Muri Centrafrique ngo havutse umutwe witwa ‘3 R’
Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu Human Rights Watch uremeza ko muri iyi minsi hari umutwe w’abantu bitwaje intwaro bivugwa ko bakorana na Anti Baraka wiswe ‘3 R’ (Retour, Réclamation et Réhabilitation) ukorera mu Majyaruguru ya Centrafrique. Ngo umaze kwica abaturage 50, abandi benshi barawuhunze.
Uyu mutwe ngo ugamije gukomeza gahunda y’uko ibintu byahoze mbere muri kariya gace.
Wabanje gukorera muri Perefegitura ya Ouham-Pendé ariko ngo ubu waguye imbibi kandi ngo uri gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu gace ka Centrafrique mu gice cy’amajyaruguru.
Human Rights Watch ivuga ko uriya mutwe w’abarwanyi wiswe 3R muri iki gihe uyobowe n’umugabo witwa Sadiki Abbas wihaye ipeti rya Jenerali.
3R ngo ikorera mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Centrafrique aho ngo ikorana na bamwe mu barwanyi ba Anti Balaka batashyize intwaro hasi.
Umushakashatsi wa Human Rights Watch witwa Lewis Mudge yabwiye RFI ko hari aho basanze abarwanyi b’uriya mutwe baratwitse ingo zose zari mu mudugudu wo mu gace kitwa Koui.
Uyu muhanga kandi yagaye ingabo za UN(MINUSCA) ziri muri kiriya gice kuko ngo nta kintu zakoze ngo zitabare abaturage ahubwo ngo zarahunze abarwanyi ba Gen Sadiki birara mu ngo bazihereza inkongi z’umuriro.
Ubu ngo hari ubwoba ko umutwe 3R ushobora kuzigarurira igice runaka cy’amajyaruguru ya Centrafrique niba nta gikozwe.
Kugeza ubu ngo abaturage bagera ku bihumbi 17 bavuye mubyabo kubera uyu mutwe.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Human Rights Watch???? Are you sure ko ibyo bavuga ari ukuri? Please, mwongere mu vérifier neza naho ubundi iyi nkuru….
Comments are closed.