Intore z’indatabigwi II zakoreye umuganda i Nyanza
Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2016, abahanzi bakubutse mu itorero ryiswe ‘Intore z’Indatabigwi II’ bakoreye umuganda ku rwibutso rurimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri i Nyanza banafasha gusakarira umukecuru wari ufite inzu yaguye igisenge.
Mu Kagari ka Mpanga, Umurenge wa Mukingo ho mu Karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, niho abahanzi basaga 200 bakoreye uwo muganda.
Iki akaba aricyo gikorwa cya mbere cyahuriwemo n’umubare munini w’abahanzi dore ko abari bariyandikishije bari 140 gusa.
Ku bitabiriye iki gikorwa cy’umuganda, babwiye Umuseke ko uretse kujya i Nyanza biteguye gukoresha imbaraga zabo nk’urubyiruko mu kubaka igihugu.
Ko aho ariho hose cyangwa se icyo aricyo cyose gishobora gutuma igihugu kigira iterambere ryiza n’umutekano biteguye kugikora.
Intore Tuyisenge uhagarariye urugaga rwa muzika mu Rwanda ‘Rwandan Music Federation’, yavuze ko batunguwe cyane no kubona umubare w’abahanzi bitabiriye icyo gikorwa.
Kuba batekerezaga ko hashobora kuzagaragara ubwitabire buke bw’abahanzi ahubwo bakaba baje barenze umubare wari uteganyijwe, biri mu bintu byo kwishimira cyane.
Mu bayobozi batandukanye bari aho, barimo abahagarariye Polisi y’u Rwanda n’igisirikare, basabye abo bahanzi gukomeza kugira umutima utekereza ku cyateza imbere igihugu cyabo ko aribo maboko y’ejo hazaza.
Photos@Mugunga Evode/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
5 Comments
Abantu b’abagabo birirwa bakata urwondo kweli ? Muri aba bose biyita ba stars ninde udashobora kubona nibura ibihumbi 10 bya block-ciments 10. Ese aba bose hamwe koko babura izigeze kuri 500 ?
Urukundo mu bantu rwararangiye ni ukubeshyana gusa. Ubwo musize mugerekeranije ibyo byondo, umwaka utaha hazaza abandi bongere bamubeshye ngo baramwubakiye…Ndabagaye.
nabo ngo bakoze igikorwa cyahe cy kajya ,ibyondo ????abantu birirwa bakirigita ifaranga koko
Ark intashima ziragwira koko nkababantu baba bandika izi comment bakoze iki ngo duhereho nabo yubashime? Umutima mwiza babikoranye n’umusaruro byitenzwemo nibyo byo gushimwa.murakoze ahubwo ntibitangirire aha muzajye nahandi
Vicent sha bihorere izo nkorabusa arizo (MUGOREWERA NA MUKURU)ikigaragara muri intagahuma uwabaha amafaranga mwagurisha nimiryango yanyu. Ninde wababwiye ko gufasha ari ugutanga amafaranga??IMBECILES TU!
mwabahanzi mwe rwose turabashigikiye njye rwose ubutaha nubwo mutaza iwacu nimbimenya nzabaherekeza ahubwo munshakire number ya Intore Tuyisenge mbimwisabire. Murakoze kd nawe aramutse abibonye yazinyihera
Comments are closed.