Mu gitaramo kiswe ‘Inganzo yaratabye’ cyabereye muri Hotel des Mille Collines kuri uyu wa mbere, Jules Sentore na Massamba Intore n’abagize gakond group bose bishimiye uburyo umubare munini waje muri icyo gitaramo wari urubyiruko. Bityo Jules Sentore akaba avuga ko ari ibyishimo kuri bo kubona injyana gakondo itangiye kugenda yumvwa n’abakiri bato mu gihe akenshi […]Irambuye
Mu gihe habura ibitaramo bitatu ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu rirangire, itsinda rya Urban Boys ryatangiye kwanikira abandi bahanzi mu bitaramo bya nyuma ari nabyo kenshi bikunze guhindura ibintu. Mu gitaramo cya gatanu cy’iri rushanwa cyabereye i Huye, aba basore bagaragaje imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro ari […]Irambuye
Mu mezi abiri y’iburanisha ashize mu rukiko rw’i Paris umushinjacyaha Philippe Courroye yatangaje ko Octavien Ngenzi w’imyaka 58 na Tito Barahira, 65 ko ari inkingi zikomeye za Jenoside mu cyari Komine Kabarondo zatanganga amabwiriza yo gutema Abatutsi. Abasabira gufungwa burundu. Aba bagabo bo bahakana ibyaha baregwa, kimwe na Pascal Simbikangwa umunyarwanda wa mbere waburanishijwe agahamwa […]Irambuye
Gisagara – Abaturage bo kagali ka Bukinanyana mu Murenge wa Musha bemeza ko nyuma y’igihe kinini bari bamaze baheranwe no kutagira amazi meza bikabatera umwanda ubu ngo bamaze kwibohora umwanda kuko babonye amazi meza. Kuri uyu wa 04 Nyakanga bakiriye ivomero ry’amazi meza muri aka kagali, bavuga ko batandukanye no kuvoma ibishanga kuko ubusanzwe bitari […]Irambuye
Ni irushanwa riba ku munsi wo Kwibohora, ikipe ya Rayon Sports yatsinze APR FC bigoranye 1-0 mu mukino wari ukomeye, urimo amahane n’ishyaka. Intambara ya Diarra n’abakinnyi ba APR FC Umunyezamu Olivier Kwizera ari mu bihe byiza Uko igitego cyabonetse: Amafoto/MUGUNGA Evode/UM– USEKE UM– USEKE.RWIrambuye
Mu mukino w’impaka, amahane n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi, Rayon Sports yegukanye igikombe cya gatatu cy’Amahoro mu mateka yayo, itsinze APR FC 1-0, cyatsinzwe n’umunya-Mali, Ismaila Diarra, ku munota wa nyuma w’umukino. Igice cya mbere cy’umukino kihariwe bigaragara na Rayon Sports. APR FC yaje mu kibuga, ubona ko umutoza Nizar Khanfir afite gahunda yo gufunga […]Irambuye
Bugarama ni igice gifatiye runini u Rwanda mu buhinzi bw’umuceri ariko hakomeje kurangwa abana benshi bata ishuri bakajya kwirukana inyoni bagahabwa amafaranga y’intica ntikize, umwe ngo agenerwa amafaranga 3000 nk’umushahara bazahembwa igihe umuceri uzaba weze. Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Umuseke bavuze ko bafite impungenge z’aba bana babo kuko ngo bakomeje guta amashuri ari benshi mu […]Irambuye
*Bizeje Perezida Paul Kagame kutazamutenguha mu iterambere *Bakigera mu mudugudu wa Mbuganzeri aho bimuriwe baraye bakanuye bibwira ko butarira, *Mu buzima bugoye barimo ngo iterambere ntiryashobokaga kugerwaho. Nyiraminani Erevaniya umwe mu baturage bari batuye mu kirwa cya Mazane akaba yarimuwe ahabwa inzu irimo amashanyarazi, inka n’ikiraro, atuzwa mu mudugudu aho atazongera kwambuka amazi, nyuma yo […]Irambuye
*Ku isaha ya saa saba z’amanywa i Kigali nibwo Netantahu indege ye igeze Entebbe *Mu rugendo rwe azagera no mu Rwanda Benjamin Netanyahu Minisitiri w’Intebe wa Israel yatangiriye urugendo rwe muri Africa abenshi babona ko ari urw’amateka. Netanyahu aragera muri Uganda aho yibuka ku nshuro ya 40 igikorwa cyo kubora Abayahudi bari bafashwe bugwate n’ibyihe […]Irambuye
Mu ijambo ry’Umunsi wo Kwibohora Perezida Paul Kagame yavugiye mu Mudugudu wa Mbuganzeri, mu Kagari ka Batima, Umurenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, yibukije ko mu kwibihora hari urugamba rwa mbere rwaranzwe n’amasasu n’intwaro rwarangiye, ubu urugamba rusigaye rukaba ari urw’iterambere rushingiye kubyo abanyarwanda bifuza kandi bihitiyemo. Uyu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 22 […]Irambuye