Month: <span>April 2016</span>

Umujyi wa Kigali tugiye kuwujyana mu cyerekezo 2020 – Mayor

Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruriza n’abayobozi bashya b’umujyi n’uturere dutatu tuwugize bari kumwe mu Itorero ry’abayobozi i Gabiro babonye umwanya uhagije wo kuganira no kumvikana ku buryo bagiye gukura Umujyi aho wari bakawugeza mu cyerekezo 2020. Kuwa kane, abayobozi bashya baherutse gutorerwa imyanya inyuranye y’ubuyobozi ku rwego rw’uturere n’Umujyi wa Kigali basoje itorero […]Irambuye

Hari urubyiruko rwifuza ko kwipimisha SIDA byaba itegeko

Imibare y’abicwa na SIDA yaragabanutse cyane, imibare y’abayirwaye nayo yaragabanutse kubera imiti igabanya ubukana, ubusambanyi ariko ngo bwariyongereye cyane, cyane cyane mu rubyiruko kubera imibereho y’iki gihe ifunguye cyane. Hari impungenge nyinshi ko urubyiruko rwanduzanya cyane ubwandu bwa SIDA, igihangayikishije kurushaho ni uko abipimisha ari mbarwa, bamwe muri bo mu biganiro mpaka bibahuza bavuga ko […]Irambuye

Dr Mukankomeje Urukiko rumukatiye gufangwa iminsi 30 by’agateganyo

Kuri uyu wa gatanu, mu isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha Dr Rose Mukankomeje umuyobozi Mukuru w’ikigo REMA, akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, urukiko rumukatiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo. Ku isaha ya Saa tanu n’iminota itanu nibwo abacamanza bari binjiye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo,  basubiramo ingingo z’amategeko ajyanye n’ibyaha Dr Mukankomeje aregwa n’ibyo […]Irambuye

Bruce Melodie ntiyasezeye mu irushanwa rya PGGSS6

Itahiwacu Bruce umaze kugira izina rikomeye mu muziki nka Bruce Melodie, arahakana amakuru avuga ko yasezeye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 agiye kwitabira bwa gatatu mu nshuro esheshatu rigiye kuba. Kuri uyu wa gatanu nibwo habyutse havugwa amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye ko Bruce Melodie yaba yasezeye muri iryo rushanwa. Gusa kuri we […]Irambuye

Muhanga: Gusana umuhanda byatumye urushaho kwangirika

*Imirimo yo gusana uyu muhanda izatangwaho agera kuri miliyari 1,6 y’amafaranga y’u Rwanda Umuhanda wa kaburimbo  unyura mu mujyi rwagati wa Muhanga,  Horizon Construction  ni yo yatsindiye kuwusana.  Kuva imirimo yo kuwusana yatangira,  ubu nibwo urushaho kwangirika cyane kurusha uko wari usanzwe umeze mbere y’uko usanwa. Bamwe mu baturage  baturiye umuhanda wa kaburimbo  mu mujyi […]Irambuye

Huye: Umugororwa yarashwe arapfa ashaka gucika nyuma gukatirwa imyaka 2

Ku rukiko rw’ibanze rwa Ngoma mu karere ka Huye ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Werurwe harasiwe umugororwa witwa Theophile Nakabeza wageragezaga gucika abacungagereza ubwo yari amaze gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri. Uyu mugororwa w’imyaka 30 yari amaze guhamwa n’icyaha cy’ubujura Urukiko rumaze kumukatira imyaka ibiri y’igifungo, kandi yari amaze amezi arindwi afunze. SIP Hilary […]Irambuye

USA itewe impungenge n’urupfu rwa Amb.Bihozagara waguye mu Burundi

Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA) zatangaje ko zitewe impungenge n’ubuzima bw’imfungwa mu gihugu cy’U Burundi nyuma y’uko Umunyarwanda wigeze kuba Minisitiri w’Impunzi na Ambasaderi mu Bufaransa, Jacques Bihozagara apfiriye muri gereza ya Mpimba i Bujumbura mu buryo “butaramenyekana” nk’uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi Rugira Amandin abivuga. Mu itangazo rwasohowe n’Ibiro bya America kuri […]Irambuye

Ngoma: Abana ntibiga neza kubera ikibazo cy’ibura ry’amazi

Ngoma – Mu Kagari ka Nyamirambo, Umurenge wa Karembo haravugwa ikibazo cy’abana biga nabi bitewe n’amajoro barara bajya gushaka amazi mu gishanga cyitwa Gisaya kiri kure y’ingo zabo, kuko nta mazi meza cyangwa amabi bagira. Aba baturage bavuga ko kuva batura ahangaha bavoma amazi mabi yo mu gishanga cya Gisaya, nacyo kiri kure y’ingo zabo. […]Irambuye

en_USEnglish