Digiqole ad

Ku murimo umwe w’ubuhinzi ukozwe neza habonekaho imirimo itanu iwuririyeho – Min Nsengimana

 Ku murimo umwe w’ubuhinzi ukozwe neza habonekaho imirimo itanu iwuririyeho – Min Nsengimana

Minisitiri Nsengimana avuga ko ubuhinzi bwabyara akazi kenshi bukozwe neza

Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Gicurasi 2016 ubwo hamurikwaga Rwanda’s Youth in Agribusiness Forum (RYAF), Ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi, Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga yavuze ko ubuhinzi bukwiye  gukoreshwa neza kugira ngo bufashe u Rwanda kuzagera ku mirimo ibihumbi 200 rwihaye kujya ruhanga buri mwaka.

Minisitiri Nsengimana avuga ko ubuhinzi bwabyara akazi kenshi bukozwe neza
Minisitiri Nsengimana avuga ko ubuhinzi bwabyara akazi kenshi bukozwe neza

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana ati “Igihe habayeho gukoresha ikoranabuhanga, umusaruro ukaba mwinshi ni byo bizatanga umusaruro utuma ya mirimo ibihumbi 200 ibaho.”

Min. Nsengimana kandi avuga ko ku murimo umwe ukoze neza ushingiye ku buhinzi hari imirimo irenga itanu iwuririyeho kuko hari abazacuruza umusaruro, abazawushyira mu nganda bakobyongerera agaciro, akazi ku batwara ibintu n’abantu, amafaranga abantu binjije azatuma abantu bashobora kuriha izindi serivisi.

Iyi mirimo yose nubwo atari iy’ubuhinzi ariko ngo niho ishingiye.

Mu Rwanda hamaze kuba urubyiruko rwinshi rujijutse rurimo urwize iby’ubuhinzi n’ibindi bitandukanye ariko mu kumenya uburyo wakwiteza imbere ukoresheje umusaruro ukomoka ku buhinzi byo n’utarize ubuhinzi ngo arabizi.

Inama y’uyu munsi yahuje urubyiruko, Abaminisitiri muri Minisiteri zitandukanye, amabanki, abikorera ku giti cyabo n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, yibanze ahanini ku myumvire y’urubyiruko mu gushora imari n’ubumenyi mu buhinzi.

Za Minisiteri zagiye zibaza impamvu urubyiruko rutitabira gushora imari n’ubwenge bwarwo mu buhinzi kandi hagaragara inyungu ifatika ndetse ngo n’ibikenerwa bihari haba isoko ry’umusaruro, ubumenyi bw’ibigomba gukorwa, imbuto, n’ibindi ngo byose birahari.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yongeyeho ati “Umuntu atagiye kure, ikigaragara gikwiye gushakirwa umuti ni uguhindura imyumvire y’abantu ituma ubuhinzi budahinduka vuba ngo bube bumwe butuma haboneka umusaruro dukeneye.”

Muri iyi nama urubyiruko rwabajijwe impamvu hari urwishyurirwa Kaminuza hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe umuryango w’umunyeshuri ubarizwamo ariko yarangiza kwiga kaminuza ukazasanga ntacyo yamariye umuryango we kuko uba ukibarizwa muri cya cyiciro, yewe n’uwarihiwe n’ababyeyi be ntasubire inyuma ngo atange umusaruro ugaragara ku muryango we.

Urubyiruko rukunze kuvuga ko rufite imbogamizi y’uko Banki zibananiza mu kubona igishoro, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yavuze ko ibyo urubyiruko ruvuga yemeranya na rwo ko imishinga mitoya n’iciriritse banki zitemera kuyishoramo imari, aho ziba zishaka imishinga minini ya ba rwiyemezamirimo banini.

Ati “Ngira ngo nsabe amabanki areke kunebwa, kuko abantu bicaranye bakavuga bati ‘umuntu ukeneye igishoro cy’ibihumbi 500 cy’ubworozi bw’inkoko buciriritse cyangwa ubuhinzi bw’ibitoki kuri hegitari imwe ndetse afite n’umurima, umurima wakabaye uba ingwate’ ariko biramugoye kugira ngo abone iyo inguzanyo.”

Ku bitera imyumvire ikiri hasi ku bijyanye n’ubuhinzi ngo harimo umuryango umuntu yarerewemo, aho yize, abo abana na bo n’ibindi, ariko ikibazo cy’imyumvire urubyiruko rwabwiwe ko kidakwiye kuba icy’undi muntu ko gikwiye kuba icya buri wese ku giti cye kuko imyumvire urubyiruko niruvuga ngo rwayitewe n’ababyeyi na rwo ruzayitera abo ruzabyara bibure gica.

Urubyiruko rwasabwe kwiyemeza rukavuga ko imyumvire ihindukira kuri rwo kuko ari ejo hazaza harwo kugira ngo ruhinduke igisubizo mu kurwana urugamba rw’ubukungu kuka hari abibaza impamvu hari ibyo rukora kandi hari abandi bicaye mu biro.

Kugeza ubu abantu biyemeza kujya gushora mu buhinzi bagaragara mu kigero cy’imyaka 55 y’amavuko kuzamuka, ariko aho ihuriro rya Rwanda’s Youth in Agribusiness Forum (RYAF) riziye urubyiruko rurenga 130 rwiyemeje gushora mu buhinzi butandukanye nk’uko bitangazwa na MINAGRI.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ubuhinzi? hahaaaa! kubera se iki? twize ubuhinzi se? kuki najya mubyubuhinzi kandi abandi bakora muri office?NTABWO NZIGERA NJYA MU BUHINZI: ntabwo ndi umuturage.Ntabwo nartangiza KAMINUZA ngo njye guhinga

  • 1.Young people perceive agriculture as a profession of intense labour, not profitable and unable to support their livelihood compared to white collar jobs offer. They think agriculture would not afford them to enjoy the pleasures of owning a beautiful home, fast cars, the latest gadgets and mobile phones like what their colleagues in white collar jobs have access to.

    2.When one talks about agriculture or farming, in the minds of young people, they think of someone far down in a village living in a shack, who wakes up very early every morning to go dig coming back home at sunset. This farmer in their minds, is so far away detached from civilization, wears barely no clothes and is the typical person who lives on less than a dollar a week.

    3.There is very high drive towards industrialization as a way to get Africa out of poverty neglecting agriculture. For instance in Uganda, the government places great emphasis for students to study subjects that lead to careers in medicine, oil, IT neglecting and diminishing the importance on agriculture.

    4.African agriculture or farming, is mostly of hoe and machete which makes it very energy and labour intensive. This is the most common example of farmers that almost every young person knows. From an early stage, every young person detests and tries to avoid this sort of life. As a child, if any of us did not want to go to school, our parents would intimidate us with words like “ok, you are going to end like a farmer.. living a very hard life and getting infected with lice and no one is going to want to be near you”

    5.In africa, parents always encourage their children to study to become doctors, accountants, in other-words professionals in white collar jobs. From the onset, farming or a career in agriculture is frowned upon as a poor man’s business.

    6.In primary and secondary school, cultivation of food in the school garden has been used as a punishment for every offence committed at school by the children, which has made many young people hate Agriculture. For failing to get an exam pass mark, you would be made to slash a bush every evening for a week or dig half an acre of potatoes. This punishment often attracted a lot of humiliation from peers, often being laughed at, jeered at and called all sorts of names such as “failures”; “mentally disabled”

    7.In school, students in the faculty of agriculture are often treated as of little importance by almost everyone while their peers in management sciences, law, computer and medical school are appreciated and held with high esteem. This diminishes the morale to study agriculture, let alone practice it upon graduation.

    8.Admission of students into the faculties of agriculture and food sciences is often by authorization, after being considered to have not enough grades for the subjects they had initially applied for. Students who enroll in agricultural courses, do it as a fallback plan, not something they are passionate about. They study agriculture because it is an easier alternative and for the sake of having a paper degree.

    9.Youths in farming, often complain that agriculture is not attractive enough in terms of compensation and conditions of service compared to what other professions like law, medicine, or banking offer. In Uganda, there is nothing like compensation apart from your wage or salary.

    10.Morale of professionals in the agricultural field is low, let alone the level of education in this field. This discourages many young graduates who opt to change careers immediately after graduation to other lucrative areas such as banking.

    11.Agriculture loans are often siphoned by politicians who channel this money meant for genuine farmers into their private accounts to buy new cars, buy huge swathes of land, buy votes and expenses for running for public offices.

    12.There is also the possibility that banks chosen by the government to administer agricultural loans often connive with politicians and put all sorts of impossible obstacles on the paths of these youths in order to frustrate them from getting the loans.

    13.Banks want quick returns on the loans meant for agricultural projects that they have to give out to youth in farming, but instead they lend out the money out to non-agriculture sectors that would bring in quicker and more lucrative returns. This often means many applications for these agricultural loans especially from young farmers are unfortunately rejected.

    14.There is a shortage of individuals who are successfully running agricultural businesses, such as Josephine Kiiza, than in other professions. Youth should be connected to many individuals doing well in Agriculture to act as mentors, counselors and provide career guidance advice to youth considering a career in agriculture.

    15.Also, youth complain that it takes much longer time to achieve success in the field of agriculture than it would normally take for those in politics, oil or banking. Since most youth want money fast, very few are willing to take to a field like agriculture.
    You may also like our previous articles:

    • @YOUTHIZI?
      I am learning a lot from Ur syllabus.
      Thank You Man/Lady

  • ndisegura kuwavuze ko atahinga, ubu aho tugana akazi kose ni akazi kuko hari abahinzi besnhi barusha abize amafranga. urubyiruko ni ruhindure imyumvire rukore ikingenzi ni ukwibeshaho kuruta ko wasaza usabiriza ngo aha warize. Ni mu menye ko niba wicaye mu gicucu cy’igiti hari uwateye icyo giti.Ni mukore mu gifite imbaraga, mureke ibitekerezo bigufi kandi by’amafuti.
    Murakoze

  • yewe vuga uvuye ahooooo!!! ntakwiga Kaminuza HANYUMA ngo ujye mu milima.imilima n’iy’abaturage batize.TWE TUZABONA AKAZI KEZA MULI ZA OFFICE

Comments are closed.

en_USEnglish