Digiqole ad

Abantu bababara mu bujana bw’ibiganza kubera Ikoranabuhanga

 Abantu bababara mu bujana bw’ibiganza kubera Ikoranabuhanga

Abakobwa basanze ari bo bamara igihe kinini bandika ubutumwa bugufi

Ubushakashatsi bwakozwe na Dr Mark Ciaglia ubaga amagufwa y’ibiganza, bwerekana ko abatuye ibihugu byateye imbere bamara amasaha 23 mu Cyumweru bandika kuri mudasobwa no kuri telefoni zigendanwa.

Abakobwa basanze ari bo bamara igihe kinini bandika ubutumwa bugufi
Abakobwa basanze ari bo bamara igihe kinini bandika ubutumwa bugufi

Ibi ngo bituma abenshi mu barwayi avura bari hejuru y’imyaka 40 bagaragaza uburwayi bwo kubabara mu bujana bw’ibiganza n’ibikonjo by’intoki, aribyo abaganga bita arthritis.

Ikindi gikomeye muri biriya bihugu, cyatangiye no kugera muri Africa,  ni imikino ya video ikinwa n’abana bigatuma bakoresha intoki n’ibiganza kenshi bityo bakazakura zaramaze kugera ku rwego rwo kuzarwara iriya ndwara.

Abahanga bavuga ko kurwara muri buriya buryo biterwa no kuba intoki ziba zigendagenda, ziva aha zijya hariya bigatuma amagufwa ashobora kuzasaza vuba.

Ikindi kibazo ni uko mu gihe intoki ziba ziri gukora, andi magufwa agize urwungano nyamagufwa aba atuje, ntacyo akora.

Uko umuntu akomeza gukoresha intoki, niko bituma mu bujana (articulations, joints) ndetse n’aho ingingo zihurira hagenda hatakaza ubushobozi bwo kwihanganira ububabare bityo umuntu akazarwara arthritis kandi iri mu ndwara zibabaza cyane.

Muganga Ciaglia avuga ko abantu bandika vuba ku bikoresho by’ikoranabuhanga ari bo bafite akaga ko kuzarwara iyi ndwara vuba kandi ari benshi.

Agira abantu inama yo kugabanya inshuro bandika kuri za telefoni zabo na mudasobwa kandi agasaba ababyeyi kudaha abana babo urwaho rwo guhora bakina games ‘jeux videos’.

Ubushakashatsi bwerekanye ko mu bihugu byateye imbere abakobwa bakunda kwandika cyane kuri za telefoni zabo kandi ngo umwe mu rubyiruko rwaho yohereza ubutumwa bwanditse bugera ku 3 340 mu kwezi, ni ukuvuga ubutumwa 50 ku munsi.

Ikigo Kaiser Family Foundation cyasanze abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bamara iminota 95 ku munsi bandika ubutumwa kuri za telefoni zabo.

Dr Nanavat wo muri Kaiser Family Foundation avuga ko abarwayi yasuzumye yasanze abenshi bababara mu gikumwe.

Nubwo mu Rwanda nta mibare iratangazwa yerekana uko iki kibazo gihagaze, mu mijyi itandukanye hari urubyiruko n’abakuru bakunda kwandika kuri telefoni, bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Bamwe byabatwaye umutima, ku buryo no kuri moto, ku magare no mu modoka babatwaye baba bandika, na bo bagomba kugabanya inshuro bamara bandika.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish