Digiqole ad

Amasura abiri atandukanye ya Social Mula mu ndirimbo imwe

 Amasura abiri atandukanye ya Social Mula mu ndirimbo imwe

Aha Social Mula nta musatsi aba afite

Social Mula urimo kwigaragaza cyane mu bahanzi bakoze indirimbo zigakundwa na benshi mu mwaka wa 2016, mu mashusho yashyize hanze ya ‘Amahitamo’ harimo amasura ye abiri atandukanye. Hamwe afite umusatsi ahandi ntawo ibi bikaba ngo byajijisha abayareba.

Aha Social Mula nta musatsi aba afite

Impamvu yo kuba agaragara gutandukanye kandi ari amashusho y’indirimbo imwe, ngo habanje gukorwa amashusho y’ibinyobwa yamamazaga noneho akurikizaho uko yari yapanze script ya video.

Mu bantu bamaze kureba ayo mashusho y’iyo ndirimbo, bavuga ko ari ukutita ku buryo ifatwa ry’ayo mashusho ryagenwe. Bamwe bakanavuga ko ari amakosa y’uwa yoboye ifatwa ry’ayo mashusho ‘Director’.

Social Mula yabwiye Umuseke icyo yifuzaga kugeza ku bafana be ari amashusho meza nkuko yari yaragiye abisabwa n’abo yaganirije mbere yo ku yafata. Ibyo kuba hari aho afite umusatsi ahandi ntawo atari ibyo kuba byaca igikuba.

Ati “ Umuhanzi wese agira udushya mu bikorwa bye by’umuziki. Kuba hari aho ngaragara mfite umusatsi ahandi nkagaragara ntawo, sibyo abantu bakitayeho. Icyo bakarebye ni akazi nakoze”.

Hano bigaragara ko uretse kuba yambaye ingofero afite umusatsi.

Indirimbo ze ebyiri nshya zirimo ‘Ku ndunduro na Amahitamo’, ni zimwe mu ndirimbo zishoje umwaka wa 2016 zikunzwe n’abantu benshi.

Kuri Social Mula asanga ibi byaratewe n’amaboko mashya arimo kumufasha kumenyekanisha umuziki we aribo ‘Promo One’ bafatanyije na Theo.

Avuga ko mu Rwanda icya mbere abantu bakwiye kumenya atari uko umuhanzi ukundwa ari ufite impano gusa. Ko ahubwo bisaba kuba ufite abavugizi berekana ya mpano yawe.

https://www.youtube.com/watch?v=rf_Ym_emSfg&feature=share&spfreload=10

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish