RSE: Hacurujwe Treasury Bond n’imigabane ya miliyoni Esheshatu z’amaFrw
Kuri uyu wa gatatu ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ‘Treasury Bond’ n’imigabane ya Crystal Telecom na Bralirwa ifite agaciro ‘amafaranga y’u Rwanda 6 087 500.
Ku isoko hacurujwe impapuro z’Agaciro Mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 703,500 zacurujwe ku mafaranga 100.5 ku mugabane, muri ‘deal’ imwe.
Hacurujwe kandi imigabane 55,000 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 4,950,000, yacurujwe muri ‘deal’ imwe. Iyi migabane yagurishijwe ku mafaranga 90 ku mugabane, ari nacyo giciro wariho ejo hashize.
Hanacurujwe imigabane 3,100 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 434,000, yacurujwe muri ‘deal’ imwe. Iyi migabane yagurishijwe ku mafaranga 140, ari nacyo giciro wariho ejo hashize.
Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri kuko ku isoko bitacuruje ntibyahindutse, umugabane wa Banki ya Kigali uri ku gaciro k’amafaranga 230, uwa EQTY uri kuri 334, uwa NMG amafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.
Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 1,600 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 230 – 245 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 200 ku mafaranga 228 ku mugabane.
Ku isoko hari kandi imigabane 3,100 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga 140 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300 ku mfaranga 137 ku mugabane.
Hari kandi imigabane 287,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 95 – 98 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 3,300 ku mfaranga 85 ku mugabane.
UM– USEKE.RW