Digiqole ad

Abana bigishwa na IPRC East basuye Kigali Convention Center n’Urwibutso rwa Gisozi

Urubyiruko rufashwa gutegurirwa ejo heza muri gahunda zashyizweho n’Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East), urwo rubyiruko rwitezweho gukurana inyota yo kugera ku bikorwa binini no kurwanya icyasubiza igihugu inyuma, ni  nyuma yo gusura Kigali Convention Center, agace kahariwe inganda n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abana batambagizwa muri Kigali Convention Center

Uru rubyiruko rwasuye ibikorwa bitandukanye mu mujyi wa Kigali kuwa 13 Ukuboza 2016 hagamijwe ko rusobanukirwa rukazakurana inyota yo kugera ku bikorwa by’indashyikirwa.

Uru rubyiruko rusanzwe rukurikirana ibikorwa by’uyu mwaka bya gahunda z’ibiruhuko za  Space for Children igenewe abana bo mu mashuri abanza  na  “Make them Job Creators” igenewe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye  mu rwego rwo gutegura ejo heza binyuze mu kwihangira umurimo no gukunda igihugu, gukurana inyota y’imyuga n’ubumenyingiro, n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu rwego rwo kwereka amahirwe igihugu gifite n’iterambere kimaze kugeraho, uru ryubyiruko rwajyanywe gusura Kigali Convention Center, agace kahariwe inganda (Special Economic Zone) n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Umuhuzabikorwa w’izi progaramu ebyiri Byukusenge Pierre Celestin avuga ko aba bana bajyanywe gusura ibikorwa bitandukanye kugira ngo bigire icyo bibasigira kuko icyo umwana amenye ari muto agikurana kandi akazakivanamo igikorwa kinini.

Yagize ati: ”Kigali Convention Center nk’igikorwa kinini u Rwanda rwagezeho, twahasuye kugira ngo abana bagisobanukirwe, bakigireho bakiri bato, bakurane inyota n’imyumvire y’uko na bo bashobora gukora ibintu binini.”

Umwe mu babyeyi bari baherekeje abana Mukankuranga Providence avuga ko yabonye abana bafite amatsiko yo kumenya kandi ko bari banezerewe kandi ngo icyo umwana yiboneye n’amaso ye akanasobanurirwa, ngo aragikurana ntikizamuvemo kandi agakura afite intego n’icyerecyezo, kandi akaganirira bagenzi be ku byo yabonye.

Umunyeshuri wari muri iki gikorwa, ubusanzwe ukurikirana gahunda ya Make them Job Creators avuga ko iki gikorwa cyo gusura ibikorwa bitandukanye ari amahirwe akomeye kuri we kuko ngo byamwubatse.

Ngo byamweretese amahirwe ari imbere igihugu gifite, ngo byanamuhaye uburyo yatangira hakiri kare kwitegura kubyaza umusaruro amahirwe igihugu giha urubyiruko.

Avuga ko kandi nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byamwigishijie ko agomba guharanira ko u Rwanda rutakongera na rimwe gusubira inyuma mu mateka nk’ayo ahubwo rwakomeza umuvuduko mu iterambere rirambye n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ubusanzwe gahunda ya Space for Children (Urubuga rw’bana) igira amasomo arimo: gukundisha abanyeshuri imyuga n’ubumenyingiro, kwihangira imirimo no guhanga udushya, kugira umuco wo gukunda igihugu n’ubwitange, indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, kwizigamira, n’ibindi.

Gahunda ya Make them Job Creators (Bafashe kuba ba Rwiyemezamirimo) yigisha guhanga umurimo, iha urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye icyerekezo n’ubushobozi bwo kwiyobora no kwihangira umurimo, ikabagira abahinduramyumvire mu ishoramari hagamijwe impinduka yihuse iganisha ku iterambere mu bukungu bw’igihugu.

Abo muri Make them Job Creators basura uruganda rukora amatara
Umukozi wa hoteli Radisson Blu (Kigali Convention Center) atambagiza abana muri iyo hotel
Umuhuzabikorwa wa porogaramu zombi ashyira indabo ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

UM– USEKE.RW

en_USEnglish