Month: <span>April 2016</span>

Umurenge Kagame Cup: Shyogwe yatsinze Nyamabuye 3-0

Aya marushanwa  y’Umurenge Kagame Cup yatangiye taliki ya 11 Werurwe 2016 mu mukino wa nyuma wo kuyasoza ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Shyogwe yatsinze iy’umurenge wa Nyamabuye  ibitego bitatu  k’ubusa mu mukino ukomeye wabereye kuri stade ya Muhanga kuri uyu wa gatanu. Mu gice cya mbere cy’umukino  Shyogwe  yahise ibona ibitego  bibiri ku busa bw’ikipe  ya  […]Irambuye

Umubare wemewe w’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni 1 074

*Huye, Nyaruguru na Ngororero ngo ni uturere twitwara neza mu kubungabunga inzibutso *IBUKA irasaba abanyarwanda kuzitabira kwibuka ku nshuro ya 22 Dr Jean Pierre Dusingizemungu uyobora impuzamiryango y’abacitse ku icumu IBUKA yasabye abanyarwanda kuzarushaho kwitabira kwibukira mu midugudu yabo kuko ngo bibafasha mu gufatanya mu gihe habayeho guhungabana kuko baba basanzwe ari abaturanyi. Mu kiganiro […]Irambuye

Kenya: Perezida Kenyatta yavugirijwe induru n’Abadepite arimo avuga ijambo

Ku wa kane tariki 31 Werurwe, ubwo Perezida Uhuru Kenyatta yagezaga ku gihugu ijambo ngaruka mwaka ku buryo igihugu gihagaze muri iki gihe, abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bamuvugirije induru kugira ngo ijambo rye ridakomeza gutambuka. Bamwe mu badepite batangiye kuvugiriza no gusakuza Perezida agitangira kuvuga. Gusa ntibyatunguranye kuko mbere hose bari bavuze ko bazarogoya ijambo […]Irambuye

‘Ambouteillage’ muri Kigali: Ngo abatwara imodoka nabo barayiteeza

Abatwara imodoka mu mujyi wa Kigali mu masaha yo kujya kukazi mu gitondo (7 – 8AM) no gutaha nimugoroba (6 – 7PM) usanga benshi binubira umubyigano w’imodoka ku mihanda imwe n’imwe. Police ishinzwe umutekano mu muhanda yo ivuga ko abatwara imodoka usanga ubwabo biteza ibi bibazo kubera kudakoresha neza imihanda ihari. Hari ibice bizwi cyane […]Irambuye

Mu Budage: Ikipe yose yiyambitse uruhu rw’umukara mu kurwanya irondaruhu

Ikipe y’umupira w’amaguru y’abatarabigize umwuga mu Budage yitwa Deinster SV yakoze igikorwa cyo kwamagana irondaruhu rikorerwa babiri mu bakinnyi bayo babanzamo maze buri mukinnyi yambara uruhu rw’umukara mu maso no ku maboko ku ifoto y’ikipe yose. Iyi kipe ifite abakinnyi babiri b’impunzi zavuye muri Sudan zahuye n’akaga mu minsi yashize ubwo bari batsinze bagiye mu […]Irambuye

Ububiligi bwababajwe n’urupfu rwa Bihozagara

Leta y’Ububiligi bwatangaje ko bubabajwe n’urupfu rwa Amb. Jacques Bihozagara, ndetse busaba ko habaho iperereza ku mibereho y’impunzi bita iza Politike mu Burundi. Uretse kuba Minisitiri mu Rwanda ndetse na Ambasaderi mu Bufaransa, Bihozagara yanakoreye mu Bubiligi ahagarariyeyo u Rwanda nka Ambasaderi. Kuri uyu wa gatanu, abinyujije kuri Twitter ya Minisiteri ayobora, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga […]Irambuye

Iyo uvuzwe cyane hari abo ubera ikitegererezo- Gahongayire .A

Aline Gahongayire umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umukinnyi wa filme, mu gihe cyose amaze ahura n’abantu batandukanye yakuyemo isomo ry’uko iyo uvuzwe cyane hari abo ubera ikitegererezo mu mikorere yabo. Ubu ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa facebook avuga ko kuvugwa cyane rimwe na rimwe hari inzira bikwagurira mu iterambere ryawe mu byo ukora no […]Irambuye

Uhagarariye EFG Bank yo mu Busuwisi yavuze ko bazashora imari

Umwe mu bashoramari bari mu nama yari imaze iminsi ibiri ihuza ibigo byo mu Rwanda RDB,  BNR, Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’abashoramari baje bahagarariye ibigo bitandukande bikorera mu bindi bihugu, harimo na za Banki, uwitwa  Mikael Wallenberg yavuze ko Banki yari ahagarariye ikorera mu Busuwisi yitwa EFG Bank izashora imari mu Rwanda kubera umwuka mwiza w’ishoramari […]Irambuye

Karongi: Umuyobozi w’Akagari yakubise abaturage batatu abagira intere

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisanze, mu Murenge wa Rubengera afatanyije n’abakozi babiri b’Akagari n’abanyerondo bakubise abaturage batatu mu buryo bukomeye, babiri bajya mu bitaro. Ubu uyu muyobozi n’umwe mubo bafatanyije nabo barafunze kubera iki cyaha. Jean Damascene Habaguhirwa niwe muyobozi w’Akagari ushinjwa ko mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere tariki 28/Werurwe/2016, hagati ya […]Irambuye

en_USEnglish