Digiqole ad

‘Ambouteillage’ muri Kigali: Ngo abatwara imodoka nabo barayiteeza

 ‘Ambouteillage’ muri Kigali: Ngo abatwara imodoka nabo barayiteeza

Abatwara imodoka mu mujyi wa Kigali mu masaha yo kujya kukazi mu gitondo (7 – 8AM) no gutaha nimugoroba (6 – 7PM) usanga benshi binubira umubyigano w’imodoka ku mihanda imwe n’imwe. Police ishinzwe umutekano mu muhanda yo ivuga ko abatwara imodoka usanga ubwabo biteza ibi bibazo kubera kudakoresha neza imihanda ihari.

Mu masaha yo gutaha biba bitoroshye kwigira imbere nk'aha Kwa Lando
Mu kabwibwi bari gutaha biba bitoroshye kwigira imbere nk’aha Kwa Lando

Hari ibice bizwi cyane kugira embouteillage/traffic jam muri Kigali kuri ariya masaha nko; kuri Yamaha ku Muhima werekeza Nyabugogo mu isangano rijya no ku Kacyiru, Nyabugogo, Nyamirambo kuri ONATRACOM, mu Rugando werekeza ku Gishushu, uzamuka ujya kwa Lando no muri Roind Point yo ku Gisiment, ku isango ry’umuhanda ujya Kimironko na Kibagabaga, mu isangano ry’imihanda i Remera mu Giporo, Kicukiro Centre,  Sonatubes na Rwandex.

Abanyura aha batwaye cyangwa bari mu modoka binubira cyane umubyigano uba ari munini muri ariya masaha. Uyu mubyigano ngo uba ukomeye kurushaho nko kuwa gatanu wa nyuma usoza ukwezi iyo usanze abakozi benshi babonanye na “Sipiriyani“.

Gusa Police ishinzwe umutekano mu muhanda ivuga ko ari ikibazo cyo gukoresha nabi imihanda ihari.

Supt JMV Ndundushabandi umuvigizi wa Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda avuga ko uyu mubyigano ahanini uterwa na ba nyiri imodoka kuko hari imihanda yubatswe ishamikiye kuri iyi mihanda minini badakoresha.

Ati “Nko muri Gasabo hari umuhanda wubatswe (wa kaburimbo) uva ahitwa k’Umushumba Mwiza ukazamuka mu Bibare ukagera ahitwa kwa Rwahama ku ujya Kimironko ugakomeza werekeza Controle Technique ugaca munsi yaho ugakomeza ugahinduka ku Gishushu kuri RDB.”

Uyu ngo ni umuhanda mwiza warinda cyane umubyigano w’imodoka uba i Remera mu Giporoso.

Supt Ndushabandi avuga ko n’umuhanda uwa Kimironko ugaca Kibagabaga ukazamuka ku Kacyiru iciye ahitwa ‘Maman Sportif’ cyangwa kuri UTEXRWA nawo warinda umubyigano w’imodoka uba ku Gishushu no mu Rugando.

Akomeza ati “Muri Nyarugenge hari umuhanda uca ahitwa kuri 40 i Nyamirambo umanuka mu Rugunga ukagera mu Kanogo. Kicukiro naho hari umuhanda mushya uwa mu Rubirizi na Kabeza ukerekaza Kicukiro ugahinguka Niboye, n’undi uva Kicukiro – centre ugana mu Gatenga n’ahitwa kwa Gitwaza. Iyi nayo ikoreshejwe neza yagabaya umubyigano uba Sonatubes na Giporoso.”

Uyu muyobozi kandi asaba abatuye umujyi wa Kigali kuzinduka kuko ngo iyo ugeze mu muhanda hakiri kare udahura n’uwo mubyigano, ariko ngo niba ugera kukazi saa mbili ugahaguruka saa moya n’igice ushobora guhura nawo.

Mu kagoroba umubyigano usa n'uri gutangira muri Rond point yo kwa Lando
Mu kagoroba umubyigano usa n’uri gutangira muri Rond point yo kwa Lando
Imodoka ziragenda zegeranye cyane
Imodoka ziragenda zegeranye cyane
Umurongo uba ari muremure kuva hepfo ku Gishushu
Umurongo uba ari muremure kuva hepfo ku Gishushu no hepfo yaho mu Rugando
Gukomeza ruguru mu Giporoso
Gukomeza ruguru mu Giporoso
Imodoka zigana Kanombe, Kabeza, Kabuga...ziba ari nyinshi
Imodoka zigana Kanombe, Kabeza, Kabuga…ziba ari nyinshi
Umubyigano uba ari wose ngo kuko badakoresha neza imihanda yindi yubatswe
Umubyigano uba ari wose ngo kuko badakoresha neza imihanda yindi yubatswe

Photos/Evode Mugunga/Umuseke

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Naba drivers batwara ama Bus bajya mu muhanda ikibaza ko ari wabobonyine

  • in danger peeee!!!!!!

  • Umuvugizi wa Traffic ibyo avuga ntitwemeranya kuko iyo mihanda uzayicemo kenshi uzasanga nayo irimo imodoka nyinshi kuko abantu benshi barayizi kandi bayicamo kuko ntawitwara muli embouteillage abishaka.MVK turayishima kuba yarakoze iyo mihanda kuko iyo itaba ihari ubu twari kuba tuvuga ibindi ariko tunanasaba ngo batekereze ku mihanda yo hejuru kuko imodoka ziragurwa buri munsi.

    • Hahahaaa,abanyarwanda mwivugira ibyo mushaka. Wowe Lambert usaba imihanda yo hejuru (fly-overs) uba wabanje gutekereza ibyo ugiye kwandika cg ni kubona ibintu muri mouvies za hollywood uti buriya natwe twabitunga…Abazungu ubutunzi bafite barabukoreye, Abenshi muri twe tubyuka twicaye, bwagoroba tukajya kunywa byeri, bwakwira tukajya guhiga abagore bo kurongora, samedi tugataha ubukwe, dimanche tukajya mu misa ngo gusenga…imyaka igashira indi igataha.

      Utekereza ko MVK yo ijya kubaka utu duhanda twa lanes 2 gusa imodoka 2 zitabasha kubisikana mu bice by’umujyi hose ari uko iyoberwe ko ushobora kubaka imihanda ya lanes 4, 6 cg 8 ?

      Mujye mumenya uko mureshya nyakuri, mwemere ko tugikambakamba, mureke kumiragura tekiniki mutazikacanze ! Iriya convention center yatangiye gusizwa muri 2005, ubu hashize imyaka 11 itaruzura, nabwo twagombye gushyiramo eurobonds, Airport ya Bugesera byarananiranye hashize imyaka 4 abantu bimuwe, Stade ya Gahanga wapi hashize imyaka 2 abantu bimuwe nawe ngo imihanda yo mu kirere…Byonyine ciment yakoreshwaho ntabwo uruganda rwa CIMERWA (ubu rukora 600,000 MT mu gihe Tanzania ikora 1,200,000 MT) rwayibona none nawe warangiza ngo urasaba imihanda igerekeranye ! Hari ubumenyi udafite.

      • Ese ko mbona bigushimishije ko nta bushobozi igihugu gifite!!bajya bavuga ngo gushaka ugushobora ikibi suko inzu yubakwa 11 ans ikibi kwari kuba kubitekereza ntibishyirwe mu bikorwa.nubwo yubatswe 11 ans se ntigiye kugirira igihugu akamaro pendant que vous vous me moquez de l incapacite de votre pays!!ariko nkiyo ugereranya Tz n u Rwanda uba ubona atari ukurengera ,ubunini,umutungo access ku nyanja bya tz u rda rurabifite??ndabona ugiye kuba nka bamwe bajya za france cg usa babona hari ibitaro biri ku kibanza kiruta ubwacyo intara z u rda nabo bati u rda ntirwateye imbere nibabanze bubake ibitaro bingana kuriya!!aha njya ngira amatsiko yo kuzabona umuyobozi wakora abanyarda bakanyurwa!!??

        • Uko njye numvise biriya uriya Mado avunaga, nawe nta nahamwe mu nyandiko ye hagarara ko yishimiye ko igihugu cye kidafite ubushobozi, ahubwo arereka Lambert ko ibyo asaba muri iki gihe bitashoboka, nta n’aho yavuze ko mu guhe kizaza bitazashoboka, ahubwo aravuga ko tugikambakamba (nanjye ndemeranywa nawe).

          Ikibazo njye nsigaye ngira, ni uburyo umunyarwanda atajya amenya gutanga argument ye imufasha guhakana igitekerezo cy’undi no gushyigikira igitekerezo cye, ahubwo ugasanga ibitekerezo atanze byuzuye amarangamutima gusa akenshi aba ashingiye kuri fanatisme. Ubu se nkawe koko uretse ubujiji, ni hehe werekanye ko ibyo Mado avuga atari byo uretse gusuka amarangamutuma hano gusa ?

          Kilometero imwe y’umuhanda wa kabulimbo usanzwe (qualite ya nyuma) nk’iyi tubona mu mujyi ubu ihagaze millions 800, uriya muhanda wo mu kirere uvuga, kilometero imwe yawo ni hafi inshuro 12, ni ukuvuga milliards 10, none wowe sobanurira neza abagusoma uburyo ubona iriya mihanda yo hejuru yakubakwa, mu gihe igihugu gifite trade deficit ya 1:5, inflation ya 4.5%, budget 35~40% ari imfashanyo, growth ya 6%, GDP yo siniriwe nyivuga wagombye guba uyizi (uretse ko n’uriya yayikubwiye mu bundi buryo, aho yerekana ko abanyarwanda benshi badakora bihagije).

          Gufana ibyo ukunda ni byiza, ariko iyo ujyiye gufana ukabanza gufunga ubwonko ni bibi cyane kuko hari igihe bituma uwo ufana agaragara nabi.

  • Imihanda yo hejuru ni cyo gisubizo kandi birateganijwe. Iyo yindi nayo tuyicamo ariko ikibazo kiracyariho. Murakoze. Abatwara moto nabo basabwe kubahiriza amategeko y’umuhanda, ntibateza umubyigano ahubwo bateza urupfu rw’abo batwaye.

  • Hari umuhanda wakorwa ukagabanya traffic jam ku Gishushu, ikiraro kiri hagati ya Nyarutarama na Nyabisindu muri Gasabo cyubatswe, maze umuhanda wo mu Gihogere ugahuzwa nunyura munsi ya Gorilla Hoter, byafasha imodoka zerekeza Kimironko zitiriwe zijya kubyigana Gishushu no kwa Lando.

  • Simbona impamvu bavuga ngo Kigali irubatse mu gihe nta mihanda barakora mishyashya. Nta terambere ritagira imihanda minini surtout mu mugi munini nka Kigali. Ubuse kuki batabitekereza? Jyewe buri gihe mpora mbibabwira ko nta mihanda ivuguruye Kigali ifite ntibanyumve! Ubwose tuzahora turata iterambere ridafite imihanda migari gute? Kandi abantu barushaho kwiyongera?

  • Byaba byiza bagakemura ikibazo kimihanda mishya cyane cyane nko kumuhanda wamuhanga bashyiramo dodani ishyaje itamaze kabiri kdi ari muto cyane

  • Ntabwo nemeranywa na police kubyo ivuga rwose. murebe traffic jam(emboutillage)iba nyabugogo ku mudoka kenshi zituruka gatsata,byumba,na nyabugogo zerekekeza za kimironko,remera,nyarutarama,zindiro,…zihurira kuri kiriya kiraro cya nyabugogo nacyo cyenda gucika bikaba ibibazo. nyamara bubatse umuhanda uva karuruma kuri station ugaca mu kigarama ku gisozi ugahinguka kuri beretwari(Belle etoile)ikibazo cyahita gikemuka rwose.naho iriya mihanda yindi mishya turayikoresha cyane.

  • Igitekerezo natanga nuko babanza kwigisha abantu kujya babasha kwihanganirana igihe habaye gutanga inzira mumahuriro y imihanda bakirinda kubyigana aho bibaye ngonbwa bikigishwa ujya kubona umuntu araje anyuze kumurongo yagera inbere agasanga hafunze agatangira kubyigana n izindi zikaba ziramukurikiye police niyo yonyine yagonbye kubyigisha abaturage ikoresheje za tv n ibiganiro ku ma radio

  • ITERAMBERE ITERAMBEREEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE????? ARIKO IBIKORWA REMEZO WAPIIIIII UBUYOBOZI BWIZA ????AHA HARI ABAVUZE UKURI????? IKIBUGA KINDEGE KIMAZE IMYAKA NIMYAKA,,,,, REBA UTWO DUHANDA TURI MURI KIGALI UKO TUNGANA ,,,, ESE KUKI BATIMURA ABANTU NGO BAGURE IMIHANDA IBE MININI,,,,,,
    nI UGUKUNDA AMAFRANGA GUSA CG BABA BASHAKA AYO BIBIKAHO,,,,, NJYE MBONA IBYIZA HARI HAKWIYE KUREKA KWIKUNDA BURI WESE AGAKUNDA IGIHUGU KANDI NTIHAGIRE USHAKA KWEREKANA KO AKUNZE IGIHUGU KURENZA ABANDI,,,,,,,, NYE MBONA HARI HAKWIYE KWAGURWA IMIHANDA YO MUMUJYI IKABA MININI ,,, AMASAHNGANO AHURIRAMO IMODOKA NYINSHI HABABA ZA iNTERCHANGE NDETSE HAkubwakwa NAMATEME ANYUZE HEJURU YIMIHANDA ABANYAMAGURU BAJYA BAMBUKIRAHO,,,,,,,((((footbridge)))))

    • Ikibuga cy`indege cya Bugesera nticyatinze kubakwa ahubwo habanje igikorwa cyo kwimura abaturage ku buso bungana na kilometero kare 25.6. Abangana na 99.14% bamaze kwimurwa, bake basigaye ni abagifite ibibazo by`imitungo yabo, basabwa kubanza gukemura kugira ngo babone ibyangombwa bishyurwe kuko amafaranga yo kubishyura ahari. Nibamara kwimurwa bose, imirimo yo kubaka ikibuga izatangira.

      Ikibazo cy`imihanda na cyo Leta yagitekerejeho, imihanda yubatswe iramutse ikoreshejwe neza yagabanya ikibazo cya embouteillage. Ikindi ni uko hari indi mishinga inyuranye yo kubaka indi mihanda izafasha mu guhangana n`icyo kibazo.

Comments are closed.

en_USEnglish