Abashinzwe imari y’amakoperative 15 barigishwa kutanyereza ibya rubanda
Muhanga – Abakozi bo mu koperative 15 yo mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba baratozwa uburyo bwo gukurikirana amafaranga yinjira n’asohoka ku munsi mu rwego rwo kwirinda inyerezwa cyangwa andi makosa akunze kubaho yo kwiba umutungo w’abanyamuryango.
Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’ishyirahamwe rya Canada rishinzwe amakoperative (Canadian Co-operative Association) aba bakozi bashinzwe imali mu makoperative bavuga iyo bagize ubunebwe bwo kuzuza ibitabo by’ibaruramali usanga hari amafaranga Babura kuri za Banki.
Nsengimuremyi Viateur umucungamutungo w’ishyirahamwe ry’amakoperative y’abahinzi borozi ba Makera mu murenge wa Nyambuye, avuga ko hari amafaranga bagiye basohora inshuro imwe, bajya gusaba urutonde rugaragaza amafaranga yinjiye n’ayasohotse bagasanga kuri banki yarasohowe inshuro ebyeri ku gikorwa kimwe.
Ati “Ubwa mbere twasohoye miliyoni zirindwi, dusabye historique Banki itwerereka ko twasohoye 14, ku nshuro ya kabiri kandi twasabye ko baduha miliyoni 28 zo kugura icyuma cyongera umuriro dusanga banki yayakubye kabiri twakijijwe n’uko ibitabo byujujwe neza barayadusubiza.”
Umuterambabazi Yvonne, umucungamatungo umucungamutungo wa Koperative y’umuceri mu Mayaga ho mu Karere ka Nyanza, avuga ko mu rwego rwo kwirinda ko ayo makosa yose abaho hari inyandiko yo gusohora amafaranga ndetse n’iyo kuyabitsa ku buryo iyo ngo habayeho kwibeshya bitabaza izi nyandiko zombi.
Ati “Ibitabo by’ibaruramali byose turabyuzuza ariko tukagira n’umwihariko wo kuba dutegura inyandiko yindi iha uburenganzira umukozi kujya kubitsa.”
Havugimana Jean inzobere mu birebana n’icungamutungo, avuga ko hari ibitabo bitanu biteganywa n’iteka rya Minisitiri ufite mu nshingano amakoperative bifashisha ari nabyo basaba ko bagenzi babo bakora akazi nk’aka bazajya bakoresha umunsi ku munsi kuko ngo hari abahitamo kuzuza gusa igitabo kimwe cy’isanduku (Livre de Caisse), bine bisigaye ntihagire icyo babyandikamo.
Muri aya mahugurwa aba bakozi kandi bibukijwe ko amakoperative agomba kuva ku rwego rwo kubitsa no kubikuza ahubwo akajya ku rwego rwo gushora imali mu bindi bikorwa biyinjiriza amafaranga.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
2 Comments
Banki zifite ubujura bukabije bigeze aho kweli?
Ngo barigishwa kutanyereza umutungo, esibyo nabyo bagomba kubyiga? Wendiyo muvuga kubigisha kubara neza (comptabilité) Ese ninde utazi ko kuyereza ibyabandi arikosa? Nutazi gusoma nokwandika arabizi.
Comments are closed.