Ally Niyonzima yahagaritswe ukwezi adakinira Mukura VS
Ubuyobozi bwa Mukura VS bwahagaritse umukinnyi wayo wo hagati Ally Niyonzima bamushinja imyitwarire mibi no guta akazi. Azamara ukwezi adakora imyitozo atanakina muri Mukura VS.
Tariki 5 Ugushyingo 2016 nibwo umukinnyi wo hagati wa Mukura Victory Sport et Loisir Ally Niyonzima yavunitse mu mukino bakinnye na Kiyovu sports ku munsi wa kane wa shampiyona.
Nyuma yo kuvunika yasabye uruhushya ubuyobozi bwa Mukura VS avuga ko ashaka kujya kwiyungisha (kunga imvune) ku muganga gakondo utuye mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara.
Umunyamabanga w’iyi kipe yo mu karere ka Huye Niyobuhungiro Fidele yabwiye Umuseke ko Niyonzima yahise yigira i Burundi adasabye uruhushya none yagarutse kuwa gatandatu tariki 17 Ukuboza 2016.
Byatumye Mukura VS imuhagarika imushinja guta akazi.
Niyobuhungiro yagize ati: “Yagiye kwivuriza i Save nyuma atwandikira kuri Whatsapp atubwira ko byarangiye agiye i Burundi. Nta ruhushya twamuhaye kandi twamumenyesheje kenshi ko asabwe kugaruka ku kazi ariko ntiyabikora. Twabifashe nk’imyitwarire mibi no guta akazi niyo mpamvu aho aziye twamuhagaritse ukwezi atagaragara mu bikorwa byose bya Mukura VS (Imikino, Imyitozo n’umwiherero).”
Uyu munyamabanga avuga ko azagerageza kuganira na Ally Niyonzima no kumuba hafi muri iki gihe cy’ibihano kuko asigaje umwaka n’amezi abiri ku masezerano ye na Mukura VS.
Mukura VS idafite Ally Niyonzima iri gushaka uko yasubira mu bihe byiza kuko ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota icyenda (9) mu mikino icyenda.
Ally Niyonzima yabwiye Umuseke ko adashaka kuvuga ku bihano yahawe.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
ARIKO MUNAGERAGEZE MURI MUKURA NDETSE N’AYANDI MA TEAM KUGERA IKIRENGE MUCYA POLICE FC NA APR FC MURI POLITIKE YABO NZIZA YO GUKINISHA ABENEGIHUGU KUKO EXPERIENCE AYA MA KIPE AMAZE KWEREKANA NUKO MANAGEMENT YA BENE GIHUGU IGENGA NEZA KURUSHA ABANYAMAHANGA,IBI KANDI BIRIMWO NA AVANTAGE ZITAGIRA UKO ZINGANA:1.URUKUNDO KU IKIPE,2 IKIPE Y’IGIHUGU IZABYUNGUKIRAMWO,3.ABANA BA BANYARWANDA BARUSHAHO KUBONEKA KU ISOKO MPUZAMAHANGA ARI BENSHI
ARIKO JANIER JYA UCECEKA ABAKINISHA ABENEGIHUGU SE NA APR URAYISHYIRAMO UBWOSE MUKURU WA ALLY NTAKINA MURI APR NABANDI BOSE BAHAWE IBYANGOMBWA BYABANYARWANDA YEWE MUJYE MUCECEKA
Comments are closed.