Episode 30: Umugore w’amahane aje ashaka John…Nelson abengutswe n’abakobwa bazakorana
Twumvise umuntu ukomanze, Gaju ahita ahaguruka akuraho rido ngo arebe uwo ari we, akiyikuraho yabaye nk’uwikanga mu gufungura hinjira umukobwa ushinguye kandi ukuze bigaragara.
Yari yambaye agapantalo gato kamwegereye n’udukweto duhagaze, hejuru ho sinakubeshya nabonye aribwo bwa mbere nari mbibonye.
Yari afite isakoshi nini isa n’iremeye akinjira arikanga,
We-Muraho?
Twese-Muraho namwe!
We-Uuuh! Ko mbona… Nako none se ni mwe muri hano? Eeh! mumbabarire nari nibagiwe kubakora mu ntoki.
Yahise ahera ku murongo maze aradusuhuza twese arangije aricara.
We-Ntabwo nabamenye!
Mama Brown-Yooooh! Disi ntabwo wapfa kutumenya, ariko humura uraza kutumenya.
We-Uuuuh! Cyangwa nayobye? John ntabwo akiba hano se?
Mama Brown-Arahaba rwose! Ahubwo ni uko adahari.
We-Eeeh! Ok ni byiza, none se…nako ubwo wenda ndabamenya.
Mama Brown-Humura rwose, nako nta mpamvu yo kujya kure, twe turi abashyitsi ba John tuhamaze iminsi micye, harya uyu si uwa kabiri ra (abaza abandi)?
Gasongo-Yego!
Mama Brown-Ni uwa kabiri rwose!
We-Ngo abashyitsi?
Akivuga gutyo Kiki yahise ahahinguka, uwo mukobwa akimubona ahita avuga cyane,
We-Dore mbese! Ese wowe uracyaba hano?
Kiki yasubizanyije ubwoba bwinshi bigaragara, yavugaga atitira ibintu byaduteye kwibaza impamvu.
Kiki-Nda nda ndacyahari Mabuja!
We-Yewe, si wowe si Sobuja nta busa nta buriburi
Tucyumva ayo magambo twabaye nk’abakubiswe n’inkuba, twibaza ukuntu John agereranyijwe na Kiki w’umukozi we maze bidusigira akantu ku mutima.
Kiki-Mabuja! None se ko mugarutse mugasanga adahari ubwo ntimwagenda mukazagaruka?
We-Ngo iki? Kandi wowe n’ubundi…Nako uyu munsi ni njye nawe!
Mama Brown-Mwaba se mufite ikihe kibazo ko mbona musa nk’abadatuje?
We-Uuuuh! Wowe se uri umucamanza? Cyangwa nawe waje gushinga urubanza?
Mama Brown-Oya bambe njye ndi umushyitsi hano!
We-Njye ndi umusangwa rero! Ariko se ubundi umushyitsi uzana uruhuri rw’abana? Ahaaaa! Wavugishije ukuri ko nawe uri umugore we tugashinga urubanza akaduha ibyacu!
Mama Brown-Oya! Oya ni ukuri ntabwo ndi Umugore we! Ahubwo njye n’aba bana turi ku icumbi kuko hari gahunda twajemo inaha, mu rugo ni iyooo kure kure cyane!
We-Nanjye ni iyoo! Ngiyeyo ubanza ntanahamenya, twese rero duhuriye hano, twifatanye nyine.
Mama Brown-Yewe, ndumva bitoroshye rwose, none se njye ko ntacyo mburana, ahubwo se disi John uramushinja iki ko nzi ko ari imfura y’i Rwanda
We-Hhhhhh! Wowe ntabyo uzi nyine iturize, none se nkubwire iki? Uzaba ubimenya nako urabimenya, ko ntari butahe se?
Kiki-Ariko Mabuja! Rwose Boss ntabwo ari buze nta n’ubwo azaza vuba rwose, kandi urabizi ko yanakubujije kuza na hano, none se uragira ngo ngufashe iki?
Ako kanya wa mukobwa ukuzemo yahise ahaguruka afata Kiki mu ishingu natwe duhaguruka dusa n’abakiza ariko we ahita avuga…
We-Eeeeh! Mutabyivangamo! Mumbabarire hatagira unyitambika niba mushaka amahoro, njye ubu naje nje.
Njyewe-Ariko si byiza guhohotera uwo musore rwose, niba unabikora ubikore tutareba.
We-Ceceka aho nawe! Ntunkinishe njye sinkina n’imicuko nkawe, niko wa rwana we uriha kuburanira John uzi aho twahuriye wowe?
Kiki-Mbabarira Mabuja, none se ubu koko ko umfashe mu ijosi?
We-Urongera kumvuga?
Kiki-Reka reka ubwo urumva nabitinyuka? Rwose sinongera ni ukuri!
We-Ok! Sinongere kumva ukopfora umvuga rero!
Twakomeje kwicara ntawe uvuga, butangira kwira cyane, byari bigeze mu masaaha ya saa 21h00 z’ijoro, maze Kiki araza ahagarara hirya yitaruye kuko yari afite ubwoba.
Kiki-Kalibu ku meza
Wa mukobwa yahise atera hejuru mbere maze aravuga.
We-Ehee! Ibyo biryo byawe sinabirya namenye Sobuja yagutumye iki? Ese ubundi ko adahari ngo nawe abiryeho? Birye wenyine!
Kiki-Erega ntabwo nababeshye Mabuja! Boss nta wuhari kandi ntabwo azaza vuba, ari muri mission.
Mama Brown-Yewe! Reka twe tujye kumeza amasaha arakuze kandi ejo dufite training.
We-Uuuh! Mwe mugende ubwo ni ibiryo byabazanye!
Twarahagurutse we arasigara, tujya ku meza yicaye aho, tuvuyeyo buri wese yerekeza ahe yihina mu cyumba cye.
Nkigera mu cyumba cyanjye natangiye kwibaza ibyo ari byo, ntangira gutecyereza ko wenda John ashobora kuba abereyemo umwenda mwinshi uwo mukobwa bityo akaba ariyo mpamvu yamusanze mu rugo avuga nabi, nongeye kwibaza impamvu yaba yasabye Mama Brown kumwiyungaho numva biranyobeye agatotsi kaba karanyibye nsinzira ubwo.
Mu gitondo nakangutse kare maze nditunganya ndangije ndasohoka ngeze muri salon nsanga Kiki ahanagura ameza aririmba izo mu bitabo maze ndamubaza.
Njyewe-Kiki bite se?
We-Ni furesheri tu!
Njyewe-Ariko uri umu star kabisa! Ndemeye! Urumva ukuntu unyikirije?
Kiki-Eeh! Njye ndarenze ntabwo ndi uw’ino!
Njyewe-Biragaragara! Mabuja wagutaye mu ishingu ni mugoroba se waje kumukira ute?
Kiki-Uriya se yankanga? Reka reka nagende namusohoye arataha ndakinga!
Njyewe-Uuuh! Kiki, Wamusohoye cyangwa yagusohoye?
Kiki-Yasohotse nako urumva ko niba yasohotse ngakinga namusohoye!
Njyewe-Hhhhhhh! Ndumva ari byo da! None se asanzwe aza hano?
Kiki-Eheeee! Uriya yari amaze nk’imyaka ibiri ataza, ariko natunguwe n’ukuntu yaje nk’imvura y’amahindu ngo pyaaaaa! No mu ishingu ryanjye ngo kaciiii
Njyewe-Hhhhhhh! None se ngo ashinja Boss iki?
Kiki-Ko ari amabara ra?
Njyewe-Uuuuh! Amabara se gute kandi?
Kiki-Birenze n’amabara ahubwo ni amakureri!
Njyewe-Hhhhhh! Gute se Kiki?
Kiki-Uriya asanzwe atuzonga bya nyabyo, buriya ngo aba aje kwaka indezo y’umwana atagira!
Njyewe-Ngo indezo?
Kiki-Yego ra! Namubwiza ukuri agahuruduka no mu ishingu ngo kaciii!
Njyewe-Hhhhhh! None se Kiki, yaka indezo y’umwana atagira gute?
Kiki-Yewe, nanjye ntabwo mbizi ariko nyine nigeze kumva Boss amubwira ngo umunsi yazanye umwana azamubaze indezo!
Njyewe-Ooohlala! Pole sana! Ujye uba umugabo rero urabona ko bitotoshye!
Kiki-Oya ahubwo ni uko yasubiye iyo yabaga, naho ubundi umwuko narikisha ubugari ngiye kujya njyana nawo, kwanza nzawuzirika ku ikabutura yanjye umunsi aza nzamucunga muturuke inyuma n’umwuko ngo paaa! Nta bintu byinshi!
Njyewe-Hhhhhhh! Kiki winsetsa kabisa! None se ubwo urumva uzaba umurushije iki?
Kiki-Erega abagore nka bariya bashoborwa n’igiti! Ubundi Papa yajyaga yandikira Mama inshyi eshatu ku munsi, ni nabyo byatumye mbayoba nkiyizira kwihigira akantu, bahoraga bari hasi hejuru, hejuru hasi
Njyewe-Pole kabisa! Ubwo se yabaga amuhora iki ra?
Kiki-Cyahe se? Yarinanuraga urushyi kuri Mama ngo paaa! Ati: urabona ukuntu undeba nabi? ubwo hakaba hasigaye ebyiri, nimugoroba yataha Mama akimufungurira urugi urundi rushyi ngo pyaa! Ati: “urabona ukuntu watinze gukingura? Urwa gatatu yarumupyasuriraga mu buriri
Njyewe-Yooooh! Ihangane Kiki! None se wumva nuba umugabo uzaba nkawe?
Kiki-Eeh! Reka reka! Njye Umugore wanjye ahubwo nzajya mwandikira bizou eshatu ku munsi andeba bizou! Ankingurira Bizou! Mu buriri Bizou!”
Njyewe-Hhhhhhh! Ntiwumva se ahubwo, ako kantu! Kora hano Kiki!
Agikubitaho,
Mama Brown-Areee weeee! Ndabona urugwiro rwabaye rwinshi! Nelson, wowe na Kiki se ko muramutse muhuza ibiganza bite?
Kiki-Eeeh! Mama, kalibu ku meza!
Mama Brown-Kandi mbona nta kintu kiriho?
Kiki-Eeeh! Nari nibagiwe ahubwo! Reka nze ntegure!
Kiki yahise agenda yiruka ajya kuzana icyayi ari nako Gasongo na Gaju bazaga, Kiki amaze gutegura tujya ku meza, dusoje turabasezera twerekeza muri training.
Twagezeyo mu ba mbere maze twicara muri Salle,
Mama Brown-Ariko Nelson! Wowe waganiriye na Kiki, wamenya niba wa mu kobwa yaraye atashye?
Njyewe-Eeh! Yambwiye ko ngo yageze aho agataha da!
Mama Brown-Mbega umukobwa mbega umukobwa! Yewe, niba ari fiance wa John aragowe pe!
Gasongo-Ibyo byo! Wabonye ukuntu asingira ishingu rya Kiki ra? Uriya si umwambi n’umuheto!
Gasongo akivuga gutyo abandi twagombaga gukoranaga amahugurwa bahise binjira ikiganiro tuba tukizingiye aho twifatira amakayi n’amakaramu.
Ako kanya Martin yahise yinjirana na ba bakobwa, maze natwe turisuganya isomo riratangira, uwo munsi twarasomye turongera turasoma, twakuye amaso ku kibaho mu ma saa 02h00 tujya muri restaurant, twari twatangiye kumenyana inshuti z’akazi zari zatangiye kwigaragaza.
Ku meza nari nicayeho mfata ifunguro ntabwo nari ndi kumwe na Gasongo na Mama Brown ahubwo nari ndi kumwe n’abakobwa beza bane maze nifatira ifurusheti ntangira kurya, uwandebaga yabonaga nta kindi nitayeho.
Natamiye rimwe ntamira kabiri ubwa gatatu umwe ati,
We-Ese Bro urya utavuga?
Njyewe-Eeeh! Buriya bajyaga bambwira cyera ko nta muntu urya avuga.
We-En bon! Si imirimo ibiri se? Cyeretse niba uri impyi…
Bose-Hhhhhhhhhhh!
Njyewe-Mumbabarire nagendeye ku bya cyera niyibagiza ko kiriziya yakuye kirazira
We-Ok! Njye nitwa Dody sinjya mbihisha!
Undi-Njye nitwa Betty! Umva muko! Nawe komerezaho nta kurya nk’abisasira uruhu rw’urukwavu!
Undi wari umwegereye yahise avuga.
We-Umva Betty yewe! Ubu se ushatse kuvuga ko aha hari umwaga? Njye nitwa Mireille rero!
Uwari ukurikiyeho nawe yahise aseka cyane maze aravuga,
We-Nanjye sinasigara muri iyi marato, banyita Isaro maze ndebe!
Bose-Hhhhhh!”
Njyewe-Ok! Mwitwa neza cyane amazina yanyu asa n’amasura yihariye atuma mwicara mwenyine maze nanjye nkabiyungaho, nanjye nitwa Nelson!
Bose-Ooooh!
Betty-Nelson?
Njyewe-“Yego! Niryo zina ryanjye!”
Isaro-Uuuuuh! Mandelaaa!
Bose-Hhhhhhh!
Mireille-Ahaaaa! Ni Mandela byo! Uziko ari umwana wa Chief wacu?
Dody-Umva yewe ibyo se ubizi ute? Rata Nelson nibyo?
Njyewe-Byaterwa n’icyo mubishakira ariko ubu icyo dukwiye kumenya ni igitumye turi hano, naho ibyo byo kubaza umuntu uwariwe, aho akomoka, muzi neza ko icyo dupfana hano ari akazi ari nacyo gitumye dusangiye bimwe uyu munsi, ahubwo wenda nyuma tuzareba ibikorwa tuzasiga aho tuzaca aho kureba ingendo n’amagambo byaho twaciye tutarahurira ku meza amwe ngo dukore n’akazi kamwe sibyo?”
Betty-Uuuuh! Mbega Koshi! Mireil! Ubwo ntusebye?
Dody-Bisa nabyo, ahubwo se ubundi wa mugani nk’uwo uba uvuze ibya chief wacu ntakotoye? Ubundi se kuba ari umwana we byamumarira iki? Nelson! Rata bihorere wirire!
Bose-Hhhhhhhhh!”
Isaro-Nelson ntasanzwe pe! Harya mwongoreranaga ngo iki?”
Bose-Aaaaaa!
Isaro-Rata Nelson Mireille yavuze…
Mireille-Uuuuh! Umva, wibeshye ndakumena!
Betty-Nelson! Aba bakobwa rata bihorere twirire ndabona bigize ba bamenya wagira ngo bakuzi ukiri muto, rata njye nkubonye ukuze!
Dody-Yeeeh! Wabivuze se ko n’ubundi ntakigutangira, urabihishira iki se? Ntacyo utavuze n’ubundi birangize!
Abakobwa ntatinya kuvuga ko bari beza bigaragarira amaso bakomeje kuvuga byinshi ariko njye nta na kimwe natoyemo ahubwo kubera n’utuntu dusa n’amasoni nari nifitiye nakomeje kwirira ndangije ndihagurukira ngo ngende,
Dody-Eeeh! Nelson, nahita nkwanga n’ukuri, ubwo se wata abantu ku meza koko?
Betty-Ariko se niwe wababwiye ngo murye mwireba, araziritse se? Rata igendere niba warangije
Bose-Hhhhhhhhhhh!
Isaro-Nelson! Rata warangije?
Njyewe-Ntubibona se ko ku isahani nta kintu kiriho! Narangije kurya tu!
Betty-Koto! Ngaho rata igendere bano bakobwa ndabona ntazi!
Nahise nsubira inyuma ndakata ndigendera mbasiga aho ngeze hanze nsanga Gasongo nawe yarangije kurya kare ahagaze hanze akimbona,
Gasongo-Eeeh! Nelson, nawe se urabisoje?
Njyewe-Ntubizi se ko mu kurya ntajya ntinzamo!
Gasongo-Hhhhhh! Ndabizi ariko abantu mwasangiye kabisa bagutegeka kurya witonze
Njyewe-Hhhhhh! None se nakwiyorobeka koko? Reka niririye rwose ndangije ndahaguruka ndisohokera”
Gasongo-Eeh! Have utazahata ibaba ntawamenya wenda muri bariya bakobwa hashobora….”
Njyewe-Hashobora iki se Gaso?
Gasongo-Eeh! Dore Mama Brown nawe arasohotse reka twizamukanire nawe!
Twahise tuva aho tugenda tumusanga maze tumugezeho,
Mama Brown-Are weeee! Namwe mwantetesha ye! Buri gihe muhita muza kungaragira?
Njyewe-Erega nibyo! Tutakugaragiye se twagaragira nde?
Gasongo-Erega turi ishema ryawe kandi ibihe turimo bisaba gufatana urunana
Mama Brown-Yego shenge! Ibyo byo ni ukuri pe! Rwose mujye mumba hafi bana banjye
Twakomeje kugenda tuba tugeze muri Salle, abandi nabo bakomeza kuza dutangira kwiga dusatira umusozo, bigeze nka saa kumi (16h00) dushyiraho akadomo.
Martin yahise afata umwanya maze aravuga.
Martin-Ndagira ngo mwese mwihe amashyi menshi kuko mwabashije gukurikirana amahugurwa mu mutuzo no mu bwisanzure
Ako kanya amashyi menshi twarayakomye ndetse turaniyongeza,
Martin-Murakoze! Kuri iyi saha amahugurwa yaberaga hano asojwe ku mugaragaro igikurikiyeho rero aka kanya ni ugutombora aho muzakorera akazi kanyu ko gushaka amasoko y’uruganda rwacu,
Ntatinze rero ndagiraga ngo nsabe Dorlene azane agaseke ubwo mwe muratombora ama Zone muzakoreramo, ikitonderwa Chief of Department we ntibimureba kuko azajya akorera hose
Agaseke karaje dutangira gutombora njye na Gasongo twakomeje kwiyicarira, abandi basoje natwe tujyayo dufata udupapuro tubiri twari dusigayemo mu kukarambura mbona handitseho ngo Zone Kigali.
Nahise nihutira kureba kwa Gasongo nawe yihuta kureba iwanjye ngisoma agapapuro ke ngirango ni akanjye ahubwo, nawe hari handitseho ngo Zone Kigali turarebana turamwenyura maze duhita tujya kwiyandikisha imbere.
Twese tumaze kwiyandikisha n’ama zone twatomboye Martin yahise yongera gufata umwanya maze aravuga…
Martin-Murakoze! Ndagira ngo abatomboye umujyi wa Kigali bigire imbere
Njye na Gasongo twarahagurutse ngiye kubona mbona, ba bakobwa bose twasangiye ku meza kare bose barahagurutse nabo baza imbere,
Martin-Ok! Mugiye gutombora na none uzabahagararira akaba ariwe uzaba unashinzwe Online System ya zone yanyu, niwe uzajya atanga report kuri Chief of department, twagiye!
Nkibisanzwe njye na Gasongo twagiyeyo nyuma dufata udupapuro maze mu gufungura akanjye mba mbonye handitsemo ngo “Yego”……………………….
35 Comments
Ndakeka ko uriya mukobwa waje jubatesha umutwe Yaba ari mama WA Nelson. John nawe akaba papawe.
Byizaaaa,sibwo Nelson abayoboye! Uwo mukobwa waraye aje kwa John ko ubanza ari nyina wa Nelson John akaba ari se??? Reka dutegereze naho aba bakobwa bakunze Nelson aramenye Brendan ntihagire uzamusimbura. Thx umuseke.
Yoooooo!!
Mng,ariko buriya uriya mugore ntaho ahuriye na Nelson ra ?Nelson akaba ari umuhungu wa jhon n’uwo mukobwa reka dutegereze,Nelson urongeye ugiye guhura na Brendah byiza cyane.
Mbaye uwa mbere
waooo ibyiza biracyaza kd birimbere mkomez mujye mbere KBS ark Nelson Imana imurind abo bakobwa kbs ark gasongo azabimufashamo kuk ndabizey rwose ese uwo mugore uza kwa john nibuhoro kok kombona ashak kwica umuntu?
Wawoo!!!! Nibyiza cyane kabisa. Komerezaho
Mbega byiza weeeeeee,Imana ikomeze ibiteho.None c kombona wamukobwa wakomanze yaba ari nyina wa Nelson naho John akaba se .Reka tubitegereze
MWANDITSI WA ON LINE KOMEZA NDACYAHABAYE 5/5 URAKOZE
ahaaaaa
Mbaye uwambere,
Iyi nkuru ninziza kabisa ikintu mbona nuko uwandika iyi nkuru niba ari inganzo yikuramo afite ubumuntu kbsa kuko iyi nkuru irimo isomo rikomeye ryo kwicisha bugufi no kubana na buri wese neza.
Umwanditsi wacu nakomereze aho.
Izi nkuru yaba zashyirwaga mubitabo kbsa abantu bakajya bazisoma atari online gusa kuko hatagera benshi zagira umumaro ukomeye kuko njya nibuka udukuru twose twasomaga cyera mumyandiko yari myiza kera muri primaire.
ndaryohewe kbsa!
ubuzima bwabaye bwiza.
IMANA ikomeze guha umugisha Nelson, Gasongo, Gaju na Maman Brown
Umuseke murakoze cyane,turabemera
Byiza cyane kbs
Thx umuseke
waou nelson chef wa departement kabisa.hama nelson wirinde abo bakobwa hato batazosamburira urugo.kandi dovine muz mumwibuka
uriya mukobwa ukuze waje kwa John kwaka indezo y’umwana udahari ndakeka uwo mwana ari Nelson dore ko yamubuze ubwo rero John ni papa Nelson. Byiza cyaneee, mukomereze aho.
Uriya mukobwa Waka indezo yumwana atagira Ni mama WA Nuiuso naho John Ni papa WA Nuluso
Sibyo nababwiraga se!! Uriya ni nyina wa Nelson, kandi Johnn ni se; naba bakobwa hari ababonye Nelson babona asa na John. Ariko na none mwihangane bizagaragara muri za episodes za nyuma kuva kuri 60 kugeza nka 75. Pay attention basomyi,izo ni predictions, ntaho bihuriye n’ibyo umwanditsi aduteganyuruza!!
wooow!!! mbega byiza Imana isubiriza ku gihe koko ntakure itakura umuntu koko. nelson komeza utsinde
Ibintu biri kugenda bisobanuka kuko uriya mu mugore wa mahane ni nyina wa Nelson kbsa!!!! Gusa Nelson ndabizi imico ye ni nkiya Eddy ntabwo yatatira igihango yagiranye na Brendha ngo akururwe na bariya bakobwa..
Waouu! Nelson, Brendah aracyagutegereje plz dont forget! iyo migirigiri y’abakobwa ntuyihe umwanya! Brendah wagukundiye munsi y’umutaka sha!
harya ejo nababwiye ngo iki Ra?? Njye sindagura ndagena kandi uwonjyagusiga Ndamurinda!!!!! kurikira agakino.
Hahahhh! très voyant!
Courage
Nelson Urabikwiiye erega.Usa n’uwavukanye imbuto y’uRwibutso.Erega burya Uwanyuma niwe wambere; Rwose na Bibiriya Yera(Ntagatifu)yarabivuze. kdi burya icyo uzaba…………….tegereza gato. Ariko disi jya wibuka ISEZERANO dore ko nakiriya gitabo kigira amasezerano 2 gusa. Wowe rero uzagire rimwe gusa. Uzazirikane ayo wamennye(Amaraso) n’icyo waziraga, wirinde Kwicuza tuzakugaragire tuvuza impundu ucyuye uwo wameneye amaraso uboshye yesu.
Nukur Ndumv Ibint Ar Vyiz Arik Nelso Naw Gaso Ab Bakobw Muzabatwar Gak Es Hoh Ury Mugor S Maman Nelso? Rek Umunt Arindir Kdi Ndaryohew Kub Nelso Yegerey Brenda Wiw
Congs! Mwanditsi, amahoro y’uwiteka kuri twese, ubu nubuvanganzo bw’umwimerere, utwibutsa bikomeye amateka y’ibihe byashize mu muco nyarwanda, wimbitse, wujuje indanga kamere nyazo za Kinyarwanda,wumve cyane mu buhanga buhanitse n’ubushishozi bwa cyane, mu gaciro ku bunyarwandakazi harimo no kuvuga uziga(mma Gaju).
Inzira ndabona ibyapa biyirimo bivuga ko ikomeza kandi iharuye neza, ariko kandi nakwitegereza nkasanga igenda ifungana aho bisaba kwitondera abashaka kuyigendamo uko bishakiye. Gasongo na Nelson barasabwa kwitondera ibihe binjiyemo hato batazibagirwa indahiro y’umutima ukunze barahiye Gaju na Brendah yewe n’igihango cy’ubupfura n’urukundo bagiranye. Hari igihe umuntu abona isha itamba akiyambura n’urwo yari yambaye. Ikindi bazirikane ko urushize kera hari ubwo ruhinyuza intwari, mbagirye inama nuko bahora bazirikana inzira barimo aho ikomoka kurusha kureba aho yerekeza.
Murakoze banditsi namwe dusangiye umulimo wo gusoma.
mbega iburyohe weee
Kmez Bro
Icyampa umwanditsi agasiba nka rimwe inkuru tukayibura, amaso agahera mu kirere kuko atigeze aduteguza ngo anatubwire impamvu tutari bugerweho n’inkuru.
Impamvu: “Byatuma tumenya neza niba ataruhira ubusa ibyo dusoma bidusigira isomo”
Basomyi: Iyi nkuru ntikabe amasigaracyicaro.
Byiza byose peee .Nelson uramenye utazarenga kwizererano rya brendah
nuburyohehe gusa gusa.
Ntagushidikanya uriya niwe mama wa nNelson John ni papa we byiza weee
mbega byizawee!imana iracyarikumwe namwe kbs!gusa haricyo naakwibwirira Nelson!ntuzabone isha itamba,ngo ute nurwo wari wambaye!uzazirikane uwakurutishije abandi,mugihe hari uwari waguciye amazi!ntiyigeze yita kucyo wari uricyo,cga warikuzabacyo!ntuzatatire igihango!ndabona amarembo,arimo kugururwa,ariko nanone ubupfura mwarerewemo,muzabukomereho!ntimuzirare.umuseke muri1
Kurikira ndasanga John ariwe Se wa Nelson wa mukobwa wateje amakuba Kiki akaba nyina,impamvu John ntacyo amupangira nuko amubaza umwana!arihe?ni Nelson
Mbega byiza Nelson arabayoboye di gusa abo ba Kobwa ni ibiryabarezi ntubyibagirwe ko Brendah wawe yakweretse ko ubikwiye shenge!!!
Ndareba ukuntu Brown azafungurwa Dovine amukunze akazi baragafite bazahita babona umutahe Brown akomeze ubucuruzi bazagure inzu mbega byizaaaaa