Gashayija uri kuzenguruka u Rwanda ku igare yarangije Intara y’Iburasirazuba
Urugendo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali rwo kuzenguruka u Rwanda Patrick Gashayija bita Ziiro The Hero nyuma yakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba ubu yamaze kugera mu turere twayo twose. Uyu munsi yahagurutse Nyagatare akomeza yerekeza Gicumbi.
Uru rugendo yise Peace Trip ruzazenguruka u Rwanda mu gihe cy’amezi arindwi cyangwa se make kuriyo.
Mu rugendo rwe akoresha igare rigezweho kandi aba afite ibikoresho byose umuntu yakenera ku nzira harimo ihema rikunjwa ryo kuraramo, inkweto zikomeye, amazi n’ibyo kurya bitera ingufu, imiti, n’ibindi bikoresho bimufasha kwandika no kubika amakuru y’aho yaciye akazayageza ku bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Urugendo rwo mu Burasirazuba yarutangiriye ku Karere ka Bugesera yambuka Uruzi rw’Akagera akomereza mu Karere ka Ngoma.
Nyuma y’ikiruhuho cy’iminsi mike, yakomereje mu Karere ka Kirehe, yambuka Nyakarambi amanukira Kavuzo yerekeza Nasho.
Yakomereje Kabarondo mbere yo kugera Kayonza.
Gashayija yavuye Kayonza anyonga agaruka Rwamagana arongera asubiza nzira agana Gatsibo. Nyuma ya Gatsibo yakomereje Nyagatare ari naho yaheturiye uturere turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba.
Iri joro yaraye i Nyagatare akaba abyutse yerekeza Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ziiro The Hiro ntajya arara muri Hotel akoresha ubushobozi bucye afite agashinga ihema agakambika ngo yereke urubyiruko ko umuntu ashobora kugera kucyo yifuza adatagaguje amafaranga menshi.
Iyo bwije ageze ku biro by’Akarere, iby’Umurenge cyangwa Akagali yegera ubuyobozi akabumenyesha igikobwa cye akabasaba ko bamwemerera agashinga ihema abashinzwe umutekano w’ibiro bya Leta baze kubimufashamo.
Ati: “Iyo bukeye mfata igare ryanjye ngakomeza urugendo niyemeje.”
Abasore bagiye impaka bashyiraho n’intego.
Mu rugendo rwe muri iriya Ntara ngo igare ryamutengushye kenshi ariko akarikora agakomeza urugendo.
Ikindi kintu yabonye ni uko Iburasirazuba bigoye kubona ahantu muri restaurant wasanga bateka ibijumba cyangwa imyumbati, ngo yarabishatse araheba.
Gashayija avuga ko yatangajwe n’uko mu rugendo yahuye n’abandi basore bamusaba ko bamufasha gukora urugendo bakazagabana ku mafaranga bavuga ko ari gukorera nyamara ari urugendo rw’ubukerarugendo ku gihugu cye yibereyemo.
Ageze Rwinkwavu ngo hari abasore babiri bamugiriyeho impaka bibaza niba ari umunyarwanda cyangwa ari umunyamahanga w’umukerarugendo.
Ngo byageze aho bashyiraho n’intego ya 5 000Frw, umwe ati “Uriya ni Umunyarwanda”, Undi: “Urabeshya uriya ni Umunyamahanga w’Umukerarugendo.”
Ageze mu Karere ka Kirehe hari imisozi ibiri yamuzonze yumva yasubika urugendo Peace Trip. Iyo misozi ni Karuvariya mu Murenge wa Nyarubuye n’undi witwa Kamarashavu uri mu Karere ka Kayonza.
Ngo hari abantu benshi bamwoherereza ubutumwa bamubwira ko atazarangiza uturere dutatu ariko ngo yishimira ko atacitse intege ubu akaba arangije uturere turindwi.
Yabwiye Umuseke ko kimwe mu bibazo by’ingutu yahuye nabyo ari uko hari aho yageraga akabura ‘internet’ kugira ngo akoreshe icyuma cyerekana amarekezo y’isi(Global Positioning System, GPS), agasaba abatanga murandasi ko bakongeramo ingufu.
Gashayija arya rimwe ku munsi muri restora ziri hafi y’aho ari bucumbike. Abyuka mu mu gitondo kare cyane, saa 9h30 nibwo ahaguruka aho yaraye.
Ku rugendo ngo aba afite imineke n’amazi bimufasha mu rugendo.
Mu rugendo yatangiye kandi agikomeje, ngo yafashijwe na discipline kandi akayishishikariza urubyiruko, ‘ngo iyo ushaka urashobora.’
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Type arasobanutse kabisa.Aruko se ko mwatwubiwye aho arara nuko arya,koga byo?yoga ate ko isuku ari isoko ya life?either way,amahirwe masa kuri we.safe trips
Hhaaaaaaa, uyu musore ko ateye ubwoba ra? None se intego y’urugendo rwe ni iyhe? Ni ukwerekana ubwiza b’u Rwanda, Ni ugusura igihugu, Ni ukuba umusitari, cg ni ugufasha urubyiruko???????????????????????????????????????????????????????????????????????? Musobanure neza Gahunda afite bavandi!
ubwo se ko atageze Rwamagana ubwo intara ayirangije ate?
Abandi iyaba bamureberagaho ntibakagire imyumvire yuko abazungu aribo bamenya akamaro kabyo gusa
Uyu arahaze sha mumureke ,,baca umugani NGO umucekuru uhaze akina n’imyenge yinzu
Comments are closed.