Digiqole ad

Bitegura shampiyona ya Afurika Areruya na Mugisha bakomeje imyitozo i Cape Town

 Bitegura shampiyona ya Afurika Areruya na Mugisha bakomeje imyitozo i Cape Town

Areruya Joseph, Mugisha Samuel na mugenzi wabo baruhuka nyuma y’imyitozo y’amasaha menshi

Nyuma yo gusinya amasezerano muri Team Dimension Data, abakinnyi babiri ba Team Rwanda; Areruya Joseph na Mugisha Samuel bamaze ibyumweru bibiri bakora imyitozo ikomeye muri Afurika y’epfo. Imyitozo ibafasha kwitegura shampiyona ya Afurika.

Areruya Joseph, Mugisha Samuel na mugenzi wabo baruhuka nyuma y’imyitozo y’amasaha menshi

Tariki 30 Mutarama 2017 nibwo Areruya Joseph na Mugisha Samuel bafashe indege ibajyana ku ngengero z’inyanja ya Atlantique mu mujyi wa Cap de Bonne-Espérance (Cape Town) ho muri Afurika y’epfo.

Batangiye imyitozo mu ikipe yo muri iki gihugu Team Dimension Data for Qhubeka Continental Team iherutse kubasinyisha amasezerano y’umwaka umwe.

Mugusha Samuel yabwiye Umuseke ko ibyumweru bibiri bamazeyo bahawe imyitozo ikomeye kandi ibafasha gutegura umwaka mushya urimo amarushanwa akomeye.

Mugisha uvuka i Rubavu yagize ati: “Umujyi dutuyemo ni umujyi mwiza ku myitozo dukora kuko ubamo imiyaga myinshi ituruka mu nyanja. Kuba tuyinyongeramo bidusaba imbaraga nyinshi ariko bidutegura neza ku masiganwa twitegura mu meza ari imbere.

Abatoza baradukoresha cyane. Dushobora kunyonga ibilometero birenga 175 byinshi kurusha ibyo twanyongaga mu Rwanda. Dushobora gukora imyitozo amasaha arenga atanu mu muhanda. Turi gukora cyane kandi bizadufasha mu mikino iri imbere irimo na shampiyona ya Afurika”

Mugisha, Areruya na bagenzi babo batanu bazahagararira u Rwanda mu byiciro bitandukanye bya shampiyona ya Afurika nko; Gisiganwa mu muhanda (Road Race), Gusiganwa n’igihe nk’ikipe (Team Time Trial), no gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial).

Shampiyona y’uyu mwaka izabera i Luxor mu Misiri, hagati ya tariki 14 na 19 Gashyantare 2017.

Mugisha Samuel ni umwe mu bazahagararira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish