Umurenge Kagame Cup: Shyogwe yatsinze Nyamabuye 3-0
Aya marushanwa y’Umurenge Kagame Cup yatangiye taliki ya 11 Werurwe 2016 mu mukino wa nyuma wo kuyasoza ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Shyogwe yatsinze iy’umurenge wa Nyamabuye ibitego bitatu k’ubusa mu mukino ukomeye wabereye kuri stade ya Muhanga kuri uyu wa gatanu.
Mu gice cya mbere cy’umukino Shyogwe yahise ibona ibitego bibiri ku busa bw’ikipe ya Nyamabuye.
Mu gice cya kabiri iyi kipe ya Shyogwe yakomeje kandi gusatira izamu rya Nyamabuye iza kubona igitego cya gatatu mu gihe hari hasigaye iminota mike ngo umukino urangire.
MUGUNGA Jean Baptiste umunyamabanganshigwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, avuga ko bagiye baganiriza abakinyi babo bakababwira ko bakeneye kugera ku mukino wa nyuma kandi bakegukana igikombe.
Ubu intego bafite ngo ni ukugera ku rwego rw’igihugu buri mukinyi wese agakora mu biganza bya Perezida wa Repubulika.
Mugunga ati “Iyi ntsinzi niyo igiye kuduha ingufu zo gukomeza aya marushanwa kandi turabona tuzagera mu mikino ya nyuma izahuza utundi turere tw’igihugu.”
Karamage Jean Damscène, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Muhanga, avuga ko uko imyaka igenda ihita ariko aya marushanwa agenda arushaho kwitabirwa n’abantu benshi.
Ikipe y’Umurenge wa Nyabinoni niyo yahembewe kwitwara neza (Fair Play) nubwo itagize amahirwe yo gutsinda.
Iyi kipe y’abahungu y’umurenge wa Shyogwe izahura n’andi makipe yo mu turere 8 two mu ntara y’amajyepfo nyuma y’icyunamo.
Taliki ya 04/Nyakanga/2016 nibwo ikipe zizaba zabaye iza mbere zizahura ku rwego rw’igihugu.
Muri aya marushanwa ikipe y’abakobwa y’umurenge wa Nyamabuye yatsinze iyo mu murenge wa Nyarusange ibitego birindwi ku busa.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga