Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 103.90
Kuri uyu wa 02 Werurwe 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga y’u Rwanda 103.90.
Kuri uyu wa kane, umugabane w’iki kigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 103.90, uvuye ku mafaranga 103.88 wariho kuwa gatatu, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.02.
Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, kamaze kuzamukaho amafaranga 3.88, ndetse bikaba bishoboka ko iki cyumweru cyarangira umaze kuzamukaho amafaranga ane (4.00).
Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.
Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.
Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.
Ubu ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga 9.8%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.
UM– USEKE.RW
1 Comment
WOW, EREGA IKIKIGEGA CYACU RNIT KIZADUKIZA, KUTAGISHORAMO NUGUHOMBA PE, CYAZIY’IGIHE RWOSE. ALIKORERO NAMWE UM– USEKE REKAMBAKOSORE, MUKOMEZA KUVUGA KOBAKIRA AMAFRANGA GUHERAKULI 2.000FRW (NUKUVUGA IMIGABAME 20 GUKUBA N’AMAFRANGA IJANA; IRYOJANA RIKABA ARI AGACIRO KUMUGABANE UMWE KERA BAGITANGIRA MUMWAKA USHIZE), NTABWOBIKIRI 2.000FRW BYABAYE 2.078FRW KUKO UMUGABANE WAZAMUTSAGACIRO UTAKILI KULI 100FRW, UBU ULIKULI 103,9FRW. BISOBANUYEKO UMUNTU UZA KUGURUMUGABANE CYANGWA GUSHORIMARI MULIKIKIGEGA UBUNGUBU AWUGURAKULI 103,9FRW NTABWAWUGURA KULI 100FRW. NKUKOTUBIZI, UJEGUSHORIMRAI CYANGWA KWIZIGAMIRA MULIKIKIGEGA AHERA KUMIGABANE 20 KUKO IKIGEBA NTICYAKIRA UGURA IMIGABANE ILIMUSI YA 20, UBUNGUBU RERO AMAFRANGA BAKIRA NI GUHERAKULI 2.078FRW (103.9FRW X 20)KUZAMUKA. MURAKOZE
Comments are closed.