Digiqole ad

APR FC ya 2004 irusha iy’uyu mwaka kwiyizera gusa- Jimmy Mulisa

 APR FC ya 2004 irusha iy’uyu mwaka kwiyizera gusa- Jimmy Mulisa

Ati, abo mu gihe cyacu bigiriraga ikizere kurusha ab’ubu

APR FC niyo kipe yo mu Rwanda yageze kure mu marushanwa ya CAF; Champions league na Confederation Cup. Muri 2004 yageze muri ¼ yanasezereye igihangange Zamalek yo mu Misiri. Mulisa wayikiniraga uyitoza ubu yemeza ko icyabafashaga cyananiye abakina ubu ari ukwiyizera.

Ati abo mu gihe cyacu bigiriraga ikizere kurusha ab'ubu
Ati, abo mu gihe cyacu bigiriraga ikizere kurusha ab’ubu

2004 ni umwaka utazibagirana mu bakunzi ba APR FC. Usibye kuwutwaramo igikombe cya mbere cya CECAFA Kagame Cup batsinze Ulinzi FC yo muri Kenya, APR FC yanageze kure mu marushanwa ya CAF.

Mu ijonjora ry’ibanze rya Champions League uwo mwaka APR FC yasezereye Anseba S.C yo muri Eritrea iyitsinze 11-1 mu mikino yombi. Mu ijonjora rya kabiri yasezereye Zamalek FC yo mu Misiri iyitsinze 6-4 mu mikino yombi. Nyuma isezererwa na Africa Sports yo muri Côte d’Ivoire.

Byayihesheje kwimukira muri CAF Confederation Cup aho yakomereje muri ¼ cyayo, gusa itombola Enugu Rangers yo  muri Nigeria iyisezerera ku bitego 3-1 mu mikino yombi.

Jimmy Mulisa utoza APR FC ubu wari muri iyo kipe yageze kure mu marushanwa ya CAF yabwiye Umuseke itandukaniro rya APR FC ya 2004 n’iy’uyu mwaka.

Mulisa yagize ati: “Ubushobozi bw’abakinnyi sinavuga ko burutana cyane cyangwa ngo mbugereranye kuko n’umupira w’amaguru warahindutse cyane. Gusa nemeza ko twe tugikina twahoranaga ikizere cyo kugera ku byiza byose cyatumaga dukorana imbaraga nyinshi bikaduhesha intsinzi n’aho tudahabwa amahirwe. Icyo ngerageza guca mu bakinnyi ntoza ubu ni ugutangira irushanwa utizeye kugera kure.”

Ibi Jimmy Mulisa yabitangaje nyuma y’imyitozo ya nyuma APR FC yakoreye muri stade Amahoro mbere yo gufata indege ijya i Lusaka muri Zambia guhangana na Zanaco FC muri CAF Champions League, umukino uzabera kuri Sunset Stadium kuwa gatandatu saa 15:30.

Intego ya Maxime Sekamana na bagenzi be ni ukugera mu matsinda ya CAF CL
Intego ya Maxime Sekamana na bagenzi be ni ukugera mu matsinda ya CAF CL
Bizimana Djihad uzwiho amashoti aremereye yiteguye umukino mpuzamahanga
Bizimana Djihad uzwiho amashoti aremereye yiteguye umukino mpuzamahanga
Baritegura gufata indege
Bakoze imyitozo ya nyuma bitegura gufata indege
Ngabo Albert azaba ayoboye ingabo ze nka kapiteni
Ngabo Albert azaba ayoboye ingabo ze nka kapiteni
Sekamana wari umaze amezi abiri mu mvune yagarutse
Sekamana wari umaze amezi abiri mu mvune yagarutse
Yannick Mukunzi agerageza gucenga Imanishimwe mu myitozo ya nyuma
Yannick Mukunzi agerageza gucenga Imanishimwe mu myitozo ya nyuma
Mu barebye imyitozo harimo Min James Kabarebe umuyobozi mukuru wa APR FC n'umuyobozi mukuru w'abafana bayo Col.Geoffrey Kabagambe
Mu barebye imyitozo harimo Min James Kabarebe umuyobozi mukuru wa APR FC n’umuyobozi mukuru w’abafana bayo Col.Geoffrey Kabagambe
Jimmy Mulisa abona abasore atoza bafite ubushobozi ariko batiyizera uko bikwiye
Jimmy Mulisa abona abasore atoza bafite ubushobozi ariko batiyizera uko bikwiye
Aimable Nsabimana (ibumoso) uri mu bahatanira kuba umukinnyi w'ukwezi kwa Mutarama muri UPMA ari mu bazajya i Lusaka
Aimable Nsabimana (ibumoso) uri mu bahatanira kuba umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama muri UPMA ari mu bazajya i Lusaka
18 bazahagararira APR FC muri Zambia
18 bazahagararira APR FC muri Zambia

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish