Charlotte Rulinda ariwe Charly na mugenzi we Fatuma Muhoza ariwe Nina ni abakobwa babiri bihurije hamwe bashinga itsinda ryo kuririmba rizwi nka ‘Charly na Nina’ rikunzwe cyane muri iyi minsi.

Uretse kuba ari abahanga mu kuririmba, bakunda no kugaragara bambaye neza barimbye, ndetse bakunda ibijyanye n’imideli (fashion).

Ubwo basuraga Umuseke, bagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wacu ukora inkuru za Fashion bamubwira urukunda bagirira kurimba.

Kuzamuka kwabo byarihuse mu myaka itatu ishize, babifashijwemo cyane na Manager wabo Alex Muyoboke
Charly na Nina bakunzwe cyane muri iki gihe, bakunda kwambara bakaberwa.

Umuseke: Kuki mwahisemo kwambara i pantalo  za dechiré uyu munsi ?

Nina: Nahisemo kwambara dechiré kuko ari umwenda nkunda cyane kandi ntekereza ko igezweho muri ino minsi. Uyu ni umwenda ugaragara neza cyane ushobora kuba wanawujyana ahantu hatandukanye kandi ukagaragara nk’umuntu uberewe.

Charly: Nk’uko mugenzi wanjye abivuze dechiré ni imyenda igezweho cyane muri iyi minsi, ku bwanjye nahisemo kuyambara kuko ari umwenda nkunda.

Umuseke: Ahantu henshi mukunze kugaragara mwambaye neza, kuri mwebwe fashion ivuze iki?

Nina: Fashion bivuze ibintu byinshi ariko cyane cyane fashion ni igihe wambara umwenda mwiza kandi ukubereye. Ikindi ku bwanjye kwambara umwenda mwiza ntibivuze kwambara uhenze.

Charly: Ni ukwambara umwenda wumva ko uri ‘comfortable’ muriwo. Buriya sinzi ko byaba byiza uramutse uguze umwenda waguhenze ubundi ukagenda mu nzira utishimye kuko wenda wakubujije amahoro bitewe n’ubugufi bwawo cyangwa igitambaro ukozwemo.

Umuseke: Mukurikiza iki iyo muhitamo imyenda mujyana muri video zanyu?

Charly: Biterwa n’icyo dushaka kwerekana ndetse bigaterwa n’ubutumwa buri mu ndirimbo. Nko mu ndirimbo yacu ‘bye bye’ twambaye imyenda y’ubukwe kuko iriya ndirimbo igaruka cyane ku bukwe.

Umuseke: Mu buzima busanzwe mufite umuntu ubambika cyangwa nimwe mujya ku isoko guhaha imyenda yanyu ?

Nina: Yego arahari muri iyi minsi turi gukorana cyane n’umu-designer witwa Moses Turahirwa ufite iduka ryitwa “Moshions”. Niwe udufasha kubona ibyo twambara ariko ntibyatubuza no gushakira ahandi kuko iyo tubonanye ahandi akantu keza turakagura.

Bagiriye inama abakobwa barumuna babo ko kuzamuka bitoroshye muri muzika ariko bishoboka hamwe no gukora cyane
Bavuga ko kwambara neza bidasaba kwambara ibihenze, igikuru ari ukwambara ibikubereye.

Umuseke: Ni nde ubahitiramo imyenda mujyana muri concert yanyu ?

Chaly: Turavugana njye na Nina bitewe n’icyo dushaka ubundi tugahitamo ibyo tuza kwambara, ikindi tubanza kureba cyane ishusho y’igitaramo turi buririmbemo ubundi tugahitamo imyenda dukurikije ishusho y’igitaramo.

Umuseke: Muri guhumura neza, mwisiga ubuhe bwoko bw’imibavu ?

Nina: Icya mbere nakubwira ni uko nkunda imibavu kuruta uko wabitekereza, muri iyi minsi ndi kuvanga imibavu itandukanye ariko cyane cyane nkunze kwisiga iyo bita ‘Gucci’ n’uyu munsi niyo nisize.

Charly: Nk’uko mugenzi wanjye abivuze, nanjye nkunda ‘perfume’ cyane, muri iyi minsi ndi kwisiga iyo bita  ‘Ange ou Démon’

Umuseke: Ninde ubakorera ‘make-up’ ?

Charly: Akenshi dukorana na Trendy Shadow n’undi bita Umuhoza Milly.

Umuseke: Ni iki mwitaho cyane iyo mugiye guhaha imyenda?

Nina: Icya mbere umwenda ugomba kuba ufite ibara nishimiye, ukaba utari umwenda mugufi cyane unsaba kumanura buri kanya, ugomba kuba ari umwenda uhendutse kuko sinkunda kwambara imyenda ihenze.

Charly: Njye biratandukanye ariko cyane cyane mbanza kureba ko iduka ngiye guhahiramo rifite ibiciro bihuye n’ubushobozi bwanjye, nkita cyane ku gitambaro umwenda ukozemo, nkareba nimba uhuye n’aho nshaka kuwujyana.

Photo: Evode Mugunga

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • genda mwabakobwa mwe muribeza munkumbuje urwanda pe

  • Ese harabafiyanse bafite?

Comments are closed.

en_USEnglish