Month: <span>May 2016</span>

Rayon Sports ibatije APR FC ‘Binezero’!!! (Amafoto)

Niko abafana ba Rayon Sports bari kuririmba inzira yose kuva kuri Stade Amahoro i Remera mu mayira bataha, amahoni ni menshi cyane y’ibinyabiziga, amaruru na za Vuvuzela zirumvikana hose mu bice byegereye Stade Amahoro, ibyishimo ni byinshi ku bafana ubururu n’umweru. Ni nyuma y’uko iyi kipe y’abafana benshi cyane itsinze APR FC ibitego bine ku […]Irambuye

Umubyeyi wa TUPAC, Afeni Shakur yapfuye

Afeni Shakur, umubyeyi w’umuhanzi wamamaye mu njyana ya RAP, Tupac Shakur, yitabye Imana afite imyaka 69, ahitwa Sausalito, California. Ibi byemejwe n’agace ka Marin County aho uyu mubyeyi yari atuye, bikaba bivugwa ko yaba yazize indwara y’umutima. Yajyanywe mu bitaro biri hafi y’iwe ku wa mbere niho yapfiriye. Kuri Twitter y’ubuyobozi bw’aho yari atuye, banditse […]Irambuye

Abimukira na bo bagomba kugira uburenganzira mu gihugu barimo n’aho

Inama ije kurebera hamwe gukusanya ibitekerezo ku ikibazo cy’abimukira bitwa (migrants) yabereye mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu kugira ngo hategurwe imyanzuro izashyikirizwa inama y’ibihugu by’Abibumbye muri Nzeri ikaba yahuje ibihugu byo mu gice cy’Africa y’Uburasirazuba. Baraganira ku buryo ibihugu byazajya bitabara abaturage ndetse n’abandi baturage babibirimo mu gihe cy’intambara  cyangwa ibiza runaka. Anaclet Karibata […]Irambuye

Global Health Corps igiye gufasha mu bibazo biri mu rwego

Umushinga Global Health Corps utegura abayobozi mu nzego z’ubuzima wiyemeje kurandura ibibazo byo gucunga imari mu rwego rw’ubuzima. Uyu mushinga wahuje inzego z’ubuzima, abantu bakora mu nzego z’ubuzima harimo na Ministeri y’Ubuzima barebera hamwe uburyo bwo gucunga imari mu rwego rw’ubuzima. Ministiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, avuga ko  mu Rwanda hakiri ikibazo cy’abantu batitabira gutanga […]Irambuye

Ku murimo umwe w’ubuhinzi ukozwe neza habonekaho imirimo itanu iwuririyeho

Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Gicurasi 2016 ubwo hamurikwaga Rwanda’s Youth in Agribusiness Forum (RYAF), Ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi, Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga yavuze ko ubuhinzi bukwiye  gukoreshwa neza kugira ngo bufashe u Rwanda kuzagera ku mirimo ibihumbi 200 rwihaye kujya ruhanga buri mwaka. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana ati “Igihe habayeho gukoresha ikoranabuhanga, […]Irambuye

Leta mu biganiro n’inganda hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibikorerwa mu Rwanda

Kuri uyu wa 03 Gicurusi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangiye ibiganiro bizakomeza n’inganda zo mu Rwanda hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’ireme n’ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda bikomeje kuba imbogamizi ku isoko. Mu biganiro byo kuri uyu wa kabiri, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yeretse inganda abafatanyabikorwa babiri barimo ikigo kizafasha inganda kumenyesha Abaturarwanda ibyo zikora, ndetse n’ikigo “ACUALINE […]Irambuye

Club zinyuranye mu mashuri zafasha mu kongerera abanyeshuri uburere n’ubumenyi

Umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi ushinzwe imfashanyigisho Dr. Joyce Musabe yashimiye abanyeshuri bo muri Glory Secondary School bashinze Club yigisha iby’ubuyobozi (Leadership) kuko ngo iyi Club ifasha mu kubaka abayobozi b’ejo hazaza. Ni mu nyigisho yari yagiye guha abanyeshuri baba muri Club yigisha ibijyanye n’ubuyobozi yitwa ‘The Rwanda we Want’, aho yabigishije ku […]Irambuye

Gisagara: Abanyeshuri ba Kaminuza baremeye abarokotse Jenoside batishoboye

Mu gihe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenocide yakorewe Abatutsi bikomeje, abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ndetse n’abahize  bavuka mu karere ka Gisagara, baremeye abasizwe iheruheru na Jenocide batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka, aha babahaye amatungo magufi n’inka. Vincent Munyeshyaka Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu wari witabiriye […]Irambuye

Rusizi: CIMERWA yateguye isiganwa rizaba tariki 7 Gicurasi

Kuwa gatandatu tariki 7 Gicurasi 2016, ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri n’uruganda rwa CIMERWA, bateguye isiganwa ku maguru. Iri siganwa rigamije gushaka impano nshya mu mukino wo gusiganwa ku maguru, n’imikino ngororamubiri muri rusange. Muri iri siganwa kandi, ngo hazanyuzwamo ubutumwa bwo gukangurira abaturage b’akarere ka Rusizi kwita no kubungabunga imihanda. Akarere ka Rusizi ni kamwe mu […]Irambuye

Urubyiruko rwa gikristo, RCYF rwasengeye igihugu ngo amahoro akomeze gutsimbatara

Ihuriro ry’urubyiruko rwa gikristo mu Rwanda, Rwanda Christian Youth Forum (RCYF) yateguye igiterane mu rwego rwo gusengera igihugu, abayobozi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, bavuga ko urubyiruko arirwo ruzubaka igihugu. Icyi cyari igiterane ngarukamwaka iri huriro ryari ryateguye, aho uyu mwaka cyari gifite insanganyamatsiko igira riti “U Rwanda mu biganza by’Uwiteka.” Nzaramba Edmond umuyobozi w’ihuriro rya […]Irambuye

en_USEnglish