Month: <span>July 2016</span>

India: Minisitiri w’Intebe Narendra Modi mu ruzinduko mu bihugu bine

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi azagera mu bihugu bine byo muri Africa, bimwe byaherukaga gusurwa n’umutegetsi ukomeye mu Buhinde mu myaka 30 ishize,  arateganya gusinya amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ingufu, ubucuruzi n’ishoramari. Narendra Modi kuri uyu wa kane azahera uruzinduko rwe muri Mozambique, nyuma asure Africa y’Epfo, Tanzania na Kenya. Uru rugendo rwa Minisitiri w’Intebe […]Irambuye

Umuhinde yishe umugore we wo muri DR Congo, amukatamo ibice,

Mu bwicanyi buteye ubwoba, ku cyumweru umugabo w’umuhinde witwa Rupesh Kumar Mohanani yishe umugore we Cynthia Vechel ukomoka muri Congo Kinshasa arangije umubiri we awucagaguramo ibice akoresheje ishoka ubundi ibice arabijyana arabitwika. Nyuma yaje gufatwa. Uyu mugabo w’imyaka 36 yabanaga n’umugore we mu mujyi wa Hyderabad muri Leta ya Telangana mu majyepfo y’Ubuhinde. Umugabo yakoraga […]Irambuye

Ubushinjacyaha ngo bwiteguye gushinja abagabo 2 Ubuholandi bwemeje kohereza

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buratangaza ko bwiteguye kugaragariza Urukiko uruhare rwa Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye byaraye byemejwe ko bazoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda ku byaha bya Jenoside bakurikiranyweho. Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga ko bwakiriye neza icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwo mu Buholandi cyo kohereza aba bagabo bombi bakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe […]Irambuye

Oscar Pistious akatiwe gufungwa IMYAKA 6

Umucamanza Thokozile Masipa mu rukiko muri iki gitondo yatangaje ko ubuzima bwa Oscar Pistorious butazongera kuba uko bwahoze kuko yahamwe n’icyaha gikomeye, ariko avuga ko nta gihano kizashimisha uruhande na rumwe kandi ko nta kintu kizagarura uwapfuye, maze asaba Pistorious guhaguruka akamukatira. Thokozile Masipa yabanje kugenda agaragaza impamvu zishyigikira umwanzuro w’urukiko, avuga ko umukobwa wishwe […]Irambuye

Benjamin Netanyahu i Kigali yunamiye abazize Jenoside

Mu ruzinduko rutigeze rubaho mbere, Minisitiri w’Intebe wa Israel yageze bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda muri iki gitondo. Ni Benjamin Netanyahu n’umugore we Sara Netanyahu, bahagurutse n’indege i Nairobi muri Kenya bagera i Kigali saa yine, bageze i Kigali bakiriwe  ku kibuga cy’indege i Kanombe na Perezida Paul Kagame na Madame bahita berekeza ku […]Irambuye

Remera: Supermarket yafashwe n’inkongi y’umuriro ibicuruzwa birangirika

Gasabo – Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Nyakanga, inyubako ikoreramo za pharmacy, supermarket na Hotel iri kuri ‘Rond point’ ya Remera yibasiwe n’inkongi y’umuriro Supermarket yitwa Sahani ihomba ibicuruzwa byinshi. Police yabashije gutabara izimya iyi nkongi itarakwirakwira inzu yose. SAHANI Supermarket ni iy’umugabo witwa Usengimana Eustache wari umaze amezi atatu gusa ayiguze, bikavugwamo ko […]Irambuye

Ni gute wakwirinda impanuka mu muhanda?

Impanuka zo mu muhanda ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi. Muri America, mu 2010 ikigo cyita ku mutekano wo mu muhanda, National Highway Traffic Safety Administration (NHTSA)  cyatangaje ko abantu 32 885 bapfuye bazize impanuka, 2 239 000 barakomereka. Abazize impanuka z’imodoka ni 23 303 (70.8%), abazize impanuka za moto ni 4 502 (13.6%), abazize […]Irambuye

Murekezi yihanije ba Agronomes na Veterineri barya ruswa mu byagenewe

Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Intebe Anastase asoza itorero rimaze icyumweru mu karere ka Huye rihuje abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi barenga 1 000 b’ahatandukanye mu gihugu, yihanangirije ba agronomes na ba veterineri n’abandi barya ruswa mu bikorwa byagenewe abaturage ngo bibateze imbere. Abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo mu byo bakora. Iri torero ryari rihurije hamwe  ba agronomes, […]Irambuye

Mu by’ukuri byagenze gute Diarra wa Rayon arwana n’abakinnyi ba

Wari umukino w’ishyaka n’amahane menshi cyane ku ruhande rwa APR FC, ndetse byatumye myugariro wa APR Emery Bayisenge asimburwa umukino ukiri mubisi. Aya mahane yaje gutuma abakinnyi barwana, Ismaila Diarra yarwanye n’abakinnyi ba APR FC umusifuzo abyitwaramo neza cyane. Umunyamakuru w’Umuseke yabashije gufotora uko byagenze…. Haburaga iminota 12 ngo umukino urangire, Ismaila Diarra yiruka ku […]Irambuye

en_USEnglish