Digiqole ad

Global Health Corps igiye gufasha mu bibazo biri mu rwego rw’Ubuzima

 Global Health Corps igiye gufasha mu bibazo biri mu rwego rw’Ubuzima

Abakora mu nzego z’ubuzima zitandukanye nyuma yo kubonana n’abantu bo muri Global Health

Umushinga Global Health Corps utegura abayobozi mu nzego z’ubuzima wiyemeje kurandura ibibazo byo gucunga imari mu rwego rw’ubuzima.

Abakora mu nzego z'ubuzima zitandukanye nyuma yo kubonana n'abantu bo muri Global Health Corps
Abakora mu nzego z’ubuzima zitandukanye nyuma yo kubonana n’abantu bo muri Global Health Corps

Uyu mushinga wahuje inzego z’ubuzima, abantu bakora mu nzego z’ubuzima harimo na Ministeri y’Ubuzima barebera hamwe uburyo bwo gucunga imari mu rwego rw’ubuzima.

Ministiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, avuga ko  mu Rwanda hakiri ikibazo cy’abantu batitabira gutanga amafaranga y’ubwisungane aho bigeze kuri 82%.

Yasabye Global Health Corps gufatanya n’inzego z’ubuzima mu gukora ubukangurambaga bashishikariza Abantarwanda gutanga ubwisungane.

Shema  Jean René umuyobozi wa Global Health Corps yavuze ko mu rwego rw’ubuzima harimo ibibazo byinshi, nk’uburyo bwo kuzana imiti mu Rwanda buba buhenze, bakaba barohereje abana bajya kwiga muri ibyo bigo kugira ngo bajye bafasha u Rwanda kuzana iyo miti mu buryo bworoshye.

Yavuze ko bagiye gufatanya n’inzego z’ubuzima mu gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga. Ndetse bakaba bazanafatanya cyane n’abajyanama b’ubuzima mu buryo bwo kugabanya abarwayi bajya gutegerereza abaganga ku bitaro  bikuru ari benshi.

Shema yagize ati “Binyuze muri Ministeri y’Ubuzima twifuza ko nka Global Health Corps twafasha urwego rw’ubuzima mu buryo bwo gukoresha amafaranga make.”

Abanyamuryango ba Global Health Corps bavuga ko mu nzego z’ubuzima hakirimo ibibazo by’ihererekanywa ry’imiti.

Shema yongeyeho ko Global Health Corps igiye gufatanya na Ministeri y’Ubuzima mugukemura ikibazo cyo kubika imiti kuko ngo hari abari kwiga kuri iyi gahunda.

Shema avuga ko bagiye gukorana n'abajyanama b'ubuzima mu kugabanya umubare w'abajya ku bitaro bikuru
Shema avuga ko bagiye gukorana n’abajyanama b’ubuzima mu kugabanya umubare w’abajya ku bitaro bikuru

UWANYIRIGIRA Josiane
UM– USEKE.RW

en_USEnglish