Digiqole ad

RSE: Hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom ya miliyoni 56 Frw

 RSE: Hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom ya miliyoni 56 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa 22 Gashyantare, Ku isoko ry’Imari n’Imigabane (Rwanda Stock Exchange/RSE) hacurujwe imigabane 623,000 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 56,070,000, yacurujwe muri ‘deals’ enye.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Iyi migabane yagurishijwe ku mafaranga 90 ku mugabane, ari nacyo giciro wariho ejo hashize, bivuze ko agaciro k’umugabane wa Crystal Telecom katahindutse.

Ku isoko kandi hacurujwe imigabane 200 ya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga 48,000, yagurishijwe muri ‘deal’ imwe. Agaciro k’umugabane wa Banki ya Kigali nako ntikahindutse kuko wacurujwe ku mfaranga 240 wariho n’ejo hashize.

Hagati aho, ibiciro ntibyahindutse ku migabane y’ibindi bigo biri ku isoko bitacuruje, umugabane wa Bralirwa uri ku mafaranga 140, uwa EQTY uri kuri 334, uwa NMG ku mafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 26,800 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 240 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane.

Ku isoko, hari kandi imigabane 37,200 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga 140 ku mugabane, gusa ntabifuza bahari.

Hari kandi imigabane 201,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 303,700 ku mafaranga 90 ku mugabane.

Naho ku mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga za Leta (treasury Bond), ku isoko hari izifite agaciro k’amafaranga 500,000 zigurishwa ku mafaranga 103 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kuzigura zose ariko ku mafaranga 100.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish